Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Mata nibwo Beatha Nishimwe, wegukanye umudari wa Zahabu akanaca agahigo mu kwiruka 1 500m mu mikino nyafrika y’ingimbi mu birwa bya Maurices, yakiranywe na bagenzi be ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Yavuze ko uko yakiriwe byiyongereye ku byishimo afite. Beatha Nishimwe yari kumwe na Honorine Iribigiza […]Irambuye
27 Mata 2015 – Mu ijoro ryakeye Beatha Nishimwe yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa ku maguru muri metero 1 500 yegukana umudali zahabu naho Honorine Iribigiza yegukana umwanya wa gatatu mu kwiruka metero 800 ahabwa umudali wa Bronze bombi bari mu mu marushanwa y’Afurika y’ingimbi n’abangavu yaberaga mu mujyi wa Bambous muri Iles Maurice. […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, umukino wahuje Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 hamwe n’Ikipe ya Somalia yo muri icyo cyiciro warangiye Amavubi atsinze ibitego bibiri ku ubusa (2-0). Ni mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino yo guhatanira tike y’igikombe cya Africa U23 n’imikino Olempike ya 2016 izabera muri Brazil. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Yannick Mukunzi mu gice […]Irambuye
Muri tombala y’uburyo amakipe yageze muri ½ ry’irushanwa rya UEFA Champions Ligue, azakina, amakipe akomeye yahabwaga amahirwe yo kuba imwe yakwegukana irushanwa yatombolanye. Ikipe ya Juventus Turin yabashije gusezerera iya AS Monaco yo mu gihugu cy’Ubufaransa, yatomboye Real Madrid, yo yakuyemo muri ¼ mukeba wayo basangiye umujyi, Atletico Madrid. Umukino uzaba ukomeye cyane, abanshi bemeza […]Irambuye
23 Mata 2015 -FERWAFA yatangaje ko ihakana amakuru avuga ko u Rwanda ruzakira CECAFA y’ibihugu mu kwa 11/2015, aya makuru yari yemejwe nyuma y’Inama umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yitabiriye i Nairobi muri Kenya kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Ministeri y’Imikino yatangarike Umuseke ko FERWAFA itigeze ibamenyesha ibyo kwakira CEFAFA bityo batazi niba koko […]Irambuye
Ikipe y’igihugu ya Somalia y’abatarengeje imyaka 23 yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu mbere y’uko ikina umukino n’Amavubi y’abatarengeje iriya myaka kuwa gatanu mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya Africa n’imikino Olempike. Somalia yazanye n’indege ya Rwandair ibavana i Nairobi, ikazakina n’Amavubi kuri stade Amahoro mu mukino ubanza naho umukino wo kwishyura […]Irambuye
Nyuma y’impinduka zabayeho kuko byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu yerekeza muri Cameroun ku italiki 20 Mata 2015, iyi kipe yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa taliki 22 Mata 2015. Ikipe y’u Rwanda igiye muri Cameroun mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka 5 mu gushaka itike y’imikino ya Afurika “All Africa Games 2015” nk’uko bitangazwa […]Irambuye
Ku bibuga bitandukanye igihe amakipe aba agiye gukina, ngo hakunze kugaragara amanyanga mu gutanga amatike yo kwinjirira bigatuma Leta n’amakipe ubwayo ahomba. Ibi ngo bizakemurwa no gukoresha ikoranabuhanga nk’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo(MINISPOC) yabisobanuriye bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa mbere ubwo bifuzaga kumenya uko amafaranga ava ku bibuga acungwa n’uko FERWAFA […]Irambuye
Yves Rubasha ukinira ikipe ya Portland Timbers y’abatarengeje imyaka 18 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongewe mu rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyo myaka bari kwitegura umukino na Somalia uzaba kuwa gatandatu. Uyu mukinnyi akina nka myugariro ku ruhande cyangwa imbere ku ruhande, asanze abandi bakinnyi bakina inyuma bakomeye bahamagawe muri iyi kipe nka Bayisenge Emery, […]Irambuye
Abafana b’amakipe ya AS Kigali na Rayon Sports zakiniye umukino kuri stade ya Muhanga kuri iki cyumweru binubiye cyane kubura aho bikinga kubera umwanda ukabije ugaragara kuri stade ya Muhanga. Iyi stade ngo nta mazi ifite. Mu bwiherero rusange bw’abafana kuri stade hari umwanda utakwihanganirwa n’uwariwe wese, ku miryango yabwo wakirwa n’imyanda myinshi cyane ituma […]Irambuye