Digiqole ad

Cecafa Kagame Cup uyu mwaka izatwara asaga miliyoni 340

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi tariki ya 26 Kamena 2014, ku isaha ya saa munani z’amanywa ku cyicari cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicolas Musonyi yabwiye itangazamakuru ko irushanwa ry’uyu mwaka rizatwara arenga Miliyoni 340 z’Amanyarwanda.

Murindahabi Olivier SG muri FERWAFA na Nicolas Musonye
Murindahabi Olivier SG muri FERWAFA na Nicolas Musonye

Nicolas Musonyi, umunyamabanga mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere k’ Afrika y’Iburasirazuba (CECAFA) yabwiye itangazamakuru ko irushanwa rya Kagame Cup ry’uyu mwaka rizabera mu Rwanda rikazatwara arenga ibihumbi 500 by’amadorali.

Musonyi yagize ati “Turifuza ko iyi Cecafa igiye kubera mu Rwanda ariyo yaba nziza mu mateka ya Cecafa bityo dukeneye ibihumbi 500 birenga by’amadorali.”

Yavuze ko bateganya ko hazitabira amakipe 12 asanzwe, hakiyongeraho agera kuri ane azaba yatumiwe ariko aya ane ngo bizaterwa n’ubushobozi bazaba bafite kuko n’ubuzatunga aya 12 butaraboneka.

Kuri ubu hamaze kuboneka ibihumbi 360 by’amadorali ni ukuvuga asaga miliyoni 244,8 by’Amanyarwanda harimo ayatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda agera ku bihumbi 200 by’amadorali, ibihumbi 100 by’amadorali byatanzwe na CECAFA ndetse n’ibihumbi 60 by’amadorali bisanzwe bitangwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko aya mafaranga abura ngo hari abaterankunga benshi bashaka gushora imari muri iri rushanwa bityo ngo bafite icyizere cy’uko rizagera bararangije gusinyana amasezerano.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rigomba gutangira tariki ya 9 Kanama 2014, rikazasozwa tariki ya 23 Kanama. Biteganyijwe kandi ko rizitabirwa n’amakipe 16 ariko ko yose akazamenyekana tariki ya 9 Nyakanga 2014.

Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish