Digiqole ad

Arstide Mugabe, wari kapiteni wa Espoir BBC yagiye muri Patriots BBC

 Arstide Mugabe, wari kapiteni wa Espoir BBC yagiye muri Patriots BBC

Aristide avuga ko agiye muri Patriots ku bw’inyungu no gushaka ‘challenge’ nshya

Aristide Mugabe wabaye MVP inshuro eshatu ziheruka muri shampionat ya Basketball mu Rwanda akaba yari na Kapiteni w’ikipe ya Espoir BBC ubu yayivuyemo yerekeza mu ikipe ya Patriots BBC. Avuga ko uyu ari umwanzuro wamugoye cyane kandi Espoir izamuhora ku mutima.

Mu mikino ya ZoneV iheruka kubera i Kigali ari kumwe na Espoir bageze muri 1/2
Mu mikino ya ZoneV iheruka kubera i Kigali ari kumwe na Espoir bageze muri 1/2

Mugabe yageze muri Espoir BBC mu 2009 afite imyaka 19, mu 2010 ayivamo by’igihe gito agarukamo mu 2011 anayifasha kwegukana igikombe cya shampionat ndetse mu 2012 ayifasha kwegukana irushanwa ryo mu karere rya Zone V aho yanabaye MVP, umwaka avuga ko ariwo wamushimishije cyane muri Basketball.

Mugabe yabwiye Umuseke ko nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Espoir yumvikanye na Patriots, ikipe ikiri nshya muri shampionat y’u Rwanda ifatwa nk’ifite amafaranga menshi kubera abayobozi bayo biganjemo abanyemari bakomeye.

Mugabe ati “Maze imyaka itandatu nkina byo ku rwego rwo hejuru. Ubu sinatangaza amafranga iyi kipe twumvikanye ariko nyine guhindura ikipe ni uko narebye ahari inyungu. Nta kundi byari kugenda, ariko gutandukana na Espoir ntabwo byari byoroshye.”

Mugabe avuga ko muri Espoir ahasize inshuti zikomeye zirimo cyane cyane umunyecongo Bienvenue Ngandu, ndetse ngo azahora ashimira abatoza Moise Mutokambari w’ikipe y’igihugu na John Bahufite wa Espoir bagize uruhare rukomeye mu kuzamura Basket ye.

Mugabe avuga ko kujya muri Patriots ari no kubona indi ‘challenge’ nshya. Ati “Iyo ukina mu ikipe ukitwara neza abantu baravuga ngo n’uko wari ufite abantu runaka na runaka, kugenda harimo no kwerekana ko ushobora no gukinana n’abandi bantu ukareba uko bihagaze, ukanagerageza ibintu bishya”

Mugabe Arstide agiye gukinira Patriots BC muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2015-16, biteganyijwe ko itangira mu Ukuboza, ikazasozwa muri Gicurasi 2016.

Aristide avuga ko agiye muri Patriots ku bw'inyungu no gushaka 'challenge' nshya
Aristide avuga ko agiye muri Patriots ku bw’inyungu no gushaka ‘challenge’ nshya
Muri Espoir aho yari amaze imyaka irenga itandatu ahasize inshuti nka Lionel Hakizimana (inyuma ye) bakinanye igihe kinini
Muri Espoir aho yari amaze imyaka irenga itandatu ahasize inshuti nka Lionel Hakizimana (inyuma ye) bakinanye igihe kinini

(Amafoto Umuseke)

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • yego rwose umuntu agomba kureba ahantu hari akantu

Comments are closed.

en_USEnglish