Ghana, yatsinze 2 – 3 Congo kuri uyu wa kabiri
Nyuma y’umukino wa gishuti bakinnye na Congo Brazzaville kuri uyu wa Kabiri Ghana ikabatsinda bitatu kuri bibiri, ikipe ya Black Stars yatangaje ko izagera i Kigali kuwa Kane tariki 3 Nzeri mbere y’umukino n’Amavubi tariki 05 Nzeri 2015.
Ghana yitwaye neza muri uyu mukino kuko yatsinze Congo iwayo i Brazzaville ibitego bitatu byinjijwe na Harrison Afful na Richmond Boakye-Yiadom mu gice cya mbere ariko bikishyurwa n’abasore ba Congo mu gice cya kabiri.
Mu minota y’inyongera umusore Jordan Ayew wari winjiye asimbuye niwe watsinze igitego cyabahaye intsinzi mbere y’uko bahaguruka berekeza i Kigali aho bazagera kuwa kane.
Abakinnyi 23 ba Black Stars hamwe n’itsinda ribaherekeje bambariye umukino w’Amavubi bari kumwe mu itsinda H bahatanira ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2017 kizabera muri Gabon.
Ghanasoccernet iravuga ko ikipe ya Black Stars yageze i Brazzaville ku cyumweru nubwo abakinnyi bose batahagereye rimwe kuko hari abari bakiri kumwe n’amakipe yabo i Burayi.
Kapiteni w’iyi kipe, Asamoah Gyan, abanyezamu Fatau Dauda, Richard Ofori bari mu bageze i Brazzaville nyuma y’abandi kubera inzira ndende baciyemo.
André Ayew Dede ukinira Swansea yo Bwongereza, yabasanzeyo kuri uyu wa mbere nyuma yo gutsinda igitego Manchester United ku cyumweru akanatanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri.
Mu bakinnyi umutoza Avram Grant wa Ghana yari yahamagaye barimo batanu bakina muri shampiyona y’u Bwogereza (Premier League), uwitwa Badu ni we utazashobora kwitabira uyu mukino n’Amavubi kubera ibibazo by’imvune.
AbanyaSomalia nibo bazasifura
Impuzamashyiramwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yatangaje ko umukino w’Amavubi na Black Stars uzasifurwa n’abasifuzi bo muri Somalia.
Abu ni Hagi Yabarow Wiish, wo hagati na Hamza Hagi Abdi na Bachir Abdi Souleyman bo ku ruhande naho umusifuzi wa kane akazaba Hassan Mohammed Hagi, Komiseri w’umukino azaba ari Inyangi Bokinda ukomoka muri Congo Kinshasa.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Keretse kubinyuza Ku basomali naho izaduhana
Comments are closed.