Mu mikino mu Rwanda uruhererekane ruragorana, kubona umukinnyi ukomeye usaza agasimburwa n’abandi bakomeye biracyari ihurizo. Impamvu ni uko nta gutoza abana bifatika biriho. Mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuri uyu wa 19 Ukwakira 2014 batangiye gahunda y’igihe kirekire yo gushaka impano z’abakinnyi bahereye mu bakiri bato. Iyi gahunda bayise “Kids Athletics Program” izamara imyaka […]Irambuye
18 Ukwakira 2014 – Nyamirambo – Ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’igihugu wahuje ikipe y’Amagaju na Rayon Sports, warangiye Rayon sports itsinze Amagaju igitego kimwe ku busa. Ni igitego cyatsinzwe na Peter Kagabo ku munota wa 36 w’igice cya mbere akoresheje umutwe ku umupira yari ahawe na Nizigiyimana Karim bita Makenzi. Mu yindi mikino y’uyu […]Irambuye
Mu nama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, yateranye mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, kimwe mu byanzuwe ni ukuvana mu nshingano uwari umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe agasimburwa na Hakizimana Musa wari usanzwe ari umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi, kandi agafatanya izo nshingano. Mugabe yari ataramara amezi atandatu akora uyu […]Irambuye
Abakina umupira w’amaguru bamwe muri bo bakiri bato sizo zari inzozi zabo. Abana bakiri bato usanga bafite inzozi ahanini zishingira kubyo babona abakuru bakora bakumva bibanyuze. Bamwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda nka Emmery Bayisenge yumvaga azaba umucamanza, umuzamu uzwi ku izina rya Bakame we yumvaga azaba umushoferi w’imodoka zitwara abantu, Robert Ndatimana we yumvaga […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 nimugoroba FERWAFA yatangaje ko mu igenzura bakoze ku bakinnyi 60 bavugwaga u kuba bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda binyuranyije n’amategeko, basanze abagera kuri 28 aribo banyamahanga babonye ubwenegihugu mu nzira zitemewe n’amategeko y’u Rwanda. Aba bakinnyi 28 bakaba bazakina shampionat y’u Rwanda, ubusanzwe ikinwa n’abakinnyi 395, nk’abanyamahanga […]Irambuye
Richard Tardy yabwiye Umuseke ko ari mu biganiro byo kuba yaza gutoza ikipe ya Rayon Sports nibumvikana. Gusa avuga ko ataraza mu Rwanda ngo bumvikane nk’uko bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda byabyemezaga. Nimugoroba kuri uyu wa 14 Ukwakira 2014, Richard Tardy ku murongo wa Telephone yabwiye Umuseke ko ari iwabo mu Bufaransa. Ati “ Namenye […]Irambuye
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sport iguriye umukinnyi Sina Jerome byavugwaga ko haguzwe amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Police FC ariko bikarangira Sina Jerome yanze kujya i Nyanza, ubu ikipe ya Rayon Sport yahaye ya Police FC amasaha 48 ngo ibe imaze gukemura ikibazo cy’uyu rutahizamu w’umunyecongo bitaba ibyo Rayon igasubizwa amafaranga yamutanzeho. Nkuko bigaragara […]Irambuye
Sina Jerome, rutahizamu wakiniraga Police FC bivugwa ko yamaze kugurwa n’ikipe ya Rayon Sports ariko yabwiye Umuseke ko atiteguye kujya i Nyanza mu gihe batamukemuriye ‘ibibazo’. Muri Rayon bemeza ko ari amafaranga agisaba. Sina Jerome yabwiye Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ko we atazajya i Nyanza ku muri Rayon Sports mu gihe […]Irambuye
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yatangaje ko muri uyu mukino nabo batazongera kuzana abakinnyi b’abanyamerika mu ikipe y’igihugu bamwe bagahabwa amazina nk’uko byabayeho mbere. Ibiro ntaramakuru Xinhua bivuga ko Ricahrd Mutabazi umunyamabanga wa FERWABA avuga ko bamaze kubona ko nta musaruro udasanzwe watanzwe n’abakinnyi bazanywe mu myaka yashize. Kuva mu 2007 abanyamerika batandatu […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’abagore yakinnye imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afrika cy’abagore igasezerera igihugu cya Kenya ikaza kunyagirwa na Nigeria igahita ivamo, barindwi muri bo baravunitse kugeza ubu ntibaravuzwa, ni ukuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Abo bakinnyi bavunitse ni; Ibangarye Anne Marie, Shadia Uwamahirwe, Judith Kalimba, Alice Ingabire, Niyomugaba Sophie (Bakinira AS Kigali ), Niyoyita Alice […]Irambuye