Uko FERWAFA ikoresha umutungo ubu ngo bigiye kujya bigenzurwa
Ku bibuga bitandukanye igihe amakipe aba agiye gukina, ngo hakunze kugaragara amanyanga mu gutanga amatike yo kwinjirira bigatuma Leta n’amakipe ubwayo ahomba. Ibi ngo bizakemurwa no gukoresha ikoranabuhanga nk’uko Minisitiri w’Umuco na Siporo(MINISPOC) yabisobanuriye bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa mbere ubwo bifuzaga kumenya uko amafaranga ava ku bibuga acungwa n’uko FERWAFA ikoresha umutungo igenerwa.
Komisiyo ya politike, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu mu Nteko Inshinga Amategeko yari yifuje kumenya uko ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rikoresha amafaranga rigenerwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA kuko ngo ritajya rikorerwa ubugenzuzi nk’ishyirahamwe ryigenga.
Abadepite bavuze ko niba FERWAFA idakorerwa ubugenzuzi kuko ari ishyirahamwe ryigenga amafaranga ava muri FIFA abanyarwanda bagomba kugiraho uburenganzira bwo kumenya uko acungwa n’akamaro agira mu guteza imbere umupira.
Minisitiri Uwacu Julienne yatangiye asobanura ko hari igihe mu Rwanda habayeho kutumva ko kugira ubuzima gatozi bikenewe. Ati “wakwibaza ukuntu ikipe ya Rayon Sports itari ifite ubuzima gatozi n’igihe yatangiriye, gusa ubu bumvise ko ari ngombwa barangije kubugira kandi n’ibyo kwishimirwa.”
Minisitiri yavuze ko ubu FERWAFA kimwe n’andi mashyirahamwe y’imikino agendera ku mategeko igomba kwerekana uko yakoresheje amafaranga igenerwa nyuma yaho aboneye ubuzima gatozi.
MINISPOC ifite ishingano zo guteza imbere imikino niyo ifasha buri kimwe gikenerwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Abagize komisiyo bahise bamubaza uko amafaranga ava ku bibuga by’umupira w’amaguru acungwa ndetse n’igisubizo ku manyanga avugwa mu kugura amatike yo kwinjiriraho.
Minisitiri asobanura ko iyo umukino wabereye ku bibuga byo mu turere 10% by’amafaranga yabonetse ajya kuri konti y’Akarere, andi 10% akajya kuri konti ya FERWAFA naho 80% asigaye akajya kuri konti y’ikipe akaba ari nayo akenshi atuma ayo makipe akomeza kubaho. Gusa yongeyeho ko iyo ari ikipe y’igihugu yakinye, amafranga yose ajya kuri konti ya Leta.
Ibijyanye n’amanyanga agaragara mu itangwa ry’amatike ngo umuti wabyo ni ugukoresha ikoranabuhanga ku buryo amatike azaba yatanzwe bizajya byoroha kubona umubare wayo.
Stade ya Gahanga ngo yabuze uyipiganira?
Hari amakuru yatangajwe ko abigeze guhabwa isoko ryo kubaka stade ya Gahanga basanze nyuma ari abatekamutwe ndetse amafaranga yari yabatanzweho yaba yarapfuye ubusa. Ibi ntibyagarutsweho mu bibazo by’abadepite gusa babajije Minisitiri Uwacu aho iyubakwa rya sitade ya Gahanga rigeze.
Mbere ikivugwa byari biteganijwe ko iyi stade izaba mu zizakira irishanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu (CHAN) rizabera mu Rwanda mu 2016 ndetse n’uruhare Leta ifite muri iri yubakwa.
Abadepite basobanuriwe ko Leta yatanze ubutaka naho FIFA igatanga amafaranga ariko bakaba batarabona rwiyemezamirimo wo gutangira kubaka.
Minisitiri yababwiye ko nta mpugenge Minisiteri ifite zo kuba yabura aho yakirira iri rushanwa kuko rizatwarwa ku bibuga bitandukanye birimo sitade Amahoro, sitade ya Kigali i Nyamirambo, sitade Umuganda i Rubavu na sitade Huye.
Minisitiri yarangije abasaba ko nabo nk’intumwa za rubanda zibonye rwiyemezamirimo ushaka gukorera mu Rwanda ko bamurangira ko n’i Gahanga hari amahirwe.
Gusa abadepite nabo basabye iyi Minisiteri gukurikirana inyigo zigakorwa neza kugirango iyi sitade ya Gahanga itazavaho ihombya Leta nkuko inyigo ya sitade Huye yahombeje Leta akayabo ka Miliyoni zirenga 915 mu mafaranga y’u Rwanda.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Babanze bubake umupira ukurura aba fans kuma stades naho ubundi ibyo bya technologies muma tickets byazamera nka bamwe bashatse amashyuza bakayaheba!
Nyakubahwa Minisitiri wowe uvuga ku bya FERWAFA ni uko utarabona. Nta kindi bakora uretse ubugoryi. Nyuma y’aho Ibya Daddy Birori bidukozeho noneho waba wamenye ko bahamagaye mu mavubi umunyakenya uvuye muri Amerika? Ni akumiro.
Nyakubahwa Minister Degaulle avuga ko ashinganye nawe ntuzamukoraho uzagenda umusige…!!! Gabanya rero izo declarations…
Icyo gikorwa kizaba ari kiza cyane. Kandi byarushaho kuba byiza gikozwe no mumakipe ubwayo hagashyirwaho kugenzura imitungo nuko ikoreshwa kugirango bigabanye guhombya uturere na Leta
Gutyo bizagabanya amanyanga akorerwa mumakipe ahongaho mu Rwanda merci
Comments are closed.