Digiqole ad

Umunyarwanda waje hafi yabaye uwa 20 muri Etape 1 ya Tour of Egypt

15 Mutarama 2015 – Ku munsi wa kabiri wa Tour of Egypt mu Misiri ubwo basiganwaga 155Km (Al Gouna – Ras Hgareb) za etape ya mbere ntabwo byahiriye abasore b’ikipe y’u Rwanda kuko mu basiganwa 49 umunyarwanda waje hafi yabaye uwa 20, uwo ni Bonaventure Uwizeyimana wasizwe n’uwa mbere igihe kigera ku minota 15’06’’.

Abagize Team Rwanda uyu munsi wa Tour of Egypt ntiwabahiriye
Abagize Team Rwanda uyu munsi wa Tour of Egypt ntiwabahiriye

Umunsi wa mbere ubwo birukaga prologue ya 8Km (agace gato kabanziriza irushanwa nyirizina) byari byahiriye Team Rwanda kuko Valens Ndayisenga yari yakegukanye.

Kuri uyu wa kane umunya Espagne Francisco Mancebo niwe waje imbere y’abandi akoresheje 04h25’56’’ akurikirwa na Palini Andrea wo mu Butaliyani amusizeho amasegonda 23 gusa.

Team Rwanda ntabwo uyu munsi wayihiriye, Bonaventure Uwizeyimana yakoresheje 04h41’02’’ mu kwiruka 155Km n’igare.
Abandi banyarwanda baje inyuma ye ni Valens Ndayisenga wabaye uwa 30 akoresheje 04h41’43’’ na Hadi Janvier wabaye uwa 39 akoresheje 04h54’58’’.

Amasiganwa y’amagare mu bihugu bibamo ubutayu nka Misiri akuzne kwegukanwa n’abanyonzi bamenyereye cyane kwiruka mu muyaga mwinshi uba usubiza inyuma unyonga agana imbere.

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa gatanu bakora urugendo rungana na 150Km kuva ahitwa Hurghada bagana ahitwa Qina.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Sorry, Badutsindishije Ko Ari Ahantu Tutitoje, Ikipe Yacu Ijye Ishakirwa Ubushobozi Yitoreze Ahantu Hatandukanye, Bityo Ntihakabeho Gutondwa Bituma Itsindwa.

  • Budget y’umupira wamaguru ikwiye guhagarikwa nkimyaka itanu, ayo mafaranga agasaranganwa mumikino yamagare, vollet, Basket, indirimbo nyarwanda nibindi.

  • NIBONGERE UMUVUDUKO ARIKO NTACYO NI ABAGABO TURABASHIMIRA

Comments are closed.

en_USEnglish