Digiqole ad

ROMAN ABRAMOVICH yihanangirije Mourinho kuri M.Essien

ROMAN ABRAMOVICH yihanangirije Jose Mourinho umutoza wa Real Madrid ku mukinnyi Michael Essien ashaka kuvana muri Chelsea.

Michael Essien yakinnye no muri Bastia

Uyu muherwe wa Chelsea ngo yiteguye kongerera umushahara uyu munyaGhana Essien akarenza £110,000 yamuhembaga ku cyumweru kimwe.

Mourinho yavanye Essien muri Olympic Lyonnais mu 2005 amuguze miliyoni £24.4 z’amapound, akaba yifuza kumuzana muri Real Madrid muri iri mpeshyi kugirango akomeze ikipe ye hagati.

Umwe mu bantu bari muri Chelsea yatangarije thesun dukesha iyi nkuru ko ABRAMOVICH atiteguye kugurisha, ahubwo ko kuri uyu wa gatatu yamze no kuzana na Roberto Di Matteo ngo yungirize umutoza mushya Andrea Villas-Boas, Di Mateo akaba nubundi yarigeze kuba umutoza wungirije muri Chelsea.

Gianfranco Zola wahoze atoza Westham nawe ngo ashobora kuza muri Chelsea nawe nkumutoza wungirije, umutaliyani Zola akaba yarakiniye ikipe ya Chelsea kugeza mu 2003

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

2 Comments

  • ntaho yajya ahubwo ajyane Lampard

  • nge nubundi ndabona ntacyo yamara kuruta alonzo ashatse agumeyo2.

Comments are closed.

en_USEnglish