Digiqole ad

Bwa mbere umunyarwanda yagiye muri Mountain Bike World Championships

 Bwa mbere umunyarwanda yagiye muri Mountain Bike World Championships

Nathan Byukusenge asanzwe afaanya Mountain Bike na Road race (gusiganwa ku mihanda ikoze neza)

Nathan Byukusenge yaraye yerekeje mu gihugu cya Andorre agiye mu marushanwa y’isi yo gusiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike World Championships) azaberayo kuva kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nzeri kugera kuya 06 Nzeri 2015. Uyu niwe munyarwanda wa mbere ugiye guhatana muri aya marushanwa.

Nathan Byukusenge asanzwe afaanya Mountain Bike na Road race (gusiganwa ku mihanda ikoze neza)
Nathan Byukusenge asanzwe afaanya Mountain Bike na Road race (gusiganwa ku mihanda ikoze neza)

Byukusenge yahagurutse mu Rwanda ku kibuga cy’indege cya Kigali saa sita y’ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa mbere. Agiye muri iri rushanwa rizabera mu misozi ihanamye ya Pyrenees mu gace kitwa Vallnord  mu gihugu gito kitwa Andorra kiri mu misozi iri hagati y’Ubufaransa na Espagne.

Aya marushanwa atamenyerewe cyane muri Africa, ubusanzwe Africa y’Epfo niyo gusa ikunze kuyitabira kandi giteye imbere muri iyi mikino.

Byukusenge ati “ Nkurikije imyitozo nakoze ngomba kwitwara neza. Ku rwego rwa federation twateguwe neza kuko twitabira ama’competitions’ menshi, atuma tubona invitation mu rwego rwa shampionat nk’iriya y’isi.

Amaze ukwezi n’ibyumweru bibiri kandi yakozemo n’amarushanwa ku buryo ngo ymva nta mbogamizi afite. Arifuza cyane kuza mu 10 ba mbere kuko bifite kinini bivuze mu marushanwa yandi aba azaba nyuma.

Mountain Bike itandukanye no kwiruka basiganwa mu muhanda. Abasiganwa bakina bazenguruka mu mashyamba, mu tuyira duto kandi mu nzira zigoye. Bagwa kenshi bakanyura mu byondo, bakitura hasi kenshi kandi bakifasha mu guhita bakomeza.

Byukusenge avuga ko kugira ikinyabupfura no guhozaho aribyo bifasha umuntu mu marushanwa akomeye ndetse bikanatuma we ubwe abasha gufatanya gusiganwa ku mihanda ku magare no gusiganwa mu misozi nk’ibi agiyemo.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko nta Valence. Yakinnye rimwe ararekera?

Comments are closed.

en_USEnglish