Digiqole ad

U Rwanda rwazamutse imyanya 13 ku rutonde rwa FIFA

 U Rwanda rwazamutse imyanya 13 ku rutonde rwa FIFA

Umupira w’amaguru w’u Rwanda ubu uri ku mwanya wa 78 ku isi

Ikipe y’u Rwanda yazamutseho imyanya 13 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwatangajwe kuri uyu wa 03 Nzeri 2015. Amavubi yavuye ku mwanya wa 91 rufata uwa 78 kuri uru rutonde.

Umupira w'amaguru w'u Rwanda ubu uri ku mwanya wa 78 ku isi
Umupira w’amaguru w’u Rwanda ubu uri ku mwanya wa 78 mu bihugu 208 bitondekwa na FIFA

Ahanini byaturutse ku gutsinda umukino wa gicuti uherutse guhuza u Rwanda na Ethiopia aho Amavubi yitwaye neza agatsinda Walias ibitego bitatu kuri kimwe i Kigali mu cyumweru gishize.

Umwanya mwiza Amavubi yigeze afata mu mateka y’uru rutonde ni uwa 64 yagezeho mu kwezi kwa gatatu 2015.

Ku rutonde rwose muri rusange amakipe arindwi ya mbere ntabwo yahindutse;
1.Argentine
2.Belgique
3.Ubudage
4.Colombia
5.Brazil
6.Portugal
7.Romania
8.Chile
9.Wales
10.England

Muri Africa:

19.Algeria
21.Cote d’Ivoire
27.Ghana
33.Tunisia
38.Senegal
42.Congo Brazzaville
42.Cameroun
49.Egypt
53.Nigeria
56.Cape Verde Islands

Muri aka karere:
65.DRCongo (yasubiye inyuma imyanya itandatu)
71.Uganda(yazamutseho imyanya itatu)
78.Rwanda
89.Sudan (yamanutseho imyanya ibiri)
103.Ethiopia (yamanutseho imyanya ine)
116.Kenya (yagumye kuri uwo mwanya)
134.Burundi (yamanutseho imyanya ibiri)
140.Tanzania (yagumye ku mwanya yariho)
198.South Sudan (yamanutseho imyanya itatu)
201.Eritrea
202.Somalia
205Djibouti

UM– USEKE.RW

en_USEnglish