28 Mutarama 2015 -Umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ari nawo munsi ufungura agace ka kabiri ka shampiyona (Phase retour) amakipe y’ibigugu ndetse n’ane ya mbere ku rutonde rw’agateganyo yatunguriwe rimwe arangiza imikino y’umunsi wa 14 nta nimwe ibonye amanota atatu. APR FC, ya mbere, yatsindiwe i Musanze. Rayon sport yatangiye agace ka […]Irambuye
Mu kiganiro Luis Figo wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse no mu makipe y’abakeba ku isi (Barcelona na Real Madrid) yatangiye guhatanira kuyobora urwego rukuru rwa ruhago ku Isi (FIFA), akaba avuga ko FIFA yamunzwe n’amahano “scandal.” Uyu mukinnyi wamamaye mu makipe ya Real Madrid na Barcelona yo mu gihugu cya Espagne […]Irambuye
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI)yahinduye uburyo yari isanzwe itangamo amanota, aho mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya Olempike 2016,ku mugabane wa Afurika amanota azatangwa bahereye ku marushanwa yo muri 2015, bahereye ku irushanwa rya Tour d’Egypte,ribimburira ayandi ku ngengabihe ya Africa Tours. http://www.uci.ch/road/ranking/ Kuba u Rwanda rwaregukanye agace (prologue ) muri Tour […]Irambuye
Iri geragezwa ryabaye ejo ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2015 mu karere ka Gisagara ubwo habaga Tour de Gisagara, igahuza abasore n’inkumi basaga 200 bazengurutse Akarere ka Gisagara bagasiganwa ku magare asanzwe azwi ku izina rya pinebalo (pneu ballon). Iri rushanwa ryari rigamije kugaragaza abakinnyi bafite impano mu kunyonga igare kugira ngo bashakirwe amakipe […]Irambuye
Mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wabereye kuri Sitade ya CCM Kirumba mu mujyi wa Mwanza muri Tanzania kuri uyu wa kane. Ikipe y’u Rwanda yihagazeho ihanganyiriza na Tanzania. Umukino watangiye Amavubi awuyobora hanyuma ku munota wa munani, Mugiraneza Jean Baptista atsinda igitego cyiza ku mutwe ku mupira wari uvuye kuri korineri itewe na Patrick Sibomana. […]Irambuye
Steven Ntaribi umunyazamu w’ikipe ya Police FC yatijwe mu ikipe ya APR FC mu rwego rwo kuziba icyuho cy’umuzamu Jean Claude Ndoli wa APR wavunitse. APR nayo yahise itiza Police FC umukinnyi wo hagati Tumaine Ntamuhanga na myugariro Turatsinze Heritier. Ku myitozo ya nimugoroba wo kuri uyu wa 21 Mutarama Ntamuhanga Tumaine ntabwo yagaragaye mu […]Irambuye
Kwizera Claude wakinnye umukino wo gutwara imodoka mu Rwanda kandi agatwara ibikombe byinshi yabwiye UM– USEKE ko nubwo yafashe icyemezo cyo guhagarika uyu umukino kubera impanuka yagize igatuma abagwa akaboko, agashyirwamo n’ibyuma ndetse na mugenzi Christophe wari co-pilote we akahasiga ubuzima, ngo yifuza ko umwana we w’imfura witwa Kwizera Iggy ufite imyaka 13 yazagera ikirenge […]Irambuye
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Perezida w’Iyishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana ku bijyanye n’umwana wa Ruhumuriza Abraham ushobora kuzaba umukinnyi usiganwa ku magare, Bayingana yavuze ko uyu mwana afite impano ku buryo ashobora kuzavamo umukinnyi mwiza. Ruhumuriza Abraham ukomoka i Save mu karere ka Gisagara mu Majyepfo niwe mukinnyi w’amagare ufite amateka akomeye […]Irambuye
Umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 23, Lee Johnson yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 berekeza i Mwanza gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Tanzania kuri uyu wa kane. Ikipe y’igihugu irahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatatu saa 13.30 nyuma igera i Mwanza saa 15.30 nk’uko bitangazwa na FERWAFA. Kuri gahunda y’umutoza ikipe irakora Imyitozo kuri […]Irambuye
Nyuma yo guhagurukana ishema ryinshi mu Rwanda aho bari baherutse kwegukana Tour du Rwanda, ikipe y’u Rwanda yagiye mu isiganwa ryo mu mihanda y’ubutayu mu Misiri, byarabagoye ntibyanabahira kuko mu basiganwa 49 umunyarwanda waje hafi ari Valens Ndayisenga wabaye uwa 22 ku rutonde rusange rwa Tour of Egypt yarangiye kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama […]Irambuye