Digiqole ad

Suarez yasabye imbabazi Chiellini anavuga ko atazongera kurumana

Mu buryo bwabaye nk’ubutunguranye, Luis Suarez yashyize asaba imbabazi myugariro w’Ubutaliyani Giorgio Chiellini kuba yaramurumye mu mukino Uruguay iheruka guhuramo n’Ubutaliyani mu gikombe cy’Isi, aya makipe yombi ubu yarasezerewe. 

Luis Suarez nyuma y'iminsi ari kumwe n'umuryango we ngo yibajije cyane kubyo yakoze
Luis Suarez nyuma y’iminsi ari kumwe n’umuryango we ngo yibajije cyane kubyo yakoze

Kurumana kwa Suarez kwaravuzwe cyane ku isi y’umupira w’amaguru kurusha kuvamo kw’Ubwongereza n’Ubutaliyani, uyu mukinnyi yahanishijwe kumara amezi ane atagera ahari ibikorwa by’umupira w’amaguru ku Isi bya FIFA ndetse anacibwa ibihumbi bigera kuri 65 by’amapound.

Hari amakuru avugwa ko kuba Suarez ashaka kwerekeza muri Barcelona, gusaba imbabazi yaba yabihatiwe n’iyi kipe kugirango ikomeze kwihutisha ibyo kumwegukana akava muri Liverpool.

Nubwo Luis Suarez yari yabanje guhakana ko yarumye Chiellini ubu yanditse kuri Twitter no kurubuga rwe bwite  asaba cyane imbabazi Chiellini.

Yagize ati “ Nyuma y’iminsi myinshi mu rugo n’umuryango wanjye, nabashije kongera gutuza ntekereza ku kuri ku byabaye ku mukino w’Ubutaliyani na Uruguay kuwa 24 Kamena 2014. 

Ntagendeye ku byakurikiyeho n’ibyatangajwe nyuma yabwo muri iyi minsi, byose ntari ngambiriye kubangamira imyitwarire y’ikipe y’igihugu cyanjye, ukuri ni uko mugenzi wanjye Giorgio Chillieni yahuye no kurumwa ubwo yagonganaga nanjye. 

Kubera ibyo:
– Ndabasa imbabazi Giorgio Chiellini ndetse n’umuryango rusange w’umupira w’amaguru
– Ndasezeranya abantu ko nta kindi gikorwa nk’iki kizongera.”

Giorgio Chiellini akimara kubona ubutumwa bwa Luis Suarez yahise nawe abukwirakwiza (retweet), Chiellini ndetse rwose we yari yatangaje ko asanga amezi ane bakatiye mugenzi we Suarez ari igihano kiremereye cyane.

Suarez

Abajijwe kugira icyo avuga ku bihano byahawe Luis Suarez Perezida w’igihugu cya Uruguay Jose Mujica yagize ati ‘FIFA are a bunch of old sons of b*****s.’ Maze ahita afata ku munwa nk’uwikanze kubera ibyo avuzwe bikurikirwa na benshi, ariko bamubajije niba ibyo avuze byatangazwa ati “Mubitangaze”.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish