Digiqole ad

Tour Du Rwanda turayisubiza nta kabuza – Aimable Bayingana

 Tour Du Rwanda turayisubiza nta kabuza – Aimable Bayingana

Aimable Bayingana, Perezida wa FERWACY mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo, Aimable Bayingana, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare yasezeranyijeAbanyarwanda ko Ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda “Team Rwanda” izahatana mu irushanwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda 2015” izaryisubiza nta kabuza kuko yateguwe neza.

Aimable Bayingana, Perezida wa FERWACY mu kiganiro n'abanyamakuru.
Aimable Bayingana, Perezida wa FERWACY mu kiganiro n’abanyamakuru.

Tour du Rwanda iratangira kuri iki cyumweru Tariki 15 Ugushyingo 2015, yitabirwe n’ibihangange mu mukino w’amagare ku rwego rw’Afurika Hadi Janvier na Valens Ndayisenga bo mu Rwanda, Eyob Metkel na Debesai Mekseb bo muri Eritrea, Lagab Azedine wo muri Algerie, n’abandi banyuranye.

Iri rushanwa ngaruka mwaka rigiye kuba ku nshuro ya Karindwi kuva ryaba mpuzamahanga. Muri izi nshuro zose Valens Ndayisenga niwe Munyarwanda rukumbi washoboye kuryegukana, aha hari mu mwaka ushize wa 2014.

Valens Ndayisenga yatangaje UM– USEKE ko yiteguye neza, kandi ko we na bagenzi be nta gihindutse, Tour Du Rwanda baza kuyisubiza, akemeza ko ibibazo byabaye mu mwiherero wabo mu mpera z’icyumweru gishize no mu ntangiro z’iki nta ngaruka bizabagiraho mu irushanwa.

Mu magambo ye ati “Ibyabaye byararangiye,…Ubu twarabyibagiwe, twatangiye ubuzima bushya. Twese nk’ikipe dufite umwuka umwe. Tugomba guhesha ishema iki gihugu. Umukino turawukunda, kandi tuzawitangira.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) Aimable Bayingana nawe yasezeranyije Abanyarwanda ko nta kabuza abakinnyi ba ‘Team Rwanda’ bari ku rwego rwo kwisubiza iri siganwa.

Yagize ati “Abasore ba Team Rwanda biteguye neza, kandi rwose ibibazo byari byabaye ntacyo byahinduye ku mwuka. Barava i Musanze ku mwiherero kuri uyu wa gatanu, isiganwa ritangire ku cyumweru.”

Kuri uyu wa kane kandi, FERWACY n’uruganda Skol LTD basinye amasezerano y’ubufatanye azamara y’imyaka itatu.

Aimable Bayingana na Ivan Wulffaert uyobora Skol Ltd-Rwanda bamaze gusinya amasezerano.
Aimable Bayingana na Ivan Wulffaert uyobora Skol Ltd-Rwanda bamaze gusinya amasezerano.

 

Etape za Tour Du Rwanda 2015:

Prologue: Kigali – Kigali (Kilometero/Km 3.5)

Etape ya 1: Nyagatare – Rwamagana (Km 135)

Etape ya 2: Kigali – Huye (Km 120)

Etape ya 3: Kigali – Musanze (Km 95)

Etape ya 4: Musanze – Nyanza (Km 160)

Etape ya 5: Muhanga – Rubavu (Km 140)

Etape ya 6: Rubavu – Kigali (Km 165)

Etape ya 7: Kigali – Kigali (Km 120)

 

Amakipe azahagararira u Rwanda n’abakinnyi bayagize

Team Karisimbi: Patrick Byukusenge, Bonaventure Uwizeyimana, Jean Bosco Nsengimana, Valens Ndayisenga na Janvier Hadi (Kapiteni).

Team Muhabura: Ephrem Tuyishimire, Emile Bintunimana, Camera Hakuzimana, Gasore Hategeka na Nathan Byukusenge (Kapiteni).

Team Akagera: Jean Claude Uwizeye, Jeremie Karegeya, Joseph Biziyaremye, Joseph Areruya na Abraham Ruhumuriza (Kapiteni).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish