Kwizera Claude arifuza ko umuhungu we yazagera ikirenge mucye
Kwizera Claude wakinnye umukino wo gutwara imodoka mu Rwanda kandi agatwara ibikombe byinshi yabwiye UM– USEKE ko nubwo yafashe icyemezo cyo guhagarika uyu umukino kubera impanuka yagize igatuma abagwa akaboko, agashyirwamo n’ibyuma ndetse na mugenzi Christophe wari co-pilote we akahasiga ubuzima, ngo yifuza ko umwana we w’imfura witwa Kwizera Iggy ufite imyaka 13 yazagera ikirenge mucye nawe agakina uyu mukino. Yatubwiye ko namara gukira akaboko neza, azajyana uyu mwana we i Burayi kwimenyereza uyu mukino.
Kwizera Claude yabwiye UM– USEKE ko impanuka we na Christophe bakoze yatewe no kwibeshya ku miterere y’umuhanda warimo ubutaka burimo umusenyi.
Mbere ngo ubwo bajyagayo kureba uko ubutaka bw’aho bumeze, basanze ari ubutaka butose ariko nyuma baza gusanga baribeshye ahubwo ubutaka bwari umusenyi bigatuma imodoka bari batwaye iserebeka.
Ariko ngo iyo bagira amahirwe ntibagonge igiti kinini cyari muri iryo koni, ngo imodoka yari buyigarure igasubira mu muhanda neza bityo ntabagire icyo baba.
Yagize ati: “ Twasanze harimo umusenyi, imodoka iritambika…Ariko ibyo ni ibintu bisanzwe muri rally ariko ikibazo gikomeye ni uko nko muri metero eshanu imbere yacu hari igiti kinini cyane, imodoka iragenda ikubita muri cya giti. Iyo icyo giti kitahaba byari byoroshye ko imodoka ishobora kuhasohoka nta kibazo.”
N’ubwo Kwizera Claude yemeza ko yahagaritse gukina rally, yishimira ko kuva 2004 yatwaye ibikombe byinshi, akaba yaramaze imyaka itatu agaragara muri batatu ba mbere.
Yishimira kandi ko yaguze amamodoka menshi yakinishije muri rallykubera urukundo yakundaga uyu mukino. Muri ayo mamodoka harimo Toyota Corolla, Audi Quattro, Mitsubishi, ndetse n’imodoka nyinshi zo mu bwoko bwa Subaru N 10 na N12 ariyo ngo yari iri ku rwego rwo hejuru muri aka karere.
Avuga kandi ko yaciye agahigo ko gutwara imodoka ikamara iminota 40 iri mu kirere inshuro nyinshi mu muhanda wa Rusasa-Nyacyonga.
Ashima kandi ko muri uyu mukino yamenyanye n’abantu benshi bamubereye inshuti mu buzima.
Avuga ko mu kazi yakoze yagiye ababazwa n’uko imodoka yapfaga kandi yari agiye kwesa imihigo bikamukoma mu nkokora cyane cyane ko ngo atari technician mu gukora amamodoka.
Ibi ngo byamubayeho muri Mountain Gorilla 2013.
Kwizera Claude uri hafi kuzuza imyaka 43 y’amavuko yabwiye UM– USEKE ko gusezera muri uyu mukino yabifasheho umwanzuro nyuma y’inama nyinshi yahawe n’inshuti ze, umuryango we ndetse n’abashumba mu itorero rye, avuga ko yubaha cyane.
Impanuka yahitanye Christophe Duquesne yabaye ahagana mu masa tanu n’igice mu muhanda Kawangire-Gakenke-Rukara ku italiki ya 12, Ukuboza 2014 icyo gihe uyu mukino wahise uhagarikwa.
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
11 Comments
Oya ibi bintu ntuzabirage umwana wawe harimo risque
Sha wa mugabo we singututse ariko reka mvuge ukuri uri umuswa ku modoka ariko yenda umwana wawe uzayimutoze kare kuko we yagize amahirwe yo kuvukira muri town.
Kumwishe kare wa mureste uwo mwana
Yariguhitanye none ngo urashaka ko numwana wawe abijyamo wamwigishije undi mwuga la urupfu ntaho rutaba ariko rwose mujyane muyindi sport,ariko uburenganzira ni ubwawe da cyangwa umureke akure yihitiremo ibyo ashaka.
yes ndemeranywa nawe rwose namureke azihitiremo icyo ashaka kuzaba hari igihe umubyeyi yumva umwana yakora ngo icyo nawe yakoze gusa atarebye icyo umwana we yishakira ibyo sibyo rwose umwana nawe afite uburenganzira bwo kwihitiramo icyo yumva ashaka kuzaba. niba nawe abishaka n’amahire!!
Ariko abanyarwanda uziko dusigaye twarabaye ibisimba koko. Ni gute Claude ashobora gukora interview yambere nagire ikyo avuga kuri co-pilote barikumwe wahasize ubuzima. Ni nkaho nakyo bimubwiye. Wow… birandenze.
Ngo yaciye agahigo ko gutwara imodoka imara iminota 40 mukirere????????Yari yabaye indege se?!IMINOTA 40? Jamais.
Nibyo koko uyu mukino ni risque ariko risque ntaho itaba ou mal chance gutoza uyu mukino umwana akiri muto nibyo byiza kuko reflex ze ziba nyishi cyane kurusha umuntu wagiye muri uyu mukino akuze . claude Merci bcp wabaye umukinnyi mwiza muri rally kdi uzakomeze kuba hafi ya club malheuresement nubwo uvuyemo nyuma y’urupfu rwa Christophe sinkuveba ko ari ikosa ryawe pe muri sport auto bibaho. courage et quick recovery
Nibaza ko icyi kiganiro wagiranye n’umuseke ,wagombaga gutangira uvuga ukuntu wababajwe n’urupfu rwa Duquesne ,naho iby’amamodoka waguze ibyagushimije ,sinzi iki kiganiro watanze icyo aricyo ,uretse ko nshimye Imana yacu yatukurokoreye ihabwe icyubahiro . Uzasubiremo iki kiganiro ,nuwanditse iyi nkuru ahindure ni amasegonda 40 ntabwo ari iminota .
Claude pole sana, mu buzima ibyo bibaho guhura n’ibizazane. Ariko rero uzatumize na none abanyamakuru ababwire kuri mugenzi wawe wahasize ubuzima. Nibyiza ko ugiye kwigisha umwana wawe imodoka akiri muto bizamuha amahirwe yo kuzaba driver mwiza. Abanyamakuru mukosore aho mwashyize iminota 40 ibyo ntibishoboka kereka niba mwarafashe igihe cyose yatwariye imodoka za rally mukabiteranya, kereka niba ari amasegonda 4 nabwo gusa kuko 40 nayo ntibishoboka.
It took him a long time to make a wise decision. I’d have advised him to stop rallying when he crashed drunk his first Toyota Corolla in tumba Kansi special. He had been patying overnight at ibis hotel.
Rallying involves an amount of discipline to succeed
Comments are closed.