Lee Johnson yagizwe umutoza mushya w’Amavubi
Amakuru agera ku UM– USEKE aravuga ko Lee Johnson ariwe watowe ngo abe umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’uko Stephen Constantine yeguye kuri uyu wa kane akajya gutoza ikipe y’igihugu y’Ubuhinde.
Lee Johnson yahoze ashinzwe ibikiorwa bya Tekinike muri Ferwafa ndetse yatoje Ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 17.
Imwe mu nshingano ze yari ugutoranya abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, bakawutozwa mu buryo bunonosoye bityo bakazavamo abakinnyi bakomeye b’ejo hazaza.
Yigeze no kuba umutoza w’ikipe y’ingimbi za Chelsea na Crystal Palace zo mu Bwongereza ari naho akomoka.
Mu nshingano ze yitezweho kuzageza ikipe y’u Rwanda mu marushanwa y’igikombe cy’Africa (CHAN) kizakinirwa mu Rwanda guhera muri Mutarama 2016.
Yitezweho kandi kuzafasha ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 23 gutsinda Ikipe ya Tanzania mu mukino wa gicuti uzabera i Mwanza ku italiki ya 22 uku kwezi.
Uyu mukino uzaba utegurira iyi kipe y’u Rwanda kuzakina na Somalia yayitsinda bikayifasha kuzitabira imikino ya Olympic izabera muri Rio de Jeneiro muri Brezil.
Umuvugizi wa Ferwafa, yabwiye The New Times ko Lee Johnson afite uburenganzira bwo guhitamo umutoza umwungirije.
UM– USEKE.RW.
4 Comments
Gutoza bigendana no gutegura abakinnyi muri condition physique technique,….
Ubuse koko uyu mugabo s’umusaraba bamwegetse ho ????
Arategura abakinnyi mu minsi mbarwa ngo batsinde TZ !!!!
Bamureke abanze yigishe abakinnyi ABAGABURIRE BABE ABASORE KARUNDURA APANA ABAJENJETSE abahe technique ibyo rero bisaba igihe gihagije…..
Nyuma noneho bamusabe umusaruro.
Nibitaba uko uzasanga bamubuza amahwemo ngo yatsinzwe yegure dore bidindiza ikipe.
Nawe se umukinnyi ava mu kibuga ajya kogosha undi atware Taxi undi atange essence kuri station,…. Ni bindi nkibyo bidahuye narangiza ngo azatsinde bajye Bresil !!!!
Mubyo mwibuka ni bihembo by’abakinnyi mubizamure…, ubundi mubasabe umusaruro.
N.B : ibyo byose byagerwaho aruko De gaulle aretse kwivanga mubya APR FC cg akegura muri FERWAFA akayibera umufana.
HE yamuburiye ati STUPPID THINGS ubwo iba atumva ikinyafu ni kiza ntazahogoze…, azambya ruhago nkumva ndamuzize rwose byapfuye burundu ubwo adukuza mwi rushanywa ejobundi.
Mukosore ntabwo uzatsinda hagati ya Somalia n’u Rwanda izajya Rio muri Jeux Olympiques. Uzi ko musetsa wa mugani wa Rukokoma!!!
Ha ha h RUKOKOMA azi debat cyaneeee
ark uyumutoza udafite na cv ihambaye ngo niwe uhawe ikipe national nawe ibaze gutoza ingimbi za chelsea na palace ngo nafate nationale oya ibi sibyo
Comments are closed.