Digiqole ad

Sosthene watozaga Rayon Sports yumvikanye na Sunrise FC

 Sosthene watozaga Rayon Sports yumvikanye na Sunrise FC

Sosthène Habimana  umutoza wari ufite ikipe ya Rayon Sports by’agateganyo ndetse wanayitojeho iminsi nk’umutoza mukuru igihe abatoza bakuru babaga bagiye, yemereye Umuseke ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Sunrise FC y’i Rwamagana.

Sosthene Habimana yari amaze umwaka umwe urengaho mu ikipe ya Rayon Sports
Sosthene Habimana yari amaze umwaka umwe urengaho mu ikipe ya Rayon Sports

Abajijwe n’umunyamakuru w’Umuseke niba koko yerekeje muri Sunrise yagize ati “Nibyo namaze kumvikana n’ikipe ya Sunrise ariko ntabwo ndasinya, nshobora gusinya ejo.”

Habimana uzwi cyane ku kazina ka Lumumba yari yaje muri Rayon Sports 29 Nyakanga 2014 avuye muri AS Kigali azanwa ngo yungirize umufaransa Jean Francois Loscuito ndetse anasimbure kuri uwo mwanya Mbusa Kombi Billy wari uwumazeho nawe igihe.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane aribwo Rayon Sports iza kwakira umutoza mushya uvuye mu mahanga aje gutoza Rayon Sports.

Lumumba agiye muri Rayon Sports gufata umwanya wari wahawe Jimmy Mulisa akawumaraho igihe gito agahita ajya gutoza ikipe y’Isonga FC.

Sunrise FC iherutse gutsindwa na Rayon Sports ya Lumumba bibiri ku busa, yo yatozwaga na Nzonga Thierry umaze igihe kinini muri iyi kipe ahakora nk’umutoza wungirije.

Lumumba yatoje Rayon Sports muri uyu mwaka mu mikino ya CAF Confederation cup asezerera ikipe ya Panthere de Nde yo muri Cameroun ariko asezererwa na Zamalek yo mu Misiri.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish