Digiqole ad

Umukinnyi ukina muri USA yongeye mu Amavubi U23

 Umukinnyi ukina muri USA yongeye mu Amavubi U23

Rubasha na bagenzi be batarengej imyaka 18

Yves Rubasha ukinira ikipe ya Portland Timbers y’abatarengeje imyaka 18 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongewe mu rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyo myaka bari kwitegura umukino na Somalia uzaba kuwa gatandatu.

Yves Rubasha ukina muri Leta ya Oregon mu burengerazuba bwa USA
Yves Rubasha ukina u mujyi wa Portland muri Leta ya Oregon mu burengerazuba bwa USA

Uyu mukinnyi akina nka myugariro ku ruhande cyangwa imbere ku ruhande, asanze abandi bakinnyi bakina inyuma bakomeye bahamagawe muri iyi kipe nka Bayisenge Emery, Faustin Usengimana, Rugwiro Herve, Rusheshangoga Michel, Nirisalike Salomon na bagenzi babo.

Rubasha afite imyaka 18, yiteguwe kugera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri agahita asanga abandi mu myitozo. Abandi bakinnyi bakina hanze nka Bonfils Kabanda na Nirisalike bakaba baraye bageze mu Rwanda ngo bitozanye nabandi.

Amavubi azakina na Somalia, itsinze ikine na Uganda, itsinze hagati ya zombi ihure na Misiri maze itsinze ijye mu gikomve cya Africa cy’abatarengeje iyi myaka kizabera muri Senegal mu Ukuboza uyu mwaka, muri iki gikombe amakipe atatu ya mbere akazabona tike y’imikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu mpeshyi ya 2016.

Rubasha na bagenzi be batarengej imyaka 18
Rubasha na bagenzi be batarengej imyaka 18

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko umuntu wi imyaka cumi numunani ahamagarwa mu ikipe nkuru!? Ntazabana zihari se!? Nabazidane bakoze diff ntibakinnye bafite 18 nkanswe!

  • Ibyo ntacyo bivuze Pele yakiniye Brazil umukino we wambere mugikombe kisi afite imyaka 15 yamavuko. Nyakwigendera ngiruwonsanga yabanje MUMAVUBI makuru afite 17 Aho yakiniraga Mukura afite 15 ikingenzi nubuhanga umukinyi aba afite

  • Niba afite duoble nationarity ntacyo bitwaye, bitaribyo nawe yaduteza ibibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish