Digiqole ad

Lionel Messi niwe mukinnyi wa mbere i Burayi wa 2015

 Lionel Messi niwe mukinnyi wa mbere i Burayi wa 2015

Christiano Ronaldo yabaye uwa gatatu inyuma ya Messi

Messi niwe wabaye umukinnyi mwiza w’i Burayi mu 2015 igihembo atwaye ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2010-2011.

Messi n'igihembo yegukanye
Messi n’igihembo yegukanye

Lionel Messi yatsindiye FC Barcelona ibitego 58 mu mikino 57 atanga imipira 31 yavuyemo ibitego, Messi kandi yesheje umuhigo w’ibitego byinshi muri shampiyona La Liga (286), wari ufitwe na Telmo Zarra (251)  ubwo yatsindaga ibitego bitatu bakina na Seville tariki ya 22 Ugushyingo 2014.

Hamwe na Barcelona, Lionel Messi yatwaye ibikombe bitatu umwaka ushize w’imikino: igikombe cya shampiyona ya Espagne, Igikombe cy’umwami na Champions League yo ku mugabane w’uburayi.

Nyuma y’ibi, yanarengejeho igikombe kiruta ibindi iburayi, aho batsinze Seville yatwaye Europa League UEFA super cup.

Iki gihembo yagihawe arushije mugenzi we bakinana muri Barca, umunya Uruguay Luis Suarez, na rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo.

Christiano Ronaldo yabaye uwa gatatu inyuma ya Messi
Christiano Ronaldo yabaye uwa gatatu inyuma ya Messi
Louis Suarez bakinana yabaye uwa kabiri
Louis Suarez bakinana yabaye uwa kabiri

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Lionnel Messi yari agikwiriye kabisa

  • Messi babyemera batabyemera ni umuhanga.

  • Lionel Messi ni umuhanga cyane afite byinshi arusha Cristiano Ronaldo kuko amurusha no muri Displine, Suarez yarabikwiriye cyane!! Icyuyumwaka ni Cya Barcelona

  • lionel messi yaragikwiy kuko yari yakoz ahubwo hasigay ballon d.or

  • I support Lionel Messi.

Comments are closed.

en_USEnglish