Digiqole ad

Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Jean François Losciuto niwe watoranyijwe mu batoza batatu bari basigaye mu batoranyijwe mu bandi bahataniraga gutoza Rayon Sports, uyu mutoza w’Umubiligi biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu cyumweru gitaha gusinya amasezerano na Rayon Sports nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iyi kipe Theogene Ntampaka.

Jean François Losciuto kuri stade yo muri Espagne yagiye kureba umukino wa shampionat yaho/photo Facebook
Jean François Losciuto kuri stade yo muri Espagne yagiye kureba umukino wa shampionat yaho/photo Facebook Losciuto

Losciuto aje gusimbura umubiligi mugenzi we Luc Eymael uherutse gusezera muri Rayon Sports kubera ibihano yari yarafatiwe n’ubuyobozi bw’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Losciuto ntabwo azwi cyane nk’umutoza w’amateka akomeye gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 yatozaga mu ikipe ya Anges de Notsè FC yo muri Togo.

Rayon Sports nta gikombe irabasha kwegukana muri uyu mwaka, itegereje imikino ya CECAFA y’amakipe izabera mu Rwanda kuva tariki 09 – 23/08/2014. Aka kose ni akazi kamusaba guha Rayon Sports igikombe no kwinjira neza mu Rwanda.

Hagendewe ku bigwi n’ubunararibonye, Theogene Ntampaka Umuyobozi wa Rayon avuga ko mu batoza batatu bari basigaranye guhitamo umwe basanze uyu mubiligi ariwe urusha ibigwi abandi bahatanaga aribo David Giguet (France) na Srdjan Zivonjic (Serbia).

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibyiza kuba tubonye umutoza kandi habaye ipiganwa kandi nyine abatoza bapiganwaga bose bakaba bari abahanga uko mwagiye mubitugeza ho turashimira ubuyobozi bwa Rayon, ahasigaye ni ugusha abakinnyi babura ku myanya imwe n’imwe bari kurwego rwiza, nari numvise ko mwashakaga kuzana Daddy Birori i Nyanza ariko sinzi uko byagenze, cyaba nacyo ari igikorwa cy’indashyikirwa gusa ibya Cedrick byo numvise byararangiye yaraducitse ahasigaye nugukangurira abafana gukomeza kuba inyuma ya equipe yacu muragahorana Gikundiro

  • WAO EREGA IYI KIPE NI IYA SOGOKURU MUYIREKE GUSA NI IKIPE Y’IMANA ABARAYONNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNN

  • Twishimiye uyu mutoza muri Rayon Imana izabimufashemo naze akore amateka, nagira amahirwe ntavangirwe, aliko batekereze no ku mukinnyi  waziba icyuho cya Amissi Cedrick kimwe nuwasimbura Kagere kandi habeho no gushaka abafasha ba Sibomana Abouba muri defense habeho no gukomeza hagati tutibagiwe no kuzuza komite ya Rayon.

  • UMUTOZA SAWA ALIKO SE GAHUNDA YO KUBARURA ABAFANA IGEZE HE? HANYUMA SE KO NTAMAKURU Y’ABAKINNYI BASHYA BAGOMBA KONEGRERA IMBARAGA GIKUNDIRO YACU, ALIKO KANDI N’ABADAFITE UMUSARURO BABASEZERERE NDAVUGA ABIFOTOREZA IMBERE Y’IZAMU. EREGA RAYON N’IKIPE Y’IMANA KANDI BURIYA ABAFANA NTITURAMBIRWE IMANA IZAGIRA IGIHE IDUHE IGISUBIZO TUVE MUGAHINDA.

Comments are closed.

en_USEnglish