Digiqole ad

Peter Otema arahakana ibyo kuva muri Rayon Sports

 Peter Otema arahakana ibyo kuva muri Rayon Sports

Peter Otema (wateye ishoti) avuga ko ari intwaro ya Rayon Sports

Peter Otema, rutahizamu wifuzwa n’amamkipe ya Musanze FC, Sunrise na Bugesera aravuga ko nta gahunda afite yo kuva muri Rayon Sports.

Peter Otema (wateye ishoti) avuga ko ari intwaro ya Rayon Sports
Peter Otema (wateye ishoti) avuga ko ari intwaro ya Rayon Sports

Itegeko rya FERWAFA ribuza amakipe yo mu Rwanda kurenza abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 11 babanza mu kibuga. Rayon Sports yaguze Mussa Mutuyimana na Davis Kasirye baza biyongera kuri Pierrot Kwizera na Peter Otema. Bose b’abanyamahanga byagorana kubakinisha bose.

Peter Otema, umaze iminsi mu kiruhuko iwabo Uganda, ku byavugwa ko agiye kuva muri Rayon akabisa aba, we arabihakana.

Otema yabwiye Umuseke ati “Barambeshyera, ndacyafite umwaka muri Rayon kandi ndashaka kugaruka mu bihe byanjye.”

Otama avuga ko umwaka ushize muri Rayon Sports itageze neza, gusa ko ubu bizahinduka.

Ati “Njye ndi intwaro ya Rayon Sports, umwaka ushize ntabwo byatugendekeye neza ariko ubu harageze ngo dukosore. Shampionat intindiye gutangira.”

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • oooyyyyé otema. ntuzatenguhe gikundiro

  • Iyo umukinnyi abonye ko hari abandi bashobora kumutanga mu kibuga ahita yikubita agashyi.

    Abakinnyi bane Rayon ifite bazahatanira kujya babanza mu kibuga udafite forme yicare. Ariko na none kugira 3 gusa si byiza kuko uburwayi n’amakarita bijya bizonga amakipe ameze nka RS.

Comments are closed.

en_USEnglish