Digiqole ad

Hatangajwe abazahagararira u Rwanda mu gusiganwa ku magare muri Africa

 Hatangajwe abazahagararira u Rwanda mu gusiganwa ku magare muri Africa

Ikipe y’u Rwanda ubu iza ku mwanya wa kabiri muri Africa ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Africa

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryatangaje abakinnyi icyenda bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya All Africa Games azabera i Brazzaville muri Nzeri 2015. Abo ni abahungu umunani n’umukobwa umwe.

Ikipe y'u Rwanda ubu iza ku mwanya wa kabiri muri Africa ku rutonde rw'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare muri Africa
Ikipe y’u Rwanda ubu iza ku mwanya wa kabiri muri Africa ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Africa

Muri iyi mikino nyafrika ya 11 izatangira tariki 04 kugeza 19/09/2015 muri Congo Brazzaville. Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 52 bya Africa bizahatana mu mikino (disciplines) 22 zitandukanye kongeraho n’iy’abamugaye ibiri (koga no gusiganwa ku maguru).

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu gusiganwa ku magare ni Jeanne D’arc Girubuntu mu bakobwa naho mu bahungu ni;

Joseph Areruya
Joseph Biziyaremye
Janvier Hadi
Camera Hakuzimana
Jeremie Karegeya
Valens Ndayisenga (wegukanye Tour du Rwanda iheruka)
Jean Bosco Nsengimana
Jean Claude Uwizeye

Aba bakinnyi bazakina mu byiciro bine;

*Gusiganwa n’igihe mu ikipe; Janvier Hadi, Joseph Biziyaremye, Valens Ndayisenga na Hakuzimana Camera

*Gusiganwa n’igihe umukinnyi ku giti cye: Valens Ndayisenga na Janvier Hadi.

*Gusiganwa bisanzwe: abahungu bose uko ari umunani.

* Jeanne d’Arc Girubuntu azakina gusiganwa n’igihe umukinnyi ku giti cye no gusiganwa abarushanwa bahagurukiye rimwe batanguranwa kugera ahantu runaka.

Ku rutonde rw’uko amakipe akurikirana muri Africa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ikipe y’u Rwanda yazamutseho imyanya itatu iva kuwa gatanu ijya kuwa kabiri muri Africa ku rutonde rukorwa na UCI (Union Cycliste Internationale) Ikipe ya Maroc niyo iza ku mwanya wa mbere.

Valens Ndayisenga uri mu bazahagararira u Rwanda muri iriya mikino y’i Brazzaville ari ku mwanya wa gatanu w’abasiganwa ku magare bakomeye muri Africa.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Komeza imihigo Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish