Digiqole ad

Nishimwe watwaye umudari wa Zahabu yakiriwe neza i Kigali

 Nishimwe watwaye umudari wa Zahabu yakiriwe neza i Kigali

Nishimwe Beatha (iburyo), Honorine Iribagiza (Hagati) na Placide Igiraneza bavuye muri Iles Maurices aho baserukanye ishema bakaba batahanye umuhigo muri Africa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Mata nibwo Beatha Nishimwe, wegukanye umudari wa Zahabu akanaca agahigo mu kwiruka 1 500m mu mikino nyafrika y’ingimbi mu birwa bya Maurices, yakiranywe na bagenzi be ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Yavuze ko uko yakiriwe byiyongereye ku byishimo afite.

Nishimwe Beatha (iburyo), Honorine Iribagiza (Hagati) na Placide Igiraneza bavuye muri Iles Maurices.
Nishimwe Beatha (iburyo), Honorine Iribagiza (Hagati) na Placide Igiraneza bavuye muri Iles Maurices aho baserukanye ishema bakaba batahanye umuhigo muri Africa

Beatha Nishimwe yari kumwe na  Honorine Iribigiza yegukana umwanya wa gatatu mu kwiruka metero 800  ahabwa umudali wa Bronze na Placide Igiraneza wakoresheje iminota ine n’amasegonda umunani mu kwiruka 1 500m mu bahungu akaba uwa munani.

Iribagiza we yanakinnye umukino wo gusimbuka inshuro eshatu (Triple saut ) aho yaje ku mwanya wa gatatu akabona umudari wa Bronze.

Nishimwe Beatha w’imyaka 16 yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yishimiye cyane kwegukana umudari wa Zahabu no guca agahigo ibintu ngo yabanje kwibaza ko bidashoboka arebye uko abo bari bagiye gusiganwa ku cyumweru bangana.

Mu bangavu batarengeje imyaka 17 agahigo kari gafitwe n’umunyaKenya wirutse 1 500Km mu 4’23’’ mu 2013 naho Beatha akaba yarakoresheje 4’17’’ ku cyumweru gishize.

Ati “Nabanje kubona abanyethiopia n’abanyakenya nkabona baranandusha igihagararo ndatinya. Umutoza ambwira ko abizi neza ko mbasiga kandi mbarusha nanjye mbyiyumvamo maze turiruka ndabasiga.”

Nishimwe avuga ko intego ye ubu ariko ugukomeza kuzamura urwego rwe ntasubire inyuma.

Uyu mukobwa na mugenzi we  Honorine Iribigiza wabaye uwa gatatu babonye ticket yo kuzaserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi (2015 World Youth Championships/ Athletics) izabera muri Amerika  y’amajyepfo muri Nyakanga 2015 mu mujyi wa Santiago de Cali muri Colombia.

Ku kibuga cy’indege cya Kigali bakiriwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse na bamwe mu bakozi b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri.

Patrick Niyibigira watozaga aba bana avuga ko koko babanje kwitinya babonye abo basiganwa ariko arabakomeza ababwira ko babishoboye kuko ngo yari yizeye imyitozo ikomeye bakoze.

Ati “Ubu igikurikiyeho ni ukubategura iriya mikino yo ku rwego rw’isi muri Colombia kugira ngo bazitware neza naho.”

Nishimwe ubwo yasigaga abandi ku cyumweru agaca agahigo
Nishimwe ubwo yasigaga abandi ku cyumweru agaca agahigo kari gafitwe n’umunyaKenya. Photo/courtesy 
Umutoza hamwe na mugenzi we Honorine barabimushimiye cyane
Umutoza hamwe na mugenzi we Honorine barabimushimiye cyane. Photo/courtesy
Inshuti, abo bakinana n'abavandimwe bari baje kubakira
Bamwe mu nshuti, abo bakinana n’abavandimwe bari baje kubakira
Ku myaka yabo ni ibigwi bikomeye no kwakirwa gutya bibabayeho bwa mbere
Ku myaka yabo ni ibigwi bikomeye, kwakirwa gutya nabyo ni bwo bwa mbere bibabayeho
Honorine Iribagiza yazanye imidari ibiri
Honorine Iribagiza yazanye imidari ibiri
Mu byishimo, ikaze n'icyubahiro hamwe n'inshuti zabo
Mu byishimo, ikaze n’icyubahiro hamwe n’inshuti zabo
Umutoza wabo Patrick Niyibigira avuga ko ubu bagiye kwitegura cyane imikino y'isi muri Colombia mu kwa karindwi
Umutoza wabo Patrick Niyibigira avuga ko ubu bagiye kwitegura cyane imikino y’isi muri Colombia mu kwa karindwi
Nishimwe intego ye ni ukudasubira inyuma ku muhigo afite ubu muri Africa
Nishimwe intego ye ni ukudasubira inyuma ku muhigo afite ubu muri Africa

Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • abana bato bafite future! courage twana duto tubari inyma kabisa

  • Bakwiriye cyane gushimwa intego igakomeza kuba ya yindi yo kuba indashyikirwa Rwanda!

  • Ni byiza pe.

  • Imana ikomeze imushyigikire dore ko akiri numwana muto courage kbs Nishimwe we

  • Biranejeje bashyigikirwe please

  • good
    bakomerezaho.

Comments are closed.

en_USEnglish