Digiqole ad

Roberto Carlos agiye guhagarika gukina kubera guterwa imineke

Carlos usigaye ukina mw’ikipe ya Anzhi Makhachkala mu kiciro cyambere mu Burusiya, yatangaje ko azahita afata icyemezo cyo kureka umupira niyongera guterwa imineke kubera uruhu rwe.

Roberto Carlos na bagenzi be kumukino yatewe umuneke

Mu mukino wabahuzaga n’ikipe ya Krylya Sovetov Carlos yatewe umuneke mu kibuga, ahita asohoka umukino utarangiye nubwo ikipe ye yari yatsinze 3-0.

Bagenzi be bemeza ko bamusanze muri rwambariro ari kurira (Dressing Room) Carlos ati:”Bagenzi banjye bahise bandirimbira, ndongera ndaseka, ariko nyuma nongeye kubitekerezaho nsanga birababaje cyane kuko si ubwambere mbikorewe

Carlos w’imyaka 38 avuga ko irondaruhu mu burusiya rikabije cyane, ngo siwe rikorerwa gusa kuko na bagenzi be b’uruhu rutari uruzungu baribasirwa cyane, asaba ko UEFA yagira icyo ikora nahubundi umupira mu Burusiya ngo bazasigara aribo bawikinira gusa.

Roberto Carlos aterwa umuneke

Roberto Carlos ni umwe mu bakinnyi bakomye bakina ku mwanya w’inyuma i bumoso isi yogeze igira, azwi cyane mw’ikipe ya Real Madrid aho yamaze imyaka 11 yose, gusa yageze muri Real mbere yaraciye muri Palmeiras (Brazil) Inter de Milan ndetse nyuma ya Real yerekeza muri Fenerbache (Turquie) asubira muri Brazil aho yakiniye Corinthians ahava muri 2010 ajya muri Anzhi Makhachkala akinira ubu ndetse abereye captain.

Roberto Carlos da Silva afite ibikombe birenga 24 byose hamwe yatwaye ahatanduka mu makipe yakiniye ndetse nomw’ikipe z’igihugu ku myaka itandukanye.

Benshi bemeza ko Carlos akomeza umutsi (akomeye cyane) kuko ku myaka ye 38, benshi baba bamaze kuva mu kibuga, mu bakinnyi ba Brazil  bakinaye igikombe cy’isi mu 1998 batatu nibo bagikanyakanya, kandi nabo arabaruta.

Roberto Carlos yarawutoye awuta hanze
Roberto Carlos si ubwambere ibi bimukorewe

Jean Paul Gashumba
umuseke.com

 

2 Comments

  • imbwa za bazungu gusa, mu burusiya niyo wampa iki sinajyayo ni gihugu cy’ imbwa gusa, nako ingurube zumweru

    • ntibazi the blackmen ko aribo beza ziriya ntuza se zibona zirusha ubwiza Theo Walcot,Beyonce,Rihanna,Ferdinand.

Comments are closed.

en_USEnglish