Digiqole ad

IBITAVUZWE: Uko Team Rwanda yasubiye hamwe. Adrien Niyonshuti nk’umuhuza

 IBITAVUZWE: Uko Team Rwanda yasubiye hamwe. Adrien Niyonshuti nk’umuhuza

Abagize Team Rwanda baerutse kuvana imidari muri All Africa Games mu kwezi kwa cyenda

Buri munyarwanda ukunda siporo n’umukino wo gusiganwa ku magare by’umwihariko yashimishijwe n’inkuru y’uko ikipe y’igihugu yongeye gusubirana. Kuva ku cyumweru nijoro kugera kuwa mbere nijoro, kari akazi gakomeye cyane ku bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare na Minisiteri y’imikino kugarura abakinnyi bari bavuye mu mwiherero. Igitutu cyari kinini kiva ahatandukanye, cyane mu bakunzi ba Siporo mu Rwanda bagaragazaga ko ibyo aba bakinnyi basaba babikwiye ndetse kurenzaho. Byarangiye babigezeho, Adrien Niyonshuti yabigizemo uruhare rukomeye.

Abagize Team Rwanda baerutse kuvana imidari muri All Africa Games mu kwezi kwa cyenda
Abagize Team Rwanda baherutse kuvana imidari muri All Africa Games muri Nzeri

Mu mpera z’icyumweru gishize aba bakinnyi bavuye mu mwiherero i Musanze aho biteguriraga kubera ko ibyo basabaga bari bamaze kubwirwa ko batazabihabwa, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ryabashinje kwivumbura no kugumuka.

Amakuru Umuseke ufite aremeza ko ku mugoroba wo ku cyumweru umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) Eduard Kalisa yagiye i Musanze kugerageza kubonana n’aba bakinnyi; ngo yabasabye ko bahurira aho bakoreraga umwiherero, bo baramuhakanira bamubwira ko bahurira ahandi mu Mujyi wa Musanze kuko bavuye mu mwiherero birukanywe.

Kubonana byarananiranye igitutu ku bayobozi gitangira ubwo kuko bagombaga gukora ibishoboka byose bakagarura aba bakinnyi hamwe.

Kuwa mbere, igitutu cyabaye kinini kurushaho, kuko ibyo aba bakinnyi batanzweho bategurwa, uburyo basanzwe bakunzwe kubera umusaruro baha igihugu n’ibindi ntibyari kugwa mu mazi aka kanya kubera ibyo basabaga birimo n’ibyumvikana cyane nk’ubwishingizi bw’ubuzima.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko aba bakinnyi nyuma yo kuva mu mwiherero bacumbitse ahantu hamwe, maze bakomeza guhamagarwa kuri Telefone zabo zigendanwa umwe kuri umwe n’abayobozi banyuranye, ariko ntihagira icyo bageraho kuva mu gitondo cyo kuwa mbere kugera ku gicamunsi.

Byageze aho, Ndayisenga Valens, Hadi Janvier, Ruhumuriza Abraham n’abandi bagenzi babo 10 babakurikiye ntibongera kwitaba Telefone zabo zigendanwa mu gihe batari kwemererwa ibyo basabye nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.

 

Adrien NIYONSHUTI yarahagobotse

Amakuru Umuseke ufite aremeza ko bigeze aho abakinnyi batitaba byabaye ngombwa ko abayobozi baca kubo mu miryango y’aba bakinnyi ngo babafashe kubumvisha ko bagomba nibura kwemera kuganira n’ubuyobozi bwabo.

Bamwe muri aba bakinnyi ku cyumweru nijoro bari babwiye Umuseke ko bafite agahinda kanini ku buryo bumva umwuga wabo bawuzinutswe. Ariko byari iby’agahinda, hari hakiri amahirwe yo kumva.

Muri kuriya guhamagarwa n’abayobozi, byageze aho abagera kuri batandatu muri aba bakinnyi bemeye gusubira mu mwiherero ku mugoroba wo kuwa mbere.

Nyuma yo kugerageza uko bashoboye, amakuru aremeza ko abayobozi muri FERWACY na MINISPOC biyambaje Adrien Niyonshuti, umukinnyi wa mbere w’amagare w’umunyarwanda wabigize umwuga ukina muri Afurika y’Epfo, ngo abafashe kumvisha aba bakinnyi ko bakwiye kuganira.  Bwari bumaze kwira kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2015.

Niyonshuti, abakinnyi ba Team Rwanda, abato n’abakuru, bose bamwibonamo nk’umuntu ubarusha inararibonye mu gusiganwa ku magare. Uyu yarahamagaye kuva aho ari muri Afurika y’Epfo we baramwitaba, baraganira abagira inama.

Mu byo yabasabye, bakamwemerera, harimo kwemera gusanga abayobozi bagahurira i Musanze bakaganira. Byarashobotse, ibiganiro bibera i Musanze nijoro cyane, birangira bumvikanye abakinnyi basubira mu myitozo.

Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare ryatangaje kuri uyu wa mbere ko aba bakinnyi basabye imbabazi ku myitwarire mibi bagize bivumbura, hanyuma bavanirwaho ibihano bari bahawe. Ko bemeranyijwe ko ibindi bibazo byose byabaho byakemukira mu biganiro.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko aba bakinnyi bemerewe bimwe mu byo basabaga cyane cyane ubwishingizi bw’ubuzima mu gihe cy’imyotozo kuko bagiraga ubwo mu marushanwa gusa, bemerewe kandi kongererwa ibihembo mu irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’, ndetse no kuzamura ibihembo by’uwegukanye ‘etape’ muri Tour du Rwanda mu rwego rwo kubibashishikariza.

Mu ijoro ryakeye nyuma y’ibiganiro abakinnyi bari basigaye basubiye aho bitoreza basanga abandi. Ibyishimo ngo byari byose gusubirana kuri bo.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare bwatangaje ko ubu umwuka ari mwiza mu bakinnyi, kandi bakomeje kwitegura neza irushanwa rya Tour du Rwanda rizatangira ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo.

Kuri uyu wa kabiri, abakinnyi nabo batangaje ko ubu umutima wabo bawusubije ku mwuga wabo kandi bagomba kwitwara neza bishoboka muri Tour du Rwanda.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ambaaaa!!1mbibuba!!!!! hagombaga kuba ahabyeho izindi mbaraga zindi naho ibyo kuvuga ko basabye imbabazi byo ni rya tekinika ryateye. ariko na none Imana ishimwe da.

  • Ahoooo ngaya rero ahubwo!!
    Erega byari bikwiye ko mugarura aba basore kuko nibo badushimisha si mwe.
    Iyo mutabikora mukareba akababaho sasa

  • Buriya Karisa yagiye guhaguruka itegeko rivuye kwa Muzehe,arababwira abo bakinnyi nibadakina mushake iyo mujya! Ubyu wo baringanya tuzabireba nyuma. Ahwiiiii

  • IMANA ishimwe. Erega ibibazo byose bikemurwa no gushyikirana, apana igitugu n’iterabwoba. Bariya yego ni abana mwareze, ariko bazi ubwenge. Kandi nanone umubyeyi icyo asezeranije umwana arakimuha. Kirazira kubeshya umwana wawe. Uba ubaye umubyeyi gito kandi umwana mu buzima bwe ntashobora kubyibagirwa.

    Ndasaba rero aba basore kuzitwara neza, dore baniboneye ko ABANYARWANDA bose babakunda, ntibazabatetereze . Abanyarwanda twese rero tuzabereke ko tubashyigikiye, nibiba ngombwa umukino urangiye bazadusabe kugira icyo twabunganira. Iby’ingenzi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yarabirangije ubwo yabahaga ibikoresho bigezweho. Natwe tuzashyireho akacu.
    Bonne Chance Team RWANDA.

  • Wahora ni iki mwana wa Maama! Hari n’ingirwa muyobozi yo muri MINALOC numvise ivuga ngo bariya basore ni ibigarasha! Do U imagine! Ariko biratangaje pe! Abantu bahora bazamura ibendera ry’igihugu mumarushanwa yose bitabiriye umuntu agayinyuka akabita ibigarasha kweli! Njya witonda aho uri hari abandi kandi nawe ejo wakitwa cyo kuko nababyitwa ubu ntacyo ubarusha boss! Iby’isi ni gatebe gatoki mujye mwigira kumateka kuba muri present no gutegura ejo hazaza hanyu bityo muzasaza mutanduranyije cg ngo mujyibweho icyasha!

  • wowowow bravo kuri team rwanda. amahirwe masaaaaa rero muduhesha ishema namwe ubwanyu. gusa ngewe ndisabira abanyamakuru baducukumburire twekubeshywa niba koko abo basore barasabye imbabazi kuko kubwange mbona ntakosa bari bakoze, banatubwire ese ayo mafaranga 1000 bahabwaga kumyitozo yongerewe, ubundi turabashyigikiye twese kandi nabayobozi bage bubahiriza inshingano zabo singombwa ko babanza kurebwa ikijisho.

  • Umuyobozi wese ushaka gucinya inkoro yibwira ko yise umuntu IKIGARASHA ,abona Promotion cg se yumvwa neza!!!!! Bariya bana bahora batuma ibendera ry’igihugu rizamurwa mu mahanga hirya no hino , bahesha ishema Igihugu n’Abanyarwanda twese ,none wowe ukihanukira ngo Ibigarasha! Utazi aho ari ntamenya iyo ajya koko! Congratulations Basore bacu , courage mukomeze mwese imihigo muheshe Igihugu ishema.

Comments are closed.

en_USEnglish