Digiqole ad

Cameroun iravugwaho “Match Fixing” mu gikombe cy’Isi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun rivuga ko rigiye gukora iperereza ku ikipe y’igihugu yabo yari mu gikombe cy’Isi ivugwaho kuba yaritsindishije imikino yayo.

Ikipe ya Cameroun iravugwamo match fixing mu gikombe cy'Isi
Ikipe ya Cameroun iravugwamo match fixing mu gikombe cy’Isi

Mu mikino itatu bakinnye mu itsinda A barimo, Intare za Cameroun zatsinzwe yose, umukino wa Croatia batsinzwemo bine ku busa hari amakuru avuga ko baba bari bawugurishije.

Bimwe mu bitangazamakuru i Burayi byatangaje ko kuva mu kibuga k’umukinnyi Alex Song wakubise inkokora  Mario Mandzukic wa Croatia mu gice cya mbere ngo byaba byarabaye ku bushake ngo uyu musore avemo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ryatangaje ko rigiye gukora iperereza ku mikino itatu Cameroun yakinnye mu gikombe cy’Isi cyane cyane umukino wa Cameroun na Croatia.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ryibukije ko mu myaka 55 rimaze ngo ritigeze rihanwa cyangwa rivugwaho ibijyanye no kugura cyangwa kugurisha imikino (match fixing).

Umukino wa Croatia na Cameroun wagaragayemo kandi gushwana hafi kurwana mbere y’uko bakizwa na bagenzi babo, hagati ya Benoit Assou-Ekotto washatse gutera umutwe mugenzi we Benjamin Moukandjo.

Cameroun yavuye mu gikombe cy’isi itsinzwe imikino yakinnye na Brazil, Mexique na Croatia irangiza iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda A.

Usibye ibi byo kugurisha imikino bivuzwe ku bakinnyi ba Cameroun, ikindi kintu cyerekeranye n’ubwumvikane bucye bushingiye ku mafaranga cyavuzwe mu ikipe ya Ghana byaviriyemo abakinnyi Sulley Muntari akubita umwe mu bayobozi b’ikipe naho Kevin-Prince Boateng atuka umusifuzo bombi barirukanwa.

Boateng we nyuma yaje gutangaza yeruye iby’uko abayobozi b’ikipe barya amafaranga yagenewe abakinnyi ndetse n’uburyo bamwe mu bakinnyi bagenzi be bamunzwe na ruswa kimwe n’abatoza.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria na Algeria nizo zabashije gukomeza mu mikino ya 1/8, Algeria yavanywemo n’Ubudage naho Nigeria yo ivanwamo n’Ubufaransa.

Cameroun y’abakinnyi b’amazina akomeye ntiyarenze umutaru ndetse ubu bamwe mu bakinnyi bayo barakekwaho ‘Match fixing”.

ububiko.umusekehost.com 

en_USEnglish