Sosthène Habimana umutoza wari ufite ikipe ya Rayon Sports by’agateganyo ndetse wanayitojeho iminsi nk’umutoza mukuru igihe abatoza bakuru babaga bagiye, yemereye Umuseke ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Sunrise FC y’i Rwamagana. Abajijwe n’umunyamakuru w’Umuseke niba koko yerekeje muri Sunrise yagize ati “Nibyo namaze kumvikana n’ikipe ya Sunrise ariko ntabwo ndasinya, nshobora gusinya ejo.” Habimana uzwi cyane ku kazina […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo, Aimable Bayingana, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare yasezeranyijeAbanyarwanda ko Ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda “Team Rwanda” izahatana mu irushanwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda 2015” izaryisubiza nta kabuza kuko yateguwe neza. Tour du Rwanda iratangira kuri iki cyumweru Tariki 15 Ugushyingo […]Irambuye
Rayon Sports (umuryango) ku bufatanye na Star Times yateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru rizahuza amakipe yo mu Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa. Iri rushanwa rizatangira tariki 22 Ugushyingo 2015 nk’uko Olivier Gakwaya umunyamabanga wa Rayon Sports yabitangarije Umuseke, umwe muri ba ambasaderi ba Star Times, icyamamare Nwankwo Kanu akazaza kureba iri rushanwa. Gakwaya yemereye Umuseke ko […]Irambuye
Ikipe y’igihugu iherereye i Sousse muri Tunisia aho izakina umukino na Libya kuri uyu wa gatanu, umukinnnyi wayo wo hagati Jean Baptiste Mugiraneza bita Migi yatangaje ko asaba imbabazi abanyarwanda kuko Amavubi adaheruka gutsinda, gusa ngo uyu mukino ni umwanya wo kugarurira ikizere ikipe. Amavubi azakina na Libya kuwa gatanu saa cyenda n’igice ku isaha […]Irambuye
Aristide Mugabe wabaye MVP inshuro eshatu ziheruka muri shampionat ya Basketball mu Rwanda akaba yari na Kapiteni w’ikipe ya Espoir BBC ubu yayivuyemo yerekeza mu ikipe ya Patriots BBC. Avuga ko uyu ari umwanzuro wamugoye cyane kandi Espoir izamuhora ku mutima. Mugabe yageze muri Espoir BBC mu 2009 afite imyaka 19, mu 2010 ayivamo by’igihe […]Irambuye
Buri munyarwanda ukunda siporo n’umukino wo gusiganwa ku magare by’umwihariko yashimishijwe n’inkuru y’uko ikipe y’igihugu yongeye gusubirana. Kuva ku cyumweru nijoro kugera kuwa mbere nijoro, kari akazi gakomeye cyane ku bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare na Minisiteri y’imikino kugarura abakinnyi bari bavuye mu mwiherero. Igitutu cyari kinini kiva ahatandukanye, cyane mu bakunzi ba Siporo mu Rwanda […]Irambuye
Amakauru agera k’Umuseke aremeza abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare baraye basubiye muri camp y’imyitozo i Musanze, ni nyuma y’ibiganiro byabaye nijoro hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare na Minisiteri y’imikino kubera ubwumvikane bucye bwari bwaje hagati ya bamwe muri aba bakinnyi n’ubuyobozi. Abakinnyi 13 barimo abakomeye nka Joseph Biziyaremye ubu ufite shampionat […]Irambuye
Salomon Nirisarike ukina nka myugariro na rutahizamu Quintin Rushenguziminega abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu nkuru y’u Rwanda Amavubi baraye bageze i Sousse muri Tunisia, aho basanze bagenzi babo bari kwitegura gukina n’ikipe ya Libya mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya. Amavubi yahagurukanye i Kigali abakinnyi 21 mu rukerera rwo ku cyumweru yerekereza […]Irambuye
Mu ikipe y’igihugu y’umukino wo gusinganwa ku magare ubu haravugwa kwirukanwa kwa bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo na Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014, byatumye abandi bakinnyi 10 nabo bahita bava muri Camp biteguriragamo iyi Tour du Rwana ya 2015. Ishyirahamwe ry’uyu mukino riravuga ko aba bahagaritswe kubera imyitwarire mibi kandi hari ababasimbura, aba […]Irambuye
Igice cya mbere cy’uyu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampionat wabereye kuri stade ya Muhanga kuri uyu wa gatanu Rayon Sports bayigoye cyane kureba mw’izamu rya Sunrise yari yayisuye. Gusa mu gice cya kabiri byaje gukunda Rayon ibona ibitego bibiri itahana amanota atatu. Igice cya mbere amakipe yombi yasatiranye, Sunrise igerageza guhanahana neza ariko imbere […]Irambuye