Digiqole ad

Valens Ndayisenga na bagenzi be ‘birukanywe’ muri Team Rwanda

 Valens Ndayisenga na bagenzi be ‘birukanywe’ muri Team Rwanda

Valens Ndayisenga w’imyaka 21 umwaka ushize yashimishije igihugu yegukana Tour du Rwanda yahatanirwaga n’amahanga menshi, icyumweru kimwe mbere y’uko iri rushanwa ryongera we na bagenzi be bavuye mu ikipe izaserukira u Rwanda

Mu ikipe y’igihugu y’umukino wo gusinganwa ku magare ubu haravugwa kwirukanwa kwa bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo na Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014, byatumye abandi bakinnyi 10 nabo bahita bava muri Camp biteguriragamo iyi Tour du Rwana ya 2015. Ishyirahamwe ry’uyu mukino riravuga ko aba bahagaritswe kubera imyitwarire mibi kandi hari ababasimbura, aba bakinnyi bo babwiye Umuseke ko bahagaritswe kubera gusaba ibyo bemerewe no kugaragaza impungenge zindi bafite.

Valens Ndayisenga w'imyaka 21 umwaka ushize yashimishije igihugu yegukana Tour du Rwanda yahatanirwaga n'amahanga menshi
Valens Ndayisenga w’imyaka 21 umwaka ushize yashimishije igihugu yegukana Tour du Rwanda yahatanirwaga n’amahanga menshi, icyumweru kimwe mbere y’uko iri rushanwa ryongera we na bagenzi be bavuye mu ikipe izaserukira u Rwanda

Ku cyumweru gitaha tariki 15 nibwo irushanwa rya Tour du Rwanda 2015 riteganyijwe gutangira, mu bakinnyi 15 bari bagize amakipe atatu azaserukira u Rwanda muri iri rushanwa babiri gusa (Nathan Byukusenge na murumuna we Jeremie Karegeya) nibo ubu bari muri camp i Musanze aho bose hamwebari bamazemo igihe kinini bategurwa.

Ishyirahamwe ry’uyu mukino rivuga ko ikibazo ngo gishingiye kuri Hadi Janvier, Abraham Ruhumuriza na Valens Ndayisenga.  Aba ni abakinnyi bari inkingi muri team Karisimbi, Muhabura na Akagera na Team Rwanda muri rusange.

Kuwa kane, ubwo habaga umuhango wo kumurika abakinnyi 15 bazakinira amakipe atatu agize Team Rwanda,  abakinnyi babwiye Aimable Bayingana Perezida wa FERWACY ko bamushaka, maze bajya ku ruhande.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’uyu mukino, Nathan Byukusenge, yabwiye Perezida ko abakinnyi bafite ikibazo bashaka kumugezaho, ariko avuga ko kuri buvugwe na Hadi Janvier, uyu aheruka kwegukana umudari muri All African Games i Brazzaville.

Hadi Janvier yabwiye Perezida ko ibyo basabwe n’abayobozi (muri uyu muhango) byo kwitwara neza babyumvise kandi nabo babishaka, ariko ko nabo nk’abakinnyi hari icyo basaba ubuyobozi. Avuga ko bari bubamenyeshe ibyo byifuzo byabo bitari aho kuko hari n’abandi bantu benshi.

Mu itangazo ryasohowe na FERWACY kuri iki cyumweru nimugoroba, nyuma y’uko inkuru yari itangiye kumenyekana ko bariya bakinnyi batatu birukanwe muri camp i Musanze na bagenzi babo bagahita basohoka, rivuga ko bariya bakinnyi batatu basabye 3000$ ngo babone gukina Tour du Rwanda ibyo bavuga ko ari ukugumuka no kugumura abandi.

Iri tangazo rivuga ko bariya bakinnyi basaba ariya mafaranga ngo mbere yo gukina irushanwa. Aba bakinnyi ubwabo kandi ngo nibo bisohoye muri Camp i Musanze aho basanzwe bitoreza kuwa gatandatu, mu gihe ngo badawe ayo madorari.

Iri tangazo rikavuga ko kubera iyo myitwarire mibi bahawe amasaha 48 yo gusubira ku cyemezo cyabo bakandikira FERWACY na MINISPOC basaba imbabazi kugira ngo bemererwe kugaruka. Bitabaye ibyo ngo hari impano nyinshi z’abakinnyi b’amagare bazahita basimbura aba bakinnyi.

 

Abakinnyi bo bavuga ko basaba guhabwa agaciro

Hadi Janvier, Valens Ndayisenga na Abraham Ruhumuriza(wegukanye tour du Rwanda eshanu irushanwa ritarahuruza amahanga ya kure) babwiye Umuseke ko kuwa gatandatu nimugoroba baryamye, Perezida wa FERWACY ari kumwe n’abayobozi b’amaClub aba bakinnyi bakinamo babasanze aho baryama barabakangura bababwira ko amadorari 300$ basaba ntayo bazabaha bityo bazinga ibyabo bakava muri Camp aha i Musanze, kandi bakajyana ibyo baje bazanye gusa ntibakore ku kintu na kimwe baboneye aha i Musanze.

Aba bakinnyi bamaze kugenda, bagenzi babo 10 nabo bahise bazinga ibyabo basohoka muri camp. Mu ikipe imaze imyaka itegurwa muri 15 batoranyijwe guhagararira u Rwanda muri camp hasigaye babiri gusa, Nathan Byukusenge (kapiteni w’ikipe yose hamwe) na murumuna we Jeremie Karegeya.

Umwe muri aba bakinnyi ati “Umwaka ushize muri Tour du Rwanda ubwo twatwaraga etape ya Rwamagana – Musanze abayobozi barishimye batubwira ko nidutwara Tour du Rwanda buri mukinnyi muri equipe bazamuha 5000$ y’ishimwe. Aya kugeza ubu ntayo twabonye, ntanubwo ariyo turi gusaba turasaba 3 000$.

Kuva nk’ikipe twatangira kwitwara neza, tugahesha ishema igihugu cyacu mu Rwanda no mu mahanga ugeze iwacu ukabona ibibazo dufite nibwo wabona inyungu tuvana mu magare ugereranyije n’akazi tuba twakoze.

Kuva twatangira gukina duhabwa ‘assurance’ y’ubuzima bwacu iyo turi mu irushanwa gusa, iyo turi kwitoza ntayo tuba dufite, uramutse uhasize ubuzima abawe ntacyo babaza.

Izi nizo mpungenge twabagaragarije na mbere, turenzaho no gusaba ariya mafaranga ibintu twe tubona ko dukwiriye kubera akazi dukora.”

Mugenzi we ati “Impamvu bagenzi bacu benshi nabo bahise basohoka muri camp ni uko impamvu tuvuga atari iyacu ahubwo ari iy’ikipe. Ubuzima turabusangiye, umwuga turawusangiye n’impungenge turazisangiye.”

Ikipe y’igihugu y’amagare igizwe ahanini n’aba bakinnyi 15, ni ikipe imaze iminsi ihesha ishema igihugu, ikina amarushanwa mpuzamahanga ayitegurira cyane cyane Tour du Rwanda ndetse no kuba abakinnyi babigize umwuga. Abantu benshi bagaragaje gushimira imitegurire y’iyi kipe yatorezwaga i Musanze mu kigo cyabugenewe n’umusaruro batangaga.

Gusa ubusanzwe abakinnyi ba Team Rwanda mu gusiganwa ku magare iyo bari gutegurwa babarirwa igihembo cy’amafaranga igihumbi (1 000Rwf)ku munsi, uretse Janvier Hadi wahabwaga 1 500Rwf.

Perezida Kagame yashyigikiye uyu mukino ndetse atanga amagare yo ku rwego rugezweho ubu ku isi kugira ngo aba bakinnyi bitware neza muri Tour du Rwanda 2015. Gusa FERWACY mu itangazo yasohoye uyu munsi yagize iti “Twahitamo gutangirira kuri zero aho kugumana ikipe irimo bamwe bafite indiscipline.”

Aba bakinnyi b’imena mu bagize Team Rwanda ubu bamaze imyaka igera kuri ine bategurwa.

UM– USEKE.RW

68 Comments

  • Kuki mwitiranya uburenganzira bw umuntu na indiscipline….mwe ntimuhembwa se…nta assurance mugira se?

    • Uwo muyobozi w’abakinnyi arsntangaje, aho gushaka uko ikibazo abo bakinnyi bigihugu bafite gikemurwa, landi kirumvikana, ngo bazashaka abandi! Ni agahoma munwa rwose, kwirukana abakinnyi bageze ku rwego mpuzamahanga! Ubwo murashaka kuzasebya igihugu ngo mufite izindi mpano! Rwose ibi ntibokwiye!

    • Ariko kuki abantu bumva babaho neza igihe abandi babayeho nabi. Bayingana wagombye kubavuganira niwe ubirukanye. Ntaziko aho ageze abikesha bo. Plz nareke kubirebera muri FERWACY gusa ahubwo amenye ko ari n’ishema ry’u Rwanda . Ikindi nuko Minispoc yagombye kugira ubufasha yaha FERWACY abo bakinyi bakabona amafaranga yabo. Ubundi se ko bayatanga muri ruhago ntihagire numusaruro uboneka. Cyangwa bategereje ko H.E aza gukemura iki kibazo? Ubwo c hari utabona ko aba bana bakoze cyane kdi bagahesha ishema igihugu cyacu, ahubwo nayo nimake. Kuba bagejeje u Rwanda kuri 5th position muri Africa bigaragaza ingufu bakoresheje plz plz plz.

    • Ntibagakabye pe umuntu akwatse ibyo agenewe ngo ni indiscipline nonese Ubu ko ava I rwamagana n igare akagera mu majyaruguru warangiza ukamubarira 1000frw ku munsi koko kd mwe mwahagenze n imodoka mukabarirwa akayabo cyakora u Rwanda turacyafite ibibazo pe

      • 1000 f ubu bazagira icyo bageraho !!

  • Abantu ntibakikunde ubwo se uwo President Bayingana arumva yarakemuye ikibazo mu buryo bwa kinyamwuga. Kwirukana abantu Leta imazeho imyaka itegura ari nako ibatangaho amamiliyoni we akumva yabirukana nk’umugore batakoye arumva aribyo!!!? Icyo nzicyo aribeshya kuko sport y’amagare ni sport ikurikiranwa n’abanyarwanda ku buryo atayikoramo ibyo yishakiye. Ejo nzaba ndeba niba azakira Jado castar na Bayingana n’abandi banyamakuru. Nabava imbere nzemenya ko ari umugabo. Akoze ikosa rigiye kumukoraho ahubwo ari we.

  • Birababaje kubona iyi team igira ikibazo cya management ariyo igihugu cyose cyacungiragaho,none barunyunyusi bakaba bayiteye imboni.ubwo se 3000$ niyo agiye kwica ibintu?ubu kandi yabaye bafite uruhu rwera baba bahembwa 40000$ ku mukino umwe?None bo bagiye kuba basagihobe (ba bacuranzi baba bafite umuduri mu ntoki aho baciye ku kabari bagacuranga ubapfuye agasoni akabasomya ku cupa).Aba ni amaraso batanga ,mubahe agaciro atari ibyo nabagira inama yo kwinyonyombera bagera ibwotamasimbi bazabafata neza cyane kuko bazi agaciro kabo.Ariko se ko H.E yabafashe neza ibyo bisambo bigiye kwivangamo ni byande?

  • bayinga wagiye uha umuntu agaciro yitwara neza ugahembwa yasaba uburenganzira bwe ati indecipline ariko mwabaye ute ahubwo wowe usabe imbabazi kuko ugiye gusebya igihugu

  • Ariko se banyarwanda mwakangutse tugaharanira uburenganzira bwacu ! Umunyarwanda uhabwa ibyo yemerewe ninde ???

    • Banyarwanda namwe kazi namaganye nivuye inyuma ubu busesenguzi bwakozwe n’uwiyita Muhinda aho avuga ngo umunyarwanda uhabwa ibyo yemrewe ni inde? Ibi nugushaka kuririra kukabazo gato kabaye mumikino y’amagare agashaka gutambutsa ingengabitekerezo ze zipfuye zigamije kwangisha abanyarwanda ubutegetsi bwabo. Yaduha urugero rufatika rugaragaza uko abanyarwanda ibyo bagenerwa byose bitabageraho? Rwose rekeraho urwango rudafite icyo rwamarira abanyarwanda ahubwo uyoboke kuko abameze nkawe bahoze kuva cyera na YESU baramupinze barinda bamwica abakorera n’ibitangaza babibona.

      Muhinda igihe cyirageze ngo uhinduke uhindure imitecyerereze uve muri analog ujye muri digital mu bwonko bwawe, ntampamvu yo kuririra kukabazo gato ferwacy igiranye n’abanyonzi ngo ubibe urwango rwangisha twebwe abaturage ubuyobozi twitoreye uvuga ibintu utanabonera ibimenyetso. Niba Ferwacy adahaye abakozi bayo ibyo ibagomba byitirirwa abayobozi bose?

  • Mubahe amafaranga ntibagaheshe igihugu agaciro ngobacyure ubusa nibasaza bazasigare basabiriza kwikipe ya foot iyabona itahira Gutsindwa please mwubahe abakinnyi mubahe agaciro.

  • Abo bayobozi niba bumva gutwara igare nta mpano ingufu ndetse nubwitange bisaba kuburyo Abakinnyi bagomba kubihemberwa nibagende bayatware nabo dore ko ari nabo bahembwa menshi buri kwezi nkeka ko ayo mafaranga nigihugu cyakagombye kuyabaha ntabwo arumuntu kugiti cye uyavana mumufuka ngo ayabahe

  • Byaravuzwe ko inyangabirama ari abayobozi. Iyo kipe yitwara neza, mukemera kubaha motivation mwarangiza mukababeshya kdi bakoze ibyo basabwa. Iyo kipe turayizi ikina neza. Mubona umushara kuko yitanga kuko mutayiha ibyo mwayemerere? Ibisambo byabayobozi gusa….

  • hahahah aranshekeje harya ngo nuko ari mucyama nabatariwe bakivuyemo iyi niyo mission ye yanyuma amafuti gusa bye bye bayinga urasubira muri sonarwa tu

  • Ariko aka ni akumiro! mu by’ukuri abo bakinnyi bazize iki? ariya mafranga se si uburenganzira bwabo?

  • Nyakubahwa president wa Repubulika dutabare udukize abantu bikunda gusa.urareba uburyo uyu mugyobpzi ntampuhwe agira

  • Uwo uvugako ngo aho gukomeza nabo bakinnyi bazobereye umukino yahitamo gutagirira kuri zero nuko we azi ko abo bakinnyi batsinda batatsinda afite akazi ntacyo bimubwiye. Ahubwo niwe ukwiye kwirukanwa kuko adakunda abajya mbere kandi ntakunda igihugu.

  • Nikodemu nuko yirukanywe azira kubaza ubu renganzira bwe ni mwibaze akayabo gategura ririya rushanwa mwibaze koyicaye kwigari rigura 15,000,000 nanti bihumbi magana 500,000 ari bucyure arangije isiganwa. mfite ikizere cyuko ikifuzo cyabo kiribuhabwe agaciri

  • Sha aba basore nanjye batumye nkunda umukino w’amagare narinzi ko bari mubahembwa neza mugihugu none se ko Bayingana avuga ngo Ntakibazo cy’abaterankunga bafite ayo babaha ajya he?

  • Arko mu Rwanda tuzavugisha ukuri ryari koko, umuntu azavuga ku burenganzira bwe bamugerekereho ibindi ngo ni indispline, nibahembe ababakoreye neza kuko nabo baba babinjirije menshi ubundi baduserukire.

  • bayingana ndikubona yikunda kbsa?umuntu asabe ibyo yakoreye ngo ni indiscipline?barabahungu bacu nitubabura mwirushanwa sinzi ahantu bayingana azacikira u rwanda.kandi umustar ashobora kubivuga kandi niyo yaba yakubwiye nabi mugihe yagusabaga ibyo akeneye nuko ariwowe wabiteye.kandi nawe umazi amezi nkane udahembwa nziko waba ufite umujinya.bayingana ni wowe wabiteye.ahubwo bararamuka badakinnye nziko abanyarwanda barakweguza kandi utange nizahabu bibaye nangombwa wajyanwa mu manza kuko wowe ushaka kotutabona amadevise aturutse mumagare kandi nabanyarwanda ngo bongere bishime.nubwo urabagarura uratuma dutsindwa.kuko wabavanze kbsa.ibaze umuntu umwe ari kuvangira urwanda rwose.

  • Yewe Ndumiwe mubisanzwe imikino nyitekerezaho nyuma yibindi ariko uyu munsi nshaka kugira icyo mvuga 3000$ koko Yarabuze 1000fr/day koko nakumiro numu aide Maçon ntakorera 1000fr none nutwo bisabiye ngo wapi.ibaze ari wowe mubasubize mu I kipe tuyabihere ariko twongere twihere ijisho dore ko twari turi guharura imihanda ngo tuzabone aho duhagarara twihera ijisho.plz plz

    • Umu Aide maçon hano i Kigali amake akorera ku munsi ni 2500 Frw!

  • FERWACY nisabe imbabazi cg management iseswe, hasigare abo bana nibo dukeneye. Point yabo irumvikana. Bamwe muri bo basiga ntacyo basize murugo, muhe agaciro umwuga wabo. Kwirukana ngo ni indiscipline ibyo Aimable yakoze nubunyenshyamba. Respect to those young guys.

  • Kuri BAYINGANA n’abo mufatanyije kuyobora FERWACY, abayobozi ba Club z’amagare na MINISPOC mwese.
    Njye nk’umunyarwanda ndagirango mbamenyeshe ko abo basore bavuye mu ikipe aribo badushimisha, nibo baduhesha ishema, nibo ubu baturutira Amavubi SI MWE, mwe muri abakozi babo mwari mukwiye kubamenyera buri kimwe cyose bifuza mukakibagenera.

    Ishema, icyubahiro, agaciro, ibyishimo n’urukundo rw’igihugu ntabwo bingana na 45 000$ basaba bose hamwe uko ari 15, ntaho bihuriye. Iki ni ikintu kigaragaza ko mutigeze mubaba hafi ngo mumenye ikibazo bafite muri iki gihe cyose mumaranye, kandi ni ikimenyetso ko abasore bacu bihanganye igihe kinini kugeza aka kanya.

    Muragowe ibi nibigera kuri Perezida Kagame watanze arenga ayo kugira ngo agurire amagare aba basore bazitware neza.

    Muragowe

    • Uwo bayingana ntimumuzi. Ahubwo se ubwo we bamubitsemo iki? Baravuga ngo isi ntisakaye nawe wanyagirwa.

  • ibi biteye agahinda kuki mutabaha ibyo bagomba bavuga mukabahimisha kwirukanwa nkaho igihe bihanganiye kitari kinini jye kugiti cyajye ndabagaye uziko aba aribo babagize uko muri nuno murijuse ntimushaka nabo ko barya kuruwo mugati mubona ho jye ubwajye niyumviye umwe muri babakobwa bakora protocole igihe hari isiganwa amafaranga ahabwa ntaho ahuriye nayaba bakinnyi pe ese abo bandi ugiye kuzana nabo nibagusaba nkibyabandi nabo uzirukana? wifata uwo mwanzuro aho kwica gitera ica ikibimutera.

  • ikimbabaje nuko bibaye mu magare gusa nunvaga bizahera muri football kuko igihe abayobozi bahereye babeshya ibyabo byagaragaye! ubuse naba nabazairwa ? ko muri football usabye ibyo yemerewe abayobozi bamuteza abafana ngo numuhashyi indiscipline wumuzairwa .nabo bose mujya mwunva baba basabye ibyo bemerewe ubundi ngo nabahashyi.ngaho atangirire kuri zero mwemere mu misi itanu ahindure ikipe! gusa biteye isoni.

  • Bayingana nasimburwe kubuyobozi asigaye yarigize akamana,Ferwacy yarayitoraguriye pe!
    ,nubushize yigeze guhagarika Ruhumuriza yabajije ikibazo nkicyo,nta buyobozi yifitemo numunyagitugu,atoke ndani wengine wakabe,aratwicira equipe.

  • Mana yacu dusabire aba bana bigihugu bagikorere kuko bahesheje ishema u Rwanda

  • ndumiwe, ni umunyonzi ufite igare rye aranyonga ku munsi agacyura 5000frw, none abo murabaha 1000 gusa!!! ahubwo aba basore ntako batagize,babanze babahe ibyo babemereye kdo babahe n’ubwo bwishingizi. Kugeza ubu umukino w”amagare niwo uri gutanga umusaruro ugaragara ndibaza ukuntu udahabwa agaciro mu gihe mu gihe ministere ibishinzwe ishyira amafaranga y’umurengera mu yindi mikino iturisha imitima gusa! @ Bayingana isubireho birakabije.

  • Banyarwanda banyarwandakazi.
    Twamaganye ubujura no kwikubira. bajye bemera ibyo bavuze. koko ibyo ntibikwiriye rwose. Akifata akirukana abantu baduhaye ishema. Muzehe wacu yabahaye agaciro. Kandi natwe turabishima. Basubize ubwenge kugihe. Bagarure abana bacu kandi bazatange n indishyi z akababaro. Ntakuntu waba uri umukinyi ukomeye nta assurance. FERWACY bayihane kuko irashaka kudusebya gusa numurengwe mumbaraga z abandi Bana

  • Ubu buyobozi bw’iri shyirahamwe butumva ibibazo n’ibyifuzo by’abakinnyi bukumva ko ari indiscipline bwavaho aho kugirango abakinnyi b’Igihugu babure motivation hejuru yabo bareba inyungu zabo gusa kuruta izi Igihugu. Niba abakinnyi babaza ibintu by’umwaka washize mbere yo kwinjira mu bindi ngo birukanwe??? wapi kabisa Minisiteri nirebe kure ishungure icyo kibazo. Murakoze.

  • Njye ndababaye pe ,kubahemba igihumbi koko nukuntu igare rivuna ,barangiza ngo amavubi atanatsinda bakabaha akayabo ahaaa injustice Bayingana akoreye bariya bana n’Imana izayimubaza,uziko n’umunyonzi usanzwe wirirwa mu muhanda ategereje uwo atwara igihumbi akirenza nkanswe abakinnyi b’igihugu,uwampa ngo izi coments zose HE azibone abone ibyifuzo byacu kuri iyi kipe kuko nzi neza ko yabikemura rwose kuko yanga akarengane

  • Muribuka JIMMY GATETE yanga kujya gukina kuko bamwimye prime yee, none umva iyo ngirwamutoza ngo basabe imbabazi ngo nibanga barirukanwa, mwibaze NDAYISENGA VALENS wahesheje igihugu ishema atwara tour du Rwanda NONE KUKO AVUZE KO AKENEYE GUHEMBWA KUGIRA NGO ABASHE GUKOMEZA, NONE BAYINGANA NGO NI CASE YA INDISCIPLINE, ESE ABATOZA MWESE MUZABA IBISAMBO MUGEZE HEHE. HOW CAN SOMEONE ABA INSCIPLINE AGATWARA IGIKOMBE, UBWO MWARAYARIYE MUYARYOZWE ABONEKE, NAHO KUBIRUKANA MURI TEAM NTABWO MUBIRUKANYE MU RWANDA.

  • 1000 gusa? nabataragira icyo bazanira igihugu bahabwa menshi cyane.
    kuvugira abo uyobora nikibazo? kumva abo uyobora bisaba iki? amafaranga ni imisoro yabaturage kdi kuyasaba ni ukurenganzira bwabo, bagategereza igisubizo. none kwirukanwa niwo mwanzuro?

  • Ibyo nsomye niba ariko bimeze koko ubuyobozi nibwisubireho kuko gukora ikosa ukaritsimbararaho namafuti.
    nigute ubundi umuntu ahembwa 1000 per day akora akazi nkakariya ese Bayingana we iyafashe salary ye akagabanya iminsi 30 asanga afata angahe kumunsi kandi kujyana nabo afata na mission, birababaje gusa muzeyi wacu afite akazi katoroshye kuko avangirwa nabakamwunganiye mumiyoborere. nuko ntashoboye mba nyabahaye nkanabisabira gukorera igihugu ubundi irushanwa ryarangira bigasubirwamo.

  • Mana weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee 1 000F/Jour a un champion du RWANDA!!!! C’est horrible.

    Umufundi mu Rwanda ubu ahembwa 2 000F ngirango.

    Nubwo umukinnyi yaba abona avantages zingana zite ntabwo akwiye guhembwa 1000 ku munsi, ntibikwiye mu Rwanda rwa none

  • Matwi ni wowe ubwirwa, abo bana bari kutwibagiza ibibi bya football none ubashyize mu bibazo kuko basabye batateye n’akavuyo,icyo nzi cyo iyo mu ijuru irabireba

  • Njye ndumva nabo basore bashobora kuba bafite ikibazo cyo kumva ibintu niba tour du rwanda ibura iminsi 6 igatangira bakaba babitangaje ubu nabo sabo gushimwa njye ndibo nakora noneho nyuma hakaba ibiganiro nabayobozi bi shyirahamwe kuko nubundi amahane cg kwivumbura nta gisubizo kirimo

  • Micomyiza umenya adaheruka guha ikiraka abafundi. 2000f niby’umuyede, naho umufundi w’ubu we ntiyayemera. Ngo niyo agenerwa national and international champions, cg bibeshyeho zeru? Uretse ko nubwo babaha 10.000f /day yaba ri make cyane.Hakwiye kwirukanwa Bayingana n’abo bandi bafatanyije gusenya umukino w’amagare mu Rda.; dore ko ari nawo wonyine twacungiragaho. HE aremera akabagurira amagare yo kurwego rw’isi, abandi nabo bakabima na assurance y’ubuzima bwabo? Ariko ninde waroze abanyarwanda kweri? Ndumva mbabaye kabisa.

  • Ni akumiro gusa;biragaragaye ko abayobozi b’imikino mu Rwanda badakunda imikino ahubwo bikundira ibyo bayivanamo; uyu Bayingana niwe wari umaze iminsi kuri Succès kubera bariya bana b’abanyarwanda, none reba ibyo abakoreye; icyo nzi cyo nutabibazwa n’abantu, Imana yo ntizabyihanaganira izabikubaza uko byagaenda kose.

    Ubwo nyine arashaka kuzamura abo yita abana, kuko bo ntacyo bazabaza, kuko nibabaza azabakanaga at: “Muzi aho mbavanye ?” Harya, we buriya ku munsi wa 32 agiye kuri bank agasanga nta kiragera kuri compte byagenda gute? Nyumvira kabisa, yambuye abakinnyi amafaranga yabo bakoreye kandi baranayemererwa, muri Ferwafa naho muribuka abayobozi bayo basaba prime kandi bo baranze kuyiha abakinnyi,rwose aba bayobozi bite byabo kweri?

    Ubu koko 3000$, atesheje agaciro 15.000.000 President yikuye kugirango hagurwe ririya gare ubundi ubundi tumenyekane ku isi hose ko dukomeye mu mukini w’amagare?

    Ariko, jye hazagire unsobanurira impamvu akenshi umuntu aba ari umuyobozi akumva ko wa muntu wo hasi ariwo ugomba guhembwa makeya cyane,naho we agahabwa avantages zose,yewe akanashyiraho n’izindi zitari ziteganijwe,hanyuma hagira ubaza na twa dukeya akitwa indiscipline cg se umunebwe n’ibindi namwe mutayobewe.

  • Mwese ndumva mwabogamiye kuruhande rumwe ndumva harimo nabamwe babishyize mudererwamo y’ubwoko,!!! ibintu byubujiji cyane.so icyo navuga nuko ibikorwa by’umuntu birivugira Abanyafrican dufite igeso nako ninirwara imaze kutuzonga ngaho ntushinga ngo amafaranga ntanaho uragera ngo nzabahima bigiye gutagira ..ese wowe uhimana ubundi wageze kuki?kumva ko ibintu byose biza iyo mwamaze kwivumbura?

    So reba aho uvuye unarebe aho ujya kdi wibukeko ibikorwa by’umuntu byivugira aho kubivugira.

    Nyjewe ndikuruhande rw’ubuyobozi, umuntu ntaho aragera ariko agatagira kwishyira ejuru ubwo si ubunyamwuga nubw’amateur kbs ubuyobozi nibuce umuco nkuwo umaze kokama abanyafrican aho kuyabaha bemere batagire kubusa ubundi sibizonjyera ukundi.kuko niyo babibakemurira kwitwara neza byo nibabitekereze kuko bo ni cash si ugukunda umwunga wabo kdi bizafasha na barumuna babo bazaza.

    • nkawe nta rusoni! ibyo Valens yakoze hamwe n’ijipe ye byakozwe na bangahe?

      • Njye nshyigikiye icyemezo cya ferwacy;nta muntu ugomba kwigira kamara NGO asuzugure abandi yumva ko yajya Mu muhanda!

        • Sha nawe uri inyangabirama, ngo ushyigikiye Bayingana wima abantu uburenganzira?

      • valens se yakoze iki?urwanda rutariho yari gukora iki? arko atariho abandi bari kubikora gusa basabye imbabazi iyo batazisaba twari guforoma abandi kbs umwana ushaka kugukurana nawe ura musazazana.kdi uko umwana yivumbura siko umukorera ibyo yifuza ahubwo umufatira imyanzuro ikarishye

    • narababwiye nonese abakinnyi sibasabye imbabazi.gusa tuge tureka amaragamutima ubu umwana wawe uzamuha buri kimwe maze akwake umuregera nukimwima aguhimishe kwivumbura? wabikora ngo ativumbura? cg wamuha igihe abitekerezeho gusa umwana nagukurana nawe uza musazane.so ntarutugu rukura ngo rusumbe ijosi.icyo mvuga basabye imbabazi kdi barazihawe arko iyo batazisaba nanyuma yo gusuzugura urwanda nabanyarwanda nukujyenda tukazana abandi

  • Ngirango BAYINGANA uribonera ko abasomyi bose nta numwe ugucira akarurutega. Ariko naho wari wagerageje, ubundi ibya MANAGEMENT y’IKIPE nkiriya si ibyawe,kuko hari n’ibindi watobanze turicecekera. NONE SIGAHO GUKINA MUBIKOMEYE. Iriya kipi si iyawe, ni iy’igihugu nyine. Twaguhaye JARI wishyiriraho BUTAMWA na NGENDA; Ngirango ushatse wakwegura.

    Ntabwo ushobora gushakira umusaruro mu bakinnyi badafite morale. Kandi ngo la promesse est une dette. Aho kubaha ibyo wabemereye urabirukana. Icyo ni IGITUGU. Imyaka umaze aho ukora ntacyo yakumariye, en tout cas INTORE si uko ikora. Ahubwo ishaka IBISUBIZO. WOWE URAHUHURA ABANA.

    None se abo bandi uzazamura bo ntibakeneye kubaho, ubwo tuzahora dusubira inyuma nk’INKURU Y’UMWANA. Urugiye kera ruhinyuza intwari koko, egura wegame, hari abandi bashoboye management y’abakinnyi. Amafaranga 1000 ku munsi wowe uwayaguha wakoresha iki? ESE BURIYA BAKOZE IKIPE Y’IGENGA WABAKIZWA Ni iki?
    Kandi ko bafite uburenganzira mu gihugu cyabo.

    Wibaza ko AMACOMPANY atababyaza umusaruro kurusha uko wowe ubikora? 3000 Dollars US gusa? Ese iyo mureka abanyarwanda tukayitangira ariko mukareka KUDUTOBANGIRA IKIPE.

    EGURA VUBA, EGURA, EGURA, EGURA, EGURA yewe …………………………..kandi ndangize kwandika iyi nkuru wabirangije sinon birakuvana n’aho wari uri.

    Kandi umenye ko utatiye igihango cya Nyakwigendera Honarable KAMANDA waguhaye inkoni y’ubuyobozi.

  • Batekereze nk’abantu bakuru kuko ndumva ibyo bakoze ataribyo. Niba Nyakubahwa yemera kubashimira n’uko hari icyo baba bakoze, simbona impamvu yo kuva muri camp ahubwo Umusaza wacu bo kumugora kuko nibasubirana Tours du Rwanda azabaha arenze ayo basaba FERWACY

  • Abo bakinnyi simbashyigikiye…nubwo haba ikibazo runaka..ntibari bakwiye kwivumbura kumunota wanyuma..isiganwa riri muri weekend abantu bagafata ibikapu bakagenda ndetse bakanashyiramo umutima mubi abandi ..ubwo se niba ikibazo gihari kuko batakibanzeho mbere yumukino??kuki se batabanza gukona nyuma bakareba uko icyo kibazo cyakemurwa??
    Aba basore baransekeje..biyibagije aho bavanywe barazinga koko??ntibubakiwe amazu se..ntibarya bakaryama se??imiryango yabo ntibayeho neza kubera Ferwacy?? Barangiza ngo 3000$.. ayo bahora batwara bagiye hanze yo ni macye?? Niba koko bakunda umukino wamagare kandi bifuza gukorera igihugu, iriya decision yo kuzinga NDAYINENZE PEEE!!!

  • Kabisa biratangaje, mbonyeko abahembwa ataba aribo bakoze!!!!!!
    bariya basore icyifuzo cybo gihabwe agaciro.

  • Rwose mu rwanda iyo uri insina ngufi ntufatwa neza ibyo ni byabifi aba nyamakuru birirwa bavuga ubu ukwiye gukurikirwa na leta ninde?
    BAYINGANA vuba ahubwo nujye muburoko vuba vuba

  • Barusahurira munduru bakirira mu mitsi ndetse nibyuya byabana bato (abakinnyi) ntakindi bazı usibye gutebeza no kuzuza inda zabo… Ese koko nigute waha umuntu 1000 frw koko… Ntabatunze ingo?!!! Uzi amafaranga mwe(Bayingana na comité yé) kubera izi nzirakarengane zitwaye neza?!!

    Gusa Bayingana ufite ibibazo mugihe utarakemura iki kibazo

  • SHA UMVA RWOSE NANJYE ARIJYEWE 1000 NDAKIRENZA. ESE BAYINGANA IYO ARIYO ABARIRWA ANGAHE? KUKI ATISHYIRA MUMWANYA WABO NGO YUMVE KO BABABAYE. UZIKO NUWAKWIRIRWA IWE AHINGA 1000 YAKIRENZA KOKO. UB– USE KO ARIWO MWUGA WABO 1000 CYAZAKUGEZA KUKI KOKO? ESE UBWO KO NTA ASSURANCE MUMYITOZO MBESE IYO APFUYE APFA NK’IMBWA BAGONGEYE MUMUHANDA. JYE NDUMIWE KOKO. ABANTU BASHAKA KURIRA KUBANDI AHO KUBAZAMURA.NIZEREKO NYAKUBAHWA PRESIDENT WACU PAUL KAGAME YABUMVISE KUKO ABO BAKINNYI BARABABAJE PE.

  • bayingana ndamugaye
    ariko cyane cyane ngaye umwe mubayobozi ba minispoc wise abakinnyi bamagare batumvakimwe nawe amakosa yabo ngo ni IBIGARASHA

  • Ibi ngo ni Ladislas umuvugizi wa MINALOC ubyandikiye Radio10

    KUBA IBI BIBAZO ABAKINNYI BABIZAMUYE MU GIHE BITEGURA TOUR DU RWANDA BIHISHE INDISCIPLINE NO KWIYEMERA NDETSE N’UBUSAMBO.
    BURIYA BATANGIYE KUZAMURA INTUGU. ABANTU HE YIYAKIRIYE UBWE NTIBAKWIRIYE KWITWARA KURIYA.
    NI KURIYA IBIGARASHA BIVUKA. BURIYA BUMVA BARABAYE IBITANGAZA. NYAMARA USHOBORA KUBONA BIBAGIRANYE UYU MWANYA.

    Mana yanjyeeeee

    • nama yanjye we, ariko HE aracyafite akazi gukorana nabantu nkaba nakaga gakomeye

  • Valens NAYISENGA yegukanye Tour du Rwanda 2014 ahembwa 350 000Rwf

    Icyo gihembo kinganga n’ingufu, ishema, ibyishimo, agaciro, ishyaka n’ubutwari yaduteye nawe yakoresheje????

    Nabimenye mu minsi yashize mpita nanga FERWACY kandi nari ntangiye kubona izaduhoza ibya FERWAFA yo yabaye ndanze.

    Umugabo yise umwana we ati “BOSENIBAMWE”

    Nimwihangane basore, ibyo musaba abanyarwanda tubibashyigikiyemo

    YOU EVEN DESRVE MORE

  • Ariko Mana yanjye! Dore ni uku Inkotanyi zatangije urugamba rwo kwibohora no kurengera uburenganzira bw’abanyarwanda, abandi bakazita imburagasani, Inyenzi, n’ibindi byinshi, nyamara nyuma abashishoza baka gusanga byari bifite ishingiro ndetse bigatanga n’umusaruro urambye wo kubaka Igihugu. Ubuse aba bahungu nibadaharanira kwiha agaciro, kugaragaza ibibazo byabo no guhesha agaciro umwuga wabo, ugira ngo Bayingana wenyine azajya mu muhanda maze Ibendera ry’Igihugu rizamurwe!?

    Jye ndabona umuti atari ukwirukana aba bakinnyi bagaragaje uburenganzira bwabo, ndetse babanje no kubikora mu kinyabupfura bakabibwira abo bireba batabivugiye ku karubanda, noneho abadashyira mu gaciro bakabitirira ibyaha batakoze. ” Basore, niba musoma iyi comment yanjye, nagira ngo mbabwire ko ni mwigira agatebo muzayora ivu bigatinda”! Muhagarare kugitekerezo cyanyu kd Nyakubahwa ushyira mugaciro azabakemurire ikibazo. Imana ikomeze kubarinda.

  • Birababaje! Imiyoborere mibi nihariya igaragarira,bibaye nk’ ibya Perezida Nkurunziza.Abandi se baza warababyaye, Bayingana we? Muyobore mwigira kuri Kagame.Mutwiciye ikipe ngo mwabakuye kuri zero? Nawe wavuye kuri zero! Turashaka abo bakinnyi wowe wegure,niba ukunda Igihugu

  • Harya uwo Bayingana ngo akamaro ke ni akahe? Gusenya ikipe yatumye igihugu cyacu cyubaka izina, Tour du Rwanda ikaba ubu izwi mu mikino ku rwego rw’isi? Ayo mafaranga se ni aye ko ari imisoro yacu? Kagame wacu dukunda dufashe!

    • BAYINGANA AMAZE KURENGWA

  • 1000frw!!!uziko babakinnyi bagowe
    ukuntu bavunika se sha!!

  • nonese iyomubaha na make mufite

  • ariko se mutoza umuntu mumuha 1500RwF n’uyedi (Aide macon) ayarenza koko!!!!????? mubahe agafaranga nabo babeho

  • Nyakubahwa Perezida wacu dukunda yaravuze ngo niwigira agatebe uzayora ivu ndetse namase. Nibyo birababaje da arik se irushanwa 400 millions ibirometero 1000 koko =350000FRw. Nyamara se buriya nka Bwana Bayingana ka Mission ke iyo irushanwa rirangiye buriya aba angana nayuwatsindiye irushanwa kandi we yavimviriye mu modoka ahaaaaa…

  • birababaje kuba umuntu utegura competition mpzamahanga yandikirwa igihumbi kbsa yanabaza ibireba motivation ngo ni ukugumura abandi cfg ni indicipline. mbese equioppe national ya foot, ministere iyiha angahe ko itararenga nibura na kimwe cya =14 cy cup of africa. bnirababaje uzabaze nikipe zifashnwa nuturere ayo zirayarenza kure.kanswe abatwara imidari mpuzamahanga.numunyonzi utwara abagenzi yinjiza arenze ayo 3. mwikubira munda zanyu gusa koko ntanumunyarwanda 1000 cyatunga kumunsi.!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish