Digiqole ad

CECAFA: St George yatsinze APR 3-1

Mu marushanwa ya CECAFA Kagame cup 2011, ikipe ya APR FC yatsinzwe n’ikipe ya St George yo muri Ethiopia ibitego 3-1 mu mukino wo mu matsinda waberaga kuri Jamhuli stadium mu mujyi wa Morogoro, Tanzania.

St George FC

Ni umukino warebwe n’abantu benshi cyane ko aya makipe ari mu makipe akomeye muri iri tsinda, ndetse by’umwihariko akaba ari nayo yahuriye ku mukino wanyuma muri CECAFA Kagame Cup mu mwaka ushize aho APR yatsinze St George 2-1.

Muri iri tsinda ikipe ya APR iracyafite akazi gakomeye kuko igomba gutsinda ikipe ya Ulinzi (y’ingabo muri Kenya) kugirango yizere gukomeza mu kiciro gikurikiyeho.

Nyuma yo kunganya 1-1 mu gice cya mbere ikipe ya APR yatsinwe mu gice cya kabiri ibitego 2.
Ulinzi yo ikaba yaraye inyagiye ikipe ya Ports ibitego 9-0.

Imikino yaraye ibaye yagenze itya:

Kuwa kane

Group C

APR 1-3 St.George

Ulinzi 9-0 Ports

Group B

Bunamwaya 1-1 El-Mereikh

Elman 0-2 Yanga
Imikino iba uyu munsi kuwa gatanu

Group A

Red Sea vs Vital O’

Etincelles vs Simba
Imikino yo kuwa gatandatu

Group B

Elman vs Mereikh

Yanga vs Bunamwaya

Group C

St.George vs Ports

Ulinzi vs APR

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

5 Comments

  • st george yayirushaga bigaragara ntawabitindaho APR y’ubu nta kizere itanga nk’iya ba jimmy gatete abayobozi bayo nibakubure bagure abakinnyi nta kipe bafite

  • ibihangange niko bigenda iyo bitsinzwe biratsindwa bikagaragar,nanone byatsinda bigatsinda bigaragara.

  • APR iransekeje kabisa;;;;….Ahandi hari umupira ntibatsinda cyangwa ngo batsindwe kuko ariko byategetse, ahubwo barabikorera.
    Hano mu Rda bigaruriye umupira waho kuko umusifuzi usifuye ko itsinze arara mu buroko cg agahozwa ku nkeke.
    Nimubona hari aho bageze muzansangize n’ihuku.
    Ngaho nibaze bibere star a domicile ibindi babireke kuko si ibyabo.
    Boooooooo Booooooooooo

  • nuko barakoze nibatahe ,kuva nava i nyaruteja ndumiwe ,APR izajye itegereza ibyo abasifuzi bayiha naho hanze siko bimeze kuko ba nzenze ntabwo babayo.kwica football yigihugu byo barabishoboye.nibajye kuzana abahashyi rero muri st george kuko police na rayon tutibagiwe na kiyovu nazo zaje kandi intego nimwe ni ukwandagaza igikona

  • byiza byaneeee!!! babuze uko batanga ruswa nabo bazajyabagaragara iyo basohokeye u Rwanda. gusa baba badusebeje kuko baba basohokeye igihugu. nibaze bitwarire ibyo murwanda aho bafite uburenganzira ku musifuzi.

Comments are closed.

en_USEnglish