U Rwanda rwanganyije na Tanzania igitego 1-1
Mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wabereye kuri Sitade ya CCM Kirumba mu mujyi wa Mwanza muri Tanzania kuri uyu wa kane. Ikipe y’u Rwanda yihagazeho ihanganyiriza na Tanzania.
Umukino watangiye Amavubi awuyobora hanyuma ku munota wa munani, Mugiraneza Jean Baptista atsinda igitego cyiza ku mutwe ku mupira wari uvuye kuri korineri itewe na Patrick Sibomana.
Amavubi yakomeje gusatira cyane ikipe ya Tanzania ariko abakinnyi nka Haruna Niyonzima, Issa Bigirimana na Betrand Iradukunda nibashobora kubyaza amahirwe make babonye nk’uko bitangazwa na FERWAFA.
Tanzania nayo yanyuzagamo igasatira ikipe y’u Rwanda ariko igasanga abinyuma barimo Emery Bayisenge na Ismail Nshutiyamagara bahagaze neza.
Umukinnyi Msuva Simon ukinana na Haruna Niyonzima muri Yanga yagoye cyane abinyuma b’Amavubi kuburyo byaje kubahesha igitego ku munota wa 44 nyuma yaho Emery Bayisenge asize Friday Kelvin wenyine murubuga rw’amahina maze aboneza umupira mwiza mw’izamu ryari ririnzwe na Olivier Kwizera.
Amakipe yagiye mukiruhuka cy’igice cya mbere anganya igitego 1-1. Igice cya kabiri, cy’ihariwe cyane na Tanzania yabonye amahirwe meshi yo kuba yatsinda ibindi bitego ariko umunyezamu Kwizera yakoze akazi gakomeye akuramo amashoti aremereye cyane kuva kwa Msuva inshuro ebyiri hamwe na Ndemla Said.
Mu rwego rwo kuzibira hagati, umutoza Lee Johnson yahise asimbuza Issa Bigirimana azana Buteera Andrew, Maxime Sekamana azana Yanick Mukunzi na Bertrand Iradukunda azanamo Mico Justin.
Mu minota yanyuma, Amavubi yabonye amahirwe abiri yo kuba yatsinda igitego cya kabiri ariko nibyayishobokera.
Ku mupira mwiza wari uvuye kwa Michel Rusheshangonga, Haruna yabuze uko akora gato ku mupira wanyuze imbere y’izamu hanyuma andi mahirwe naho umunyezamu wa Tanzania Manyika Peter yakuyemo amashoti abiri yaje akurikiranye avuye kwa Mugiraneza Jean Baptista hanyuma umupira awukuramo werekeza kwa Haruna warekuye irindi shoti ariko uyu munyezamu naryo ariboneza hanze.
Umutoza Lee Johnson yavuze ko, “Kuba tunganyije nabyo nibyiza kuko abasore bakinye neza. Iyo biza kutaba iki kibuga kibi, ndumva twari kuba twegukanye itsinzi,”
“Tugomba gukomereza hano kuko turi munzira nziza itegura ikipe izakina amajonjora y’igikombe cya Olempike mu kwezi kwa kane,”
Ikipe y’igihugu Amavubi izagera I Kigali ku munsi w’ejo I saa 16:15 n’indege ya RwandAir.
4 Comments
Bravo coach naho wagerageje
no interesting!
Sawa,none se iyo myanya muturusha muri classement ya fifa murayiturusha mute mu misaruro ;turaza iwanyu,tutanganije turabatsinda.Abatanzania bo baratuzi.Uwo mwanya mufise muri fifa sindawuso banukirwa!
@ NDABIHAZE weeee wowe uruwahe ngo tukumenye ni bibazo byawe ???
Comments are closed.