Amakuru agera ku UM– USEKE aravuga ko Lee Johnson ariwe watowe ngo abe umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’uko Stephen Constantine yeguye kuri uyu wa kane akajya gutoza ikipe y’igihugu y’Ubuhinde. Lee Johnson yahoze ashinzwe ibikiorwa bya Tekinike muri Ferwafa ndetse yatoje Ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 17. Imwe mu nshingano ze yari ugutoranya abana […]Irambuye
16 Mutarama 2015 – Karim Nizigiyimana bita Makenzi na Abouba Sibomana, ba myugariro babiri bari ab’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatanu basinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukina mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya baguzwe bombi 37 000USD nk’uko byemezwa n’ikipe ya Rayon Sports yamaze no kubaha inzandiko zo kubarekura. Umuvugizi w’ikipe ya […]Irambuye
15 Mutarama 2015 – Umwongereza watozaga Amavubi mu gihe cy’amezi umunani ashize yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa kane akoresheje ibaruwa yanditse kuri Internet imenyesha ubwegure bwe nk’uko byemezwa na FERWAFA. Akaba ubu yari akiri mu biruhuko by’akazi iwabo. Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mutoza yifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu y’Ubuhinde. FERWAFA yatangaje nyuma […]Irambuye
15 Mutarama 2015 – Ku munsi wa kabiri wa Tour of Egypt mu Misiri ubwo basiganwaga 155Km (Al Gouna – Ras Hgareb) za etape ya mbere ntabwo byahiriye abasore b’ikipe y’u Rwanda kuko mu basiganwa 49 umunyarwanda waje hafi yabaye uwa 20, uwo ni Bonaventure Uwizeyimana wasizwe n’uwa mbere igihe kigera ku minota 15’06’’. Umunsi […]Irambuye
Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yagarutse ku bintu byica iterambere ry’imikino mu Rwanda ndetse anenga FERWAFA uburyo yakinishije umunyamahanga ufite ibyangombwa by’ibihimbano bikaba intandaro yo gukura Rwanda mu marushanwa y’igikombe cya Africa. Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze kuri iki kibazo ubwo yari abajijwe kugira icyo avuga ku buryo ikipe […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu ubwo irushanwa rya Tour of Egypt ryatangiraga umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye agace ka mbere (prologue) ka 8Km aba uwa mbere. Abasore bandi b’abanyarwanda barimo Hadi Janvier yaje ku mwanya wa gatatu naho Joseph Biziyaremye aba uwa karindwi. Urubuga rw’iri rushanwa rutangaza ko Ndayisenga yakoresheje iminota 10’47 akurikirwa na Mancebo Perez ukomoka […]Irambuye
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro niwe mukinnyi wahize abandi bose bakina umupira w’amaguru ubarwa na FIFA ku isi mu 2014, yabiherewe igihembo cy’umupira wa zahabu mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahigitse abo bahatanaga Lionel Messi na Manuel Neuer, umuzamu ukomoka mu Budage. Icyamamare mu mupira w’amaguru Thierry Henry niwe wafunguye ibahasha yarimo izina ry’uwatsinze […]Irambuye
12 Mutarama 2015 – Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare irerekeza mu Misiri kuri uyu wa mbere aho igiye gusiganwa mu irushanwa rizenguruka igihugu cya Misiri rizwi nka Tour of Egypt. Abasore bagize iyi kipe bari kumwe na nimero ya mbere mu Rwanda Valens Ndayisenga uherutse kwegukana Tour du Rwanda afatanyije na bagenzi be bagiye bitwara neza […]Irambuye
11 Mutarama 2015 – Ku munsi wa 13 wa shampionat ari nawo wasozaga agace ka mbere ka shampionat (phase aller) warangiye ikipe ya Mukura inganyije na Rayon Sports, iyi kipe y’i Nyanza ikaba yakomeje ibihe bibi kuko imaze iminsi irindwi ya shampionat idatsinda. Muri uyu mukino wari witezwe kurusha indi uyu munsi, Mukura yari yakiriye […]Irambuye
I Nyamirambo ikipe ya As Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-1 naho kuri stade Amahoro i Remera APR FC yari yabanjwe igitego na Sunrise yaje kuyishyura inaytsinda ibindi bibiri birangira ari 3-1, wari umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiro cya mbere. Mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo As Kigali yari yakiriye Kiyovu […]Irambuye