Ikipe y’u Rwanda yazamutseho imyanya 13 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwatangajwe kuri uyu wa 03 Nzeri 2015. Amavubi yavuye ku mwanya wa 91 rufata uwa 78 kuri uru rutonde. Ahanini byaturutse ku gutsinda umukino wa gicuti uherutse guhuza u Rwanda na Ethiopia aho Amavubi yitwaye neza agatsinda Walias ibitego bitatu kuri kimwe i Kigali […]Irambuye
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball izatangira gukina imikino ya “All Africa Games 2015” ihura na Algeria kuri uyu wa kane taliki 03 Nzeri 2015. Iyi kipe y’u Rwanda iri mu za mbere zerekeje muri Congo Brazzaville, ikaba izahatana n’izindi mu itsinda B hamwe na Cameroun, Algeria, Ghana, Seychelles na Cap Vert. Nyuma yo gukina na […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Nzeri 2015, ari kumwe na Minisitiri Uwacu Julinne ufite imikino mu nshingano ze, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yasuye ikipe y’igihugu Amavubi mu myitozo irimo yitegura ikipe y’igihugu ya Ghana umukino uzaba kuwa gatandatu tariki 05 Nzeri, yabahaye ibyo yise amabanga yo gutsinda Ghana. Gen James Kabarebe yahaye […]Irambuye
Peter Otema, rutahizamu wifuzwa n’amamkipe ya Musanze FC, Sunrise na Bugesera aravuga ko nta gahunda afite yo kuva muri Rayon Sports. Itegeko rya FERWAFA ribuza amakipe yo mu Rwanda kurenza abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 11 babanza mu kibuga. Rayon Sports yaguze Mussa Mutuyimana na Davis Kasirye baza biyongera kuri Pierrot Kwizera na Peter Otema. Bose […]Irambuye
Nyuma y’umukino wa gishuti bakinnye na Congo Brazzaville kuri uyu wa Kabiri Ghana ikabatsinda bitatu kuri bibiri, ikipe ya Black Stars yatangaje ko izagera i Kigali kuwa Kane tariki 3 Nzeri mbere y’umukino n’Amavubi tariki 05 Nzeri 2015. Ghana yitwaye neza muri uyu mukino kuko yatsinze Congo iwayo i Brazzaville ibitego bitatu byinjijwe na Harrison Afful na Richmond Boakye-Yiadom […]Irambuye
Nathan Byukusenge yaraye yerekeje mu gihugu cya Andorre agiye mu marushanwa y’isi yo gusiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike World Championships) azaberayo kuva kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nzeri kugera kuya 06 Nzeri 2015. Uyu niwe munyarwanda wa mbere ugiye guhatana muri aya marushanwa. Byukusenge yahagurutse mu Rwanda ku kibuga cy’indege cya Kigali saa […]Irambuye
Mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil muri Amerika y’epfo hasojwe isiganwa ry’amagare rizenguruka uyu mugi. Ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” yitabiriye iri rushanwa ryatangiye ku wa gatatu w’icyumweru gishize, iri rushanwa ryasojwe tariki ya 30 Kanama. Ku cyumweru, wari umunsi wa gatanu ari na wo wanyuma […]Irambuye
Irushanwa ryo gushyigikira ikigera Agaciro Development Fund ryegukanywe kuri iki cyumweru na Police FC itsinze ikipe ya Sunrise y’I Rwamagana igitego kimwe ku busa cya Hegman Ngomirakiza. Ni mu mukino wari witeguwe cyane n’impande zombi zasatiranaga ariko zinacungana cyane ngo hatagira itsinda indi ibitego byinshi. Uyu mukino wabanjirijwe n’uw’umwnaya wa gatatu wegukanywe na Rayon Sports […]Irambuye
Umugambi ni uguhangamura Ghana, ihagaze neza mu itsinda H irimo n’Amavubi. Mu mukino wo kwitegura uyu, Amavubi yatumiye Walias ya Ethiopia ayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe muri iyi week end kuri stade Amahoro i Remera. Ku munota wa 19 gusa rutahizamu Ernest Sugira yafunguye amazamu aherejwe neza cyane na Kapiteni wabo Haruna Niyonzima. Igice cya […]Irambuye
Messi niwe wabaye umukinnyi mwiza w’i Burayi mu 2015 igihembo atwaye ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2010-2011. Lionel Messi yatsindiye FC Barcelona ibitego 58 mu mikino 57 atanga imipira 31 yavuyemo ibitego, Messi kandi yesheje umuhigo w’ibitego byinshi muri shampiyona La Liga (286), wari ufitwe na Telmo Zarra (251) ubwo yatsindaga ibitego bitatu bakina […]Irambuye