Digiqole ad

Umuhungu wa Abraham Ruhumuriza ubu arasiganwa no gusimbura se

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Perezida w’Iyishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana ku bijyanye n’umwana wa Ruhumuriza Abraham ushobora kuzaba umukinnyi usiganwa ku magare, Bayingana yavuze ko uyu mwana afite impano ku buryo ashobora kuzavamo umukinnyi mwiza.

Mucyo na se Ruhumuriza ku kigo cy'imyitozo i Musanze (Rwanda Cycling Team)
Mucyo na se Ruhumuriza ku kigo cy’imyitozo i Musanze (Rwanda Cycling Team)

Ruhumuriza Abraham ukomoka i Save mu karere ka Gisagara mu Majyepfo niwe mukinnyi w’amagare ufite amateka akomeye kurusha abandi mu mateka y’uyu mukino mu Rwanda kuko yegukanye Tour du Rwanda inshuro eshanu, umuhigo yihariye.

Bayingana yabitangarije Umuseke kuri uyu wa gatatu, nyuma y’uko hari amakuru avuga ko uyu mwana wa Ruhumuriza witwa Mucyo, ngo yaba yamaze kwinjira muri Team Rwanda nkuru.

Bayingana yahakanye ayo makuru, ati “Umwana yagiye gusura se ahakorerwa imyitozo i Musanze (Africa Rising Cycling Center), ntabwo ashobora kujya mu ikipe nkuru adafite imyaka 18. Gusa uko tumubona afite impano, ubona ko ashobora kuzavamo umukinnyi mwiza.”

Bayingana ati “Tuzamukurikirana nk’uko dusanzwe dukurikirana abandi bakinnyi bato. Afite Club abamo ya Huye, tuzakurikirana uko yitwara, dukomeze turebe imyitozo afite, ndetse hari ubwo twabona amahirwe tukamwohereza hanze kuko hari n’undi dufite mu gihugu cya Africa y’Epfo.”

Ku rubuga rwa Facebook rw’ikipe y’u Rwanda y’amagare “Team Rwanda”bagize bati “Hari umukinnyi mushya muri iki cyumweru kandi Abraham Ruhumuriza ntibishobora kumutangaza. Abraham, umwe mu bakinnyi batanu batangije Team Rwanda azishimira kwereka umwana we Mucyo icyo bivuze gukinira Team Rwanda.”

Umuseke wagerageje kenshi kuvugana na Abraham Ruhumuriza ku makuru avugwa ku mwana we, ariko ntabwo yabashije kuboneka. Gusa mu gihe gishize Ruhumuriza yabwiye Umuseke ko afite inzozi zo kubona umwana we amusimbura.

Mucyo (ibumoso) anyonga igare iruhande rwa se i Musanze aho yari yamusuye mu myotozo
Mucyo (ibumoso) anyonga igare iruhande rwa se i Musanze aho yari yamusuye mu myotozo

Photos/Team Rwanda

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni byiza ko yazasimbura ise niba afite iyo mpano, cyakora Ruhumuriza afite agahungu keza

  • Abana bacu tugomba kujya tubatoza umwuga wacu mugihe natwe tuwukunda Ruhumuriza rero yaribyaye kandi ukwibyara gutera ababyeyi ineza

Comments are closed.

en_USEnglish