Digiqole ad

U Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Africa ku rutonde rwa UCI

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI)yahinduye uburyo yari isanzwe itangamo amanota, aho mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya Olempike 2016,ku mugabane wa Afurika amanota azatangwa bahereye ku marushanwa yo muri 2015, bahereye ku irushanwa rya Tour d’Egypte,ribimburira ayandi ku ngengabihe ya Africa Tours. http://www.uci.ch/road/ranking/

Ikipe y'u Rwanda ubu iri mu zihagaze neza muri Africa
Ikipe y’u Rwanda ubu iri mu zihagaze neza muri Africa

Kuba u Rwanda rwaregukanye agace (prologue ) muri Tour d’Egypte, rukegukana n’umwanya wa kabiri muri Afurika nyuma ya Maroc, u Rwanda rwahise rujya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa UCI ruzagenderwaho mu gutanga itike yo kwerekeza mu mikino ya Olempike 2016 izabera i Rio muri  Brezil nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Ubu buryo bushya bwa UCI bukuyeho uburyo bwari busanzwe bugenderwaho aho babaraga n’amanota y’umwaka ushize aho u Rwanda rewari ruri ku mwanya wa gatanu mugabane wa Afurika,kugira ngo u Rwanda rwerekeze mu mikino Olempike rukaba rwasabwaga gukorera amanota menshi rugaca kuri Afurika y’epfo yari iri ku mwanya wa kane.

Ibihugu bine bya mbere muri Afurika nibyo bizahabwa itike yo kwitwabira imikino Olempike.

Ibi byongereye amahirwe u Rwanda kuko ubu ruri ku mwanya wa kabiri rukaba rusabwa kuwugumana gusa aho kurwanira umwanya wa kane na Afurika y’epfo.

Aimable Bayingana umuyobozi wa FERWACY yatangaje ko ‘icyizere ari cyose ko u Rwanda ruzitabira imikino ya Olempike, ati “ubu ntutukiri kureba Afurika y’epfo kuko tuyiri imbere,ahubwo ubu niyo igiye kurwana ishaka ko yazaza imbere yacu kandi ntibizayorohera.”

Ikindi ni uko mu buryo bwari busanzwe bukoreshwaabakinnyi bakomeye bakina mu makipe akomeye yitabira amarushanwa yo hejuru nka World Tours, amanota bakoreraga muri ayo marushanwa yahabwaga igihugu cyabo.

Ibi byatumaga ibihugu nka Afurika y’epfo bibona amanota yakorewe n’abakinnyi babyo bakina mu marushanwa yo hejuru,ariko ubu ntibizongera.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryihaye intego yo kwitabira Imikino Olempike 2016.Mu mwaka wa  2012 nibwo u Rwanda rwitabiriye bwa mbere imikino Olempike aho rwari ruhagarariwe na Adrien Niyonshuti mu mukino wa Mountain Bike.

Kuri uru rutonde rushya umukinnyi Valens Ndayisenga wegukanye Prologue muri Tour d’Egypte ari ku mwanya wa gatanu muri Afurika ndetse akaza ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23,aho aza imbere y’abakinnyi bakomeye nka Adil Jelloul, Mouhssine LAHSAINI na Salaheddine MRAOUNI.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Keep it up guys, go go go, sky is the limit

  • Congz!

  • congs my lovely & mother country,God bless you so much.

Comments are closed.

en_USEnglish