Digiqole ad

Umunsi wa 14: APR FC yatsinzwe Rayon iranganya

28 Mutarama 2015 -Umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro  cya mbere ari nawo munsi ufungura agace ka kabiri ka shampiyona (Phase retour) amakipe y’ibigugu ndetse n’ane ya mbere ku rutonde rw’agateganyo yatunguriwe rimwe arangiza imikino y’umunsi wa 14 nta nimwe ibonye amanota atatu. APR FC, ya mbere, yatsindiwe i Musanze.

Rayon sport yatangiye agace ka kabiri ka shampiyona isura ikipe y’Amagaju kuri stade y’i Nyagisenyi  mu karere ka Nyamagabe, mu gice cya mbere ku munota wa 8 w’umukino Amagaju y’umutoza Bekeni yahise abona igitego  cya mbere cya Mumbele Said igice cya mbere kirangira gityo.

Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko abinyuma b’Amagaju bakomeza guhagarara neza, ku munota wa 22 w’igice cya kabiri Fuad Ndayisenga niwe wabashije kwishyura kiriya gitego kuri penaliti  umukino urangira amakipe yombi anganyije agabana amanota.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu inayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona i Musanze kuri stade Ubworoherane yahasanze Musanze FC yazanye abakinnyi bashya nka  Mbaraga Jimmy na Kipson Athuheire wahoze muri Police FC maze barayigora cyane.

Ku munota wa 38 w’igice cya mbere cy’umukino rutahizamu Kipson Athuheire atsindira igitego cy’intsinzi ikipe ya Musanze, nubwo uyu yaje guhabwa ikarita itukura ariko ikipe ya APR FC yakinaga yuzuye inanirwa kwishyura icyo gitego.

Police FC, ya gatatu ku rutonde rwa shampionat, yari yakiriye   Gicumbi FC ku Kicukiro mu mukino utoroheye ikipe y’abashinzwe umutekano, mu gice cya mbere  umukinnyi Nsengayire Shadad yatsindiye igitego ikipe ya Gicumbi FC y’umutoza Emmanuel Ruremesha iminota mirongo 90 y’umukino irangira ari igitego 1-0 cya Gicumbi FC ku busa bwa Police.

Gutungurwa kandi kwabaye ku ikipe ya AS Kigali ya kabiri ku rutonde rwa shampionat yanganyije i Nyamirambo na Sunrise y’i Rwamanagana igitego kimwe kuri kimwe.

Imikino y’uyu munsi :

Musanze 1-0 APR

Amagaju 1-1 Rayon Sport

Police FC 0-1 Gicumi FC

Marines 1-2 Kiyovu FC

AS Kigali 1-1 Sunrise FC

 

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • oyeee GICUMBI

  • Marine yanganije na Kiyovu

  • Championat y’umupira w’amaguru mu Rwanda = Gutekinika+ Kunaniza cg guca intege+Ruswa. Ikipe imwe mugihugu itwara ibikombe bya Championat cumi n’ibindi mu gihe cy’imyaka makumyabiri mu makipe arenga makumyabiri !!!!!!??????

  • Rayon sport igeze ahabi; icyakora barayiriye ntibabuze ikindi; ubutaha I Kigali nta n’abafana 50 muzabona kuko turarambiwe rwose. Ngaho ba Sina Jerome none ngo yongeye yagiye!!!
    Ubu abafana tumaze kuyivaho isigaranye n’abayifite mo inyungu y’amafaranga kandi nabo nibayabura bazajya gushakira ahandi!!

  • djfhjfheursj Ibyo uvuga si byo Rayon naho yagira ibibazo ntituzayivaho, ahubwo tuzagira uruhare ngo isohoke mu bibazo. Kandi umenye ko ahri abantu hose ibibazo bitabura. Turi mu isi y’ibibazo.
    Ninese djfhjfheursj , ubu wamaze kwibaruza nibura ngo umusanzu wawe ugere kunikipe? Niba atari uko bimeze Uceceke ntuzagire icyo wongera kuvuga kuko ntacyo uzaba umariye rayon. Nimwe mujya ku kibuga mujyanywe no gutukana. Nta bafana babarimo, abantu mwese muteye gutya.

  • Nonese Kamali,niba Equipe ifite ubuyobozi bwiza ikaba ifite gahunda mubikorwa byayo byose kandi igakurikirana imyitwarire y’Abakinnyi n’Abatoza bayo,ikirenze kuribyo igahembera ku gihe Abakozi bayo ubwo urumva iyo Equipe ariki cyayibuza gutera imbere koko?arikose iyo iyindi Equipe yatwaye igikombe ko mutavuga ko yagitwaye itagikwiye ariko indi yagitwara ngo yaberewe mwumva ko Equipe imwe rukumbi ariyo izi gukina?nyamara mujye mwubaka ama Equipe yanyu mwukake nubuyobozi butajegajega ahasigaye muve mu magambo.

  • Ese harya ikipe igize amavubi itsindwa ite n’ikipe iri kumwanya wa 11?

  • Hanyumase Equipe y’Abanyarwanda inganya ite n’Amagaju ikamara imikino umunani idatsinda niyonkuru weee?

Comments are closed.

en_USEnglish