Digiqole ad

Team Rwanda bakomeje kwitegura Tour du Rwanda muri Brazil

 Team Rwanda bakomeje kwitegura Tour du Rwanda muri Brazil

Biziyaremye Joseph ubwo yari muri Tour de Rio 2012

Mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil muri Amerika y’epfo hasojwe isiganwa ry’amagare rizenguruka uyu mugi. Ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare “Team Rwanda”  yitabiriye iri rushanwa ryatangiye ku wa gatatu w’icyumweru gishize, iri rushanwa ryasojwe tariki ya 30 Kanama.

Biziyaremye Joseph ubwo yari muri Tour de Rio 2012
Biziyaremye Joseph ubwo yari muri Tour de Rio 2012

Ku cyumweru, wari umunsi wa gatanu ari na wo wanyuma w’isiganwa, abasiganwa bakoze urugendo rwo kuva i Teresópolis bagana Rio de Janeiro.

Abanyarwanda nubwo bataje mu myanya y’imbere ku buryo bahembwa, ariko bakomeje gukaza imyiteguro y’amarushanwa ataha babifashijwemo na Tour De Rio, ku buryo bishobora kuzahesha amahirwe ikipe y’u Rwanda.

Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 20, akurikirwa na Hakizimana Camera wa 21, Hadi Janvier yabaye uwa 34, Biziyaremye Joseph aba uwa 46, mu gihe Nsngiyumva Jean Bosco na Aleluya Joseph bo batarangije isiganwa kubera impamvu z’uburwayi.

Kuba Abanyarwanda bose baraje mu myaka 46 ya mbere, mu irushanwa ryarimo abakinnyi 65 bo mu bihugu bitandukanye harimo n’ibyibihanganjye ku isi mu mikono yo gusiganwa ku magare, nka Espagne na Brazil yateguye, by’umwihariko ariko bakaba banasigwa ibihe bito n’abambere, biratanga icyizere.

Ku rutonde rusange umunyaEspagne VELOSO Gustavo Cesar ukinira Quinta da Lixa ni we uyoboye abandi aho muri rusange amaze gukoresha amasaha 18:41:45. umunya Rwanda uza hafi ni Byukusenge Patrick urushwa n’uwa mberee iminota 21:25.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish