Digiqole ad

Robben YEMEYE ko yigushije, Mexique irasezererwa

Imikino ya 1/8 cy’igikombe cy’isi iragaragaza ko amakipe yitabiriye igikombe cy’isi yiteguye bihagije, Ubuholandi bwabonye itike y’imikino ya 1/4 bigoranye cyane kuko kugera ku munota wa 88 iyi kipe yari yasezerewe. Ishoti rikomeye rya Wesley Sneijder niryo ryabagaruriye ikizere, hamwe na Penaliti yatewe na Klaas Jan Huntelaar isezerera Mexique yari ishyigikiwe n’abafana benshi cyane ku kibuga.

Arjen Robben yiyemereye ko Marquez atamugushije
Arjen Robben avuga ko hano atigushije ariko bwa mbere yari yabigerageje

Ubuholandi bwabonye iyi penliti ku kazi kanini kakozwe na Arjen Robben watezwe na myugariro Rafael Marquez akagwa mu rubuga rw’amahina umusifuzi agatanga penaliti.

Nyuma uyu Robben yaje gutangaza ko yigeze kugerageza gushaka penaliti yigusha, yavuze ko bwa mbere atatezwe na Marquez ahubwo yigushije, gusa avuga ko ubwa kabiri bwo Marquez yamugushije ari nabwo batanze panaliti.

Mu mukino wakurikiyeho byagoranye cyane kwisobanura hagati y’Ubugereki na Costa Rica, aya makipe yombi umukino warangiye banganya 1-1 bakizwa na za penaliti, Costa Rica yinjiza zose eshanu naho Ubugereki bwinjiza eshatu.

Ubuholandi buzahura n’ikipe ya Costa Rica muri 1/4 ku itariki ya 5 Nyakanga, muri 1/4 kandi ikipe ya Brazil izakina na Colombia tariki ya 4 Nyakanga.

Kuri uyu wa 30 Kamena imikino ya 1/8 irakomeza, saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Kigali France irakina na Nigeria naho Ubudage bukine na Algeria saa yine z’ijoro.

Hano ngo yamukandagiye
Hano ngo yamukandagiye
Robben avuga ko hano atigwishije ariko ubwa mbere yari yagerageje kwigwisha
Robben avuga ko hano atigwishije ariko ubwa mbere yari yagerageje kwigwisha

Amakuru arambuye n’amafoto wabisanga HANO

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Umusaza yigusha nk’umwana ra !?????

  • Interuro y’iyi nyandiko iteye urujijo kuko uko yanditse wagira ngo kugwa kwa Roben kwavuyemo penalty yatumwe Mexico isezererwa kutari gufite ishingiro na nyiri ubwite akaba abyemera! Sinzi niba ibi biri professional.

    • Nanjye niko nahise mbyumva….baba bagirango dusome inkuru kandi ntakirimo

  • abanyamakuru muzi gukora umutwe w’inkuru gusa, inkuru umuntu akayishaka agaheba!

  • nkubu mwe hari icyo mukuyemo ra? ukurikije uko title yanditse. mujye mugerageza mugaragaze inkuru ifite ireme

Comments are closed.

en_USEnglish