Digiqole ad

Police FC yegukanye igikombe cy’Agaciro DF, Rayon iba iya gatatu

 Police FC yegukanye igikombe cy’Agaciro DF, Rayon iba iya gatatu

Police FC ni ubwa mbere yegukanye igikombe cy’Agaciro DF

Irushanwa ryo gushyigikira ikigera Agaciro Development Fund ryegukanywe kuri iki cyumweru na Police FC itsinze ikipe ya Sunrise y’I Rwamagana igitego kimwe ku busa cya Hegman Ngomirakiza.

Police FC ni ubwa mbere yegukanye igikombe cy'Agaciro DF
Police FC ni ubwa mbere yegukanye igikombe cy’Agaciro DF

Ni mu mukino wari witeguwe cyane n’impande zombi zasatiranaga ariko zinacungana cyane ngo hatagira itsinda indi ibitego byinshi.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uw’umwnaya wa gatatu wegukanywe na Rayon Sports itsinze Musanze FC ibitego bibiri ku busa,  byombi byatsinzwe na Ndacyayisenga Alexis wavuye mu ikipe y’Isonga FC.

Nyuma y’iyi mikino, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeye gutanga miliyoni 5.400.000 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega Agaciro Development Fund naho buri kipe y’icyiciro cya mbere, izatanga 1,000,000 Frw zikaba miliyoni 16,000,000.

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, azatanga ibihumbi 300,000 mu gihe azaba angana na miliyoni 6,900,000, umupira w’abagore ukazatanga ibihumbi 500,000 yose hamwe akazaba ari miliyoni 30,000,000 Frw.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bravo kuri police FC iranze ibaye ubukombe pe !
    ibikombe ikombe bicaraca ikomeje kubitoragura.

Comments are closed.

en_USEnglish