Digiqole ad

Abakinnyi bose ba Team Rwanda basubiye kwitoza bategura Tour du Rwanda

 Abakinnyi bose ba Team Rwanda basubiye kwitoza bategura Tour du Rwanda

Tour du Rwanda y’uyu mwaka abasiganwa bazagerageza kuvanaho umuhigo wa Jean Bosco Nsengimana yakoze muri Prologue iheruka

Amakauru agera k’Umuseke aremeza abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare baraye basubiye muri camp y’imyitozo i Musanze, ni nyuma y’ibiganiro byabaye nijoro hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare na Minisiteri y’imikino kubera ubwumvikane bucye bwari bwaje hagati ya bamwe muri aba bakinnyi n’ubuyobozi.

Abakinnyi ba Team Rwanda basubiye kuba umwe mu myitozo bitegura Tour du Rwanda
Abakinnyi ba Team Rwanda basubiye kuba umwe mu myitozo bitegura Tour du Rwanda

Abakinnyi 13 barimo abakomeye nka Joseph Biziyaremye ubu ufite shampionat y’u Rwanda, Hadi Janvier uherutse kwegukana umudari wa zahabu mu mikino nyafrica i Brazzaville, Abraham Ruhumuriza ufite inararibonye kurusha abandi na Valens Ndayisenga ufite Tour du Rwanda y’ubushize hamwe na bamwe muri bagenzi babo bari bavuye aho bitoreza bavuga ko hari ibyo bakwiye batagenerwa.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko nyuma y’ibiganiro birebire mu ijoro ryakeye, abakinnyi bose ba Team Rwanda bari bavuye muri camp y’imyotozo basubiye kwitegura uko bisanzwe nyuma y’ubwumvikane.

Aimable Bayigana uyobora ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare yatangaje ko abakinnyi basabye imbabazi kubyo bari bakoze maze bagakurirwaho ibihano bari bafatiwe. Gusa mu byo bemeranyije ngo harimo ko ibindi bibazo byose bagirana byakemuka mu biganiro.

Aba bakinnyi bari bavuye mu myitozo batangaje ko bemerewe guhabwa ibyo basaba nabo bagasaba imbabazi kubyo baregwa byo kwitwara nabi. Bagasaba ko abanyarwanda bakongera kubagirira ikizere bakabafana muri Tour du Rwanda nabo bagakora akazi kabo neza.

Nimugroba kuri uyu wa mbere abakinnyi Emile Bintunimana, Jean Bosco Nsengimana, Jean Claude Uwizeye, Bonaventure Uwizeyimana, Joseph Aleluya na Ephrem Tuyishimire uyu uhamagawe bwa mbere muri iyi kipe, nibo babanje gusubira muri camp bitorezwamo nyuma yo kuganirizwa.

Nyuma y’ibiganiro byabaye mu ijoro ryakeye abandi bakinnyi; Aime Mupenzi Camera Hakuzimana, Joseph Biziyaremye, Patrick Byukusenge, Valens Ndayisenga, Janvier Hadi, Abraham Ruhumuriza na Gasore Hategeka nabo basubiye muri iki kigo cy’imyitozo.

Aba bakinnyi bavugaga ko bifuzaga guhabwa 3000$ yo kubafasha mbere ya Tour du Rwanda ajyanye n’ibyo bari bemerewe nyuma ya Tour du Rwanda iheruka, bagasaba kandi guhabwa ubwishingizi no mu gihe bitoza kuko nabwo ubuzima bwabo buba buri mu kaga.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare ku cyumweru bwari bwatangaje ko iki gikorwa cyari ukwivumbura no kugumura abandi byashinjwaga Ruhumuriza, Ndayisenga na Hadi janvier, ndetse ko usibye guhagarikwa bashobora gukurikiranwa imbere y’amategeko.

Kuri uyu wa mbere hiriweho igitutu ku buyobozi bw’iri shyirahamwe na Minisiteri y’imikino, abantu benshi cyane bagaragaje ko badashigikiye uko iki kibazo kiri gukemurwa n’ubu buyobozi, ko bitari bikwiye ko abakinnyi babananira kandi ibyo babasaba byumvikana nk’uko benshi babivugaga.

Aba bakinnyi bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda izatangira ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo kugeza kuri 22 Ugushyingo, bamaze igihe kinini bategurwa   ahabugenewe i Musanze.

Bahabwa iby’ibanze bibafasha kwitegura, ndetse Perezida Kagame aherutse kubaha amagare yo ku rwego rugezweho akoreshwa n’abakina amarushanwa akomeye ku rwego rw’isi nka Tour de France.

Team Rwanda yahesheje ishema igihugu ubwo begukanaga Tour du Rwanda ya 2014 yahatanirwaga n’amakipe akomeye yabigize umwuga avuye ahatandukanye ku migabane y’isi.

Aba bakinnyi nabo bagiye bashakirwa amarushanwa atandukanye i Burayi no muri Amerika kugira ngo barusheho gukarishya ubushobozi bafite.

Aba bakinnyi ariko bagaragaraza ko ibyo bavana muri uyu mukino bikiri bicye cyane ukurikije imvune n’umusaruro batanga. bavuga ko nk’abakinnyi bose (hamwe n’uwabaye uwa mbere) kuri Tour du Rwanda iheruka bahembwe 350 000Rwf gusa buri umwe.

Iyo bahamagawe ngo bitoze bitegura irushanwa runaka bagenerwa amafaranga 1 000F ku munsi na 1 500F kuri bacye muri bo. Igihembo gifatwa nk’igito cyane ukurikije igiciro cy’ubuzima uyu munsi ndetse n’urwego n’umusaruro aba bakinnyi batanga.

Aba bakinnyi basabaga cyane guhabwa ubwishingizi mu gihe bakora n’imyotozo kuko ngo bishingirwa gusa iyo bari mu irushanwa kandi no mu myitozo baba bari mu kaga kuko bashobora kwitura hasi bakavunika bikomeye, cyangwa bakabura ubuzima nk’uko biherutse kuba kuri umwe muri bagenzi babo.

Icyo abakunzi b’uyu mukino benshi bagaragaje ko bahurizaho ni uko ibyo aba bakinnyi basaba babikwiye kuko nibura ariyo kipe imaze kubaha ibyishimo n’umusaruro ugaragara kugeza ubu.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Birababaje kabisa, ahubwose niba Ferwacy ntamafaranga ifite yashyizeho ikigega, ikarebako tutayakusanya tukayabaha, niyo burimuntu yatanga 200Frw ko twayabona. Birababaje kumva ikipe yambereye ihesha ishema abanyarwanda irya mumarushanwa nta mafaranga ya mission bafite, nonese famille basize zibayeho gute? mureke twese dutekereze nkabantu bakuru. ubuse uriya muyobozi ukwezi gushize ntibamuhembe yasubira mubiro. Naho ibyokuvugango bumvikanye ntanakimwe bumvikanye ahubwo babateye ubwoba ko bazakurikiranwa nkabashatse kwigaragambya.

  • hahaaa ,ngo basabye imbabazi !!! Ubwo rero mwari mwarabubitseho urusyo mwibwira ko ari abana batabibona , Bagakora neza ,bagahesha igihugu cyacu ishema mu ruhando mpuzamahanga mwebwe mugashyira mu bifu byanyu gusa! mukabahemba 1000 Frw baje mu myitozo, aya ntiyanagura n’ubugari muri Ndagaswi restaurant ! Bariya bana nabakunze cyane ,bafashe icyemezo cya Kigabo, bazi kwirwanaho ,kwivugira.

  • Bayingana uzisubireho mu mvugo ukoresha zitarimo diplomatie ahubwo zirimo kwishongora no gutera ubwoba nk’aho ukeka ko bariya bakinnyi badahari wowe waba uhari!!

  • Icyambere cyabaye nuko basubiye mumyitozo ariko ikindi sibyemeye 1000 umuntu unyonga yivuriza Kuri mituel undi yivuriza Kuri RAMA kweri ngaho namwe nimubwire umunyonzi ahesheje Igihugu ishema bamuhaye 200000 ugabanye niminsi bakinnye ubwire ayo ubona none nibavuga ngobakosheje undiwe bange kumuhemba ukwezi kumwe urebe se uko Akazi agakora ah nzabandeba wamugani wa diplomat agira ati”Ibifi binini bitungwa nuduto”

  • Mwaramutse? Abo Bana Ni Babahe Agaciro,1000fr Rw! Ayo Namahera Make Dukurikije Igihe Tugezemwo,jewe Simbona Ko Bashobora Kwitwara Neza Kuko Bamaze Kuba Trouble Mumutwe Ngo Basavye Imbabazi!!Ukwo Bazitwara Kwose Ntimuzabarenganye.

  • birababaje! umukinnyi wegukanye tour du Rwanda yahembwe 350000frw! bagahabwa 1000frw ngo bari mu myitozo!aba basore ni abana beza, ubuyobozi bwa ferwacy ni bwisubireho kuko namwe mubona umugati ariko aba basore bitanze. Basore tubari inyuma mwongere mudushimishe kdi muheshe ishema urwatubyaye.

  • Hahahaha!!!!! ngo basabye imbabazi? hanyuma se nibo basabye n’ibiganiro? nk’uko Ferwacy yihutiye gusohora itangazo ikarishyira ahagaragara, byaba byiza inagaragaje ayo mabaruwa basabiyeho imbabazi cg se amajwi, sinon haba hari izindi mbaraga zindi zaba zabayeho ahubwo federation ikaba ariyo ishobora kuba yahawe briefings zo kubareka, hanyuma yo ikaba irimo kwidefanda.
    Gusa imana ishimwe.

  • Wa mugabo Ladislas wise aba bakinnyi Ibigarasha ubu yanyegereye he?

    Sinzi uwise umwana we Bagirayubusa!!!

  • Ndabona Ferwacy nta cyizere yari yerekana cyane, none njye nisabire ITANGAZAMAKURU nimudufashe muduhe MobileMoney and TigoCash na Airtel Money za bariya basore, tubihere uko tubishaka maze ndebe ko iyo Ferwacy izayabaka! N’ubundi ko mbona ari twe tubumva!

  • Ariko mbabaze: Buriya bazanye umucanshuro nk’abo tujya tubona muri football, basketbal…..ntibamuha amamiriyoni atagira ingano? None abana b’abanyarwanda, equipe purement rwandaise twese twemeranya ko iduha ibyishimo tutigeze tubona mu yindi federation iyo ariyo yose barayipfusha ubusa!!!!!!Bazadushyirireho ikigega dutange contribution tujye tubihembera, nzi neza ko abanyarwanda bagishyigikira kd ubushobozi burahari, so twiheshe agaciro duteza imbere impano dufite twirinda abacanshuro, respect to HE wabahaye amagare yo kuri international standard, so twimutenguha Mzee ntako aba atagize

  • MPesa ndagarutse. Nagira ngo ntange igitekerezo cyanjye neza:
    Muri comment yanjye iheruka nasabaga ko twahabwa Mobile Money za bariya basore, ariko mbitekerejeho nsanga buri wese aduhaye iye iye byatuma bitwara nabi mu irushanwa kuko esprit d’equipe yahita itakara, none mu kunoza igitekerezo cyanjye ndumva hashyirwaho account imwe kuri buri telecom operator (MTN, TIGO, AIRTEL) igenewe gu supporting iyo TEAM yose (abakinnyi GUSA ARIKO kuko nibo bahejejwe inyuma). Ikindi ni uko iyo support itazigera igira aho ihurira na Ferwacy, ahubwo bikaba ibintu byateguwe n’Itangazamakuru cg se ibigo bya telecom maze natwe aba fans tukabona uko twishyigikirira ndetse tukanahesha agaciro abasore bacu.

  • ni byiza,..ariko FERWACY nta marketing manager bagira? ikipe nk iyi ifite ibigwi, iba ishakwa n’ibigo byinshi byikorera muri advertisement. And through that, the federation will raise funds to pay the salaries of riders.

  • Nibyiza kabisa ubwo basubiye gukora imyitozo

  • Ntibakabababaze baba bavunitse ndetse harimo na risk zo kuba bapfa.

Comments are closed.

en_USEnglish