Urutonde rw’Amavubi ajya gukina na Tanzania rwatangajwe
Umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 23, Lee Johnson yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 berekeza i Mwanza gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Tanzania kuri uyu wa kane.
Ikipe y’igihugu irahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatatu saa 13.30 nyuma igera i Mwanza saa 15.30 nk’uko bitangazwa na FERWAFA.
Kuri gahunda y’umutoza ikipe irakora Imyitozo kuri Sitade CCM Kirumba izakira uyu mukino.
Atangaza urutonde rw’abakinnyi 18, Johnson yavuze ko, “Nyuma yo kubona uko abakinnyi bitwaye mu myitozo y’iminsi ibiri, twashoboye gutoranya abakinnyi 18 bagomba gukina uyu mukino wa Tanzania,”
“Ntibiba byoroshe guhitamo mu bakinnyi 25 ushaka 18 kuko bose ni beza ariko nyine ntakundi bamwe bagomba gusigara ariko ntibiba bivuze ko tubibagiwe. Nababwiye ko bagomba kugenda bagakora cyane kuko hari indi mikino myinshi iteganyijwe imbere muri uyu mwaka.”
Johnson yongeye ati “Turifuza kwitwara neza ku mukino wa Tanzania kandi nkurikije uburyo abakinnyi bahagaze, ntakizatubuza kwitwara neza tugatsinda uyu mukino,”
Umukinyi Haruna Niyonzima ukina muri Young Africans arahura n’ikipe y’igihugu i Mwanza. Ikipe y’igihugu iracumbikirwa kuri Hotel JJB Belmont iri mu mujyi wa Mwanza.
Uyu mukino wa gicuti na wa Tanzania ugamije gufasha u Rwanda kurushaho kwitegura imikino y’amajonjora ya Olempike iteganyijwe gutangira mu kwezi kwa kane.
Mu majonjora yo gushaka n’itike y’imikino Olimpiki izabera i Rio de Janeiro mu 2016, u Rwanda ruzahura na Somalia rutsinze rukine na Uganda mbere yo guhura na Misiri rutsinze rubone itike.
Imikino ya nyuma izabera muri Congo Kinshasa kuva tariki ya 5-19 Ukuboza 2015, amakipe atatu ya mbere ahagarire Afurika mu mikino olimpiki mu 2016.
Abakinnyi 18 :
Abazamu:
Marcel Nzarora, Olivier Kwizera
Myugariro:
Michel Rusheshangonga, Janvier Mutijima, Emery Bayisenge, Ismail Nshutiyamagara, Kayumba Soter.
Abo hagati:
Buteera Andrew, Yanick Mukunzi, Bertrand Iradukunda, Issa Bigirimana, Mugiraneza Jean Baptista, Niyonzima Haruna, Omborenga Fitina.
Rutahizamu:
Sibomana Patrick, Maxime Sekamana, Mico Justin na Rachid Kalisa.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Igihe cyose bano bakinnyi batitabwaho mu mibere ho yabo ya buri munsi nti tukirushye ngo turabasaba umusaruro ku munsi wa Match non.
Iba dukeneye umusaruro ni bitabweho.
ikidutera gutsirwa :
1- IBIGANGO : kwi photo iri hejuru mubo tubona ninde ufatika koko wakwiruka inyuma yumu nigeria, camerounais,ivoirien,….
Nti barya ntabyo kurya babona babagaburira bucya nakina.
Ni bashyirwe mu bintu ho bige batahamo bafatwe neza baganguke.
2- bagire umutoza ubishoboye kandi ahabwe ibikenewe arambe ku kazi ke atari byo kuza ejo akigendera.
Rwose aho twagera kure muri ruhago kandi ruhago ni business igambaye.
Wowe watungwa na Capati n’ibishyimbo ukazavamo umukinnyi?
Icyakora uwo mu itanzamakuru ryo mu Rwanda wo turawukina da. Arikomu kibuga ntabwo twarenga kuri stade amahoro. Ikindi nta competition, none se ko niba udakina muri Apr utazabona liste mu ikipe y’igihugu!
Abantu batwara abakinnyi ba equipe imwe, bakagera naho batwara n’abasimbura ra?
Ingaruka ni iyihe?
1.Umukinnyi wa APR ntazakora cyane ngo urwego rwe ruzamuke kubera ko azaba azi ko azahamagarwa nta kabuza;
2.Abakinnyi bo mu yandi makipe nta mihati bazashyiraho kuko bazaba baziko niyo bakora bate batazahamagarwa.
3.Gusubira inyuma k’umupira w’amaguru.
Gusa amahirwe ni uko amakipe yo hanze yatangiye kubona ko mu Rwanda usibye no muri APR, n’ahandi abakinnyi beza bahari, rubyiruko nimushyireho imihati mu myitozo, urwego rwanyu ruzamuke. Naho mutajya mu ikipe y’igihugu, ariko amakipe yo hanze azababona, abagure mujye kuyakinira, aho muzabona agafaranga gatubutse. Adventage umukinnyi wa APR adashobora kubona, kuko nta mukinnyi wayo yemerera kujya gukina hanze.
Courage ba sha.
Ariko Banyarwanda ntimugakunde gukina Umupira w’amagambo, none se muragira ngo bigende bite, Perfomance y’umukinnyi niyo ituma atoranywa
none se muragira ngo hatoranywe abitwara nabi koko namwe bakunzi b’amakipe, gusa mujye mukunda igihugu kuruta kwita kuma Club yanyu icyo twifuza ni uko ikipe yabaye selected yatsinda ibyo byonyine.
kandi ntimutekereze ko n’iburayi umukinnyi utitwaye neza muri club ntabwo ahamagarwa muri Natinal team.
None se Fredy, amakosa akorwa abantu bareke kuyavuga ngo ni uko ari ikipe yiswe iy’igihugu? Ibyo uvuga byo harimo ibyo duhuza, niba umukinnyi atitwara neza nta mpamvu yo kumushyira mu ikipe y’igihugu. None se gushyiramo umukinnyi utabanza mu kibuga , akinjiramo ari ukoasimbuye byo urabivugaho iki? Gushyiramo umukinnyi, utarigeze akina bamukuye hanze byo bite? None se abo bakinnyi badashyirwa mu ikipe y’igihugu, amakipe yo hanze ko ababonamo ubuhanga , akaza kubagura asize abo ba Apr ferwafa yo ivuga ko ari bo bahanga mu gihugu? Ahubwo niba dushaka guteza umupira imbere,mureke tuvuge ibibazo , abafata ibyemezo bazabishakire ibisubizo. Kugirango ikibyimba gikire baragikanda nta kundi. None se mubona byaba biterwa n’iki kubona Ferwafa n’umupra wayo bigenda bisubira inyuma biterwa n’iki? Ni uko naho gahunda yo gutechnica yahawe intebe. Njye ntaho mbogamiye, ariko nk’umuntu ukunda igihugu iyo mbona amanyanga, bindya mu mutima.
Umupira tuwuheruka nibuze kubwa Afande Kayizari.
De gaulle koko wafunguye ruhago ukegura ko tugusabye….
Comments are closed.