Stephen Constantine watozaga Amavubi yasezeye ku mirimo ye
15 Mutarama 2015 – Umwongereza watozaga Amavubi mu gihe cy’amezi umunani ashize yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa kane akoresheje ibaruwa yanditse kuri Internet imenyesha ubwegure bwe nk’uko byemezwa na FERWAFA. Akaba ubu yari akiri mu biruhuko by’akazi iwabo.
Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mutoza yifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu y’Ubuhinde. FERWAFA yatangaje nyuma gato ko uyu mutoza akiri kumwe n’Amavubi ariko ari mu biruhuko.
Constantine yeguye habura iminsi irindwi ngo u Rwanda rukine na Tanzania umukino wa gicuti.
Uyu mutoza mu kwegura kwe ntiyaciye ku ruhande kuko yemeje ko yabonye akazi gashya mu Buhinde.
Ibi byemejwe kandi n’umuvugizi wa FEWAFA Musa Hakizimana wabwiye Umuseke ko koko babonye ibaruwa y’uyu mutoza isezera ku kazi kuko yabonye akandi kazi mu Buhinde.
Stephen Constantine avuga ko akazi yagahawe kuri uyu wa kane nyuma yo gutoranywa ku rutonde rw’abandi bashoboraga kugahabwa.
Constantine niwe mutoza wari kumwe n’Amavubi akagira umwanya mwiza (68) ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA mu mateka y’u Rwanda.
Yamenyesheje ko imirimo mishya yahawe mu Buhinde yayemeye ari nayo mpamvu y’ubwegure bwe ku kazi yari afite mu Rwanda.
Avuga ko asezeye neza kandi yishimira ibyo yagezeho mu Rwanda ndetse akavuga ko ntawuzi icyo imbere hateganya ashobota kuzongera gukorana n’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Musa Hakizimana yatangaje ko bagiye kureba uko bakina umukino wa gicuti na Tanzania uzabera i Mwanza tariki 22 Mutarama 2015 ibindi ngo bazabireba nyuma.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
turababaye kuba ugiye ariko turagushima warumaze guteza intambwe umupira wacu Kudos Coach
Ariko uretse Komite ya De Gaulle ifite ubuambe mu kubeshya Abanyarwanda ntawe utari ubizi anabibona ko uyu mugabo yagiye! Barebe contract ye niba hari icyo atugomba kubera yeguye mbere y’uko contract irangira akiduhe hanyuma agende rwiza. Ibyo ari byo byose yafashije Amavubi umuntu yamushyira kuri number ya 2 inyuma ya Coach Ratomir. Cyakora FERWAFA na President wayo bisubireho cyangwa baceho…
abatoza baruzuye gusa rimwe na rimwe haba ibibazo 02 icya mbere ushobora kubona umutoza w’umuhanga akaguca amafaranga utazzabona bigatuma utagirana nawe amasezerano
02.Iyo bavuze gushakisha abatoza, benshi babyivanga kubera icya 10, bigatuma bapfa gufata uzajya abasigariza ku mushahara ahembwa , ibyacu birababaje hakagombye kuba hari commission ishinzwe recrutement igakora nkuko TEnders zindi zikorwa, sinzi niba ariko bimeze
Comments are closed.