Digiqole ad

Luis Figo yizeje kuzana impinduka natorerwa kuyobora FIFA

Mu kiganiro Luis Figo wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse no mu makipe y’abakeba ku isi (Barcelona na Real Madrid) yatangiye guhatanira kuyobora urwego rukuru rwa ruhago ku Isi (FIFA), akaba avuga ko FIFA yamunzwe n’amahano “scandal.”

Luis Figo wamamaye cyane mu ikipe ya Real Madrid na Barcelona
Luis Figo wamamaye cyane mu ikipe ya Real Madrid na Barcelona

Uyu mukinnyi wamamaye mu makipe ya Real Madrid na Barcelona yo mu gihugu cya Espagne yatangaje umugambi we wo guhangana na Perezida wa FIFA usanzweho, Sepp Blatter mu kiganiro yagiranye na CNN kuri uyu wa gatatu tariki 28 Mutarama 2015.

Figo w’imyaka 42 wamamaye mu myaka 20 yamaze akina ruhago, akaba yarakinnye ibikombe by’Uburayi bitatu ndetse agaragara no mu gikombe cy’Isi inshuro ebyiri, yakiniye ikipe ye ya Portugal inshuro 127, yavuze ko mu buzima bwe bwa ruhago yagiye mu bantu bateye ikibazo Blatter umaze imyaka 17 ku buyobozi bukuru bwa FIFA.

Figo watowe inshuro ebyiri nk’umukinnyi ukomeye ku isi yagize ati “Nita kuri ruhago, ku byo mbona ku isura ya FIFA, atari ubu no mu myaka ishize, simbisha…”

Yongeyeho ati “Naganiriye igihe kirekire n’abantu bakomeye muri ruhago, abakinnyi, abatoza, abayobora amashyirahamwe ya ruhago, … bose batekereza ko hari igikwiye gukorwa. Umwaka ushize mu gikombe cy’Isi, nari muri Brazil kandi nabonye ibyo abafana berekana ku isura ya FIFA, ntekereza ko hari igikwiye guhinduka.”

Luis Figo yagize ati “Impinduka mu buyobozi, mu miyoborere, mu gucisha ibintu mu mucyo, no gukorera hamwe, rwose ntekereza ko ari igihe cyabyo.”

Figo yiyongereye kuri David Ginola wamamaye mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Jerome Champagne wiyamamaza nk’umukandida wigenga, igikomangoma Ali uziyamamaza nk’uhagarariye Aziya ndetse na Michael van Praag, uyobora ruhago mu gihugu cy’Ubuholande watangaje ko aziyamamaza.

Figo yavuze ko amanyanga yavuzwe mu gutanga imikino y’igikombe cy’Isi ku bihugu by’Uburusiya (2018) no ku gihugu cya Qatar (2022), ngo byatumye agomba kugaragaza uruhande ariho rutavuga rumwe na Blatter.

CCN

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Fig oyeeeee!

  • nashyiremo imbaraga avaneho amanyanga ya Blatter

Comments are closed.

en_USEnglish