Digiqole ad

Migi arasaba imbabazi abanyarwanda ku bw’Amavubi

 Migi arasaba imbabazi abanyarwanda ku bw’Amavubi

Nyuma y’imyitozo kuri uyu wa gata nimugoroba, Amavubi ari kuganira ku mukino bafite kuri uyu wa gatanu

Ikipe y’igihugu iherereye i Sousse muri Tunisia aho izakina umukino na Libya kuri uyu wa gatanu, umukinnnyi wayo wo hagati Jean Baptiste Mugiraneza bita Migi yatangaje ko asaba imbabazi abanyarwanda kuko Amavubi adaheruka gutsinda, gusa ngo uyu mukino ni umwanya wo kugarurira ikizere ikipe.

Abakinnyi nyuma yo kwitoza baruhuka
Abakinnyi nyuma yo kwitoza baruhuka, uhereye ibumoso hari; Mugiraneza, Rwatubyaye, Sugira, Dr Sinayobye, Ndayishimiye, Songa na Iranzi

Amavubi azakina na Libya kuwa gatanu saa cyenda n’igice ku isaha ya Kigali amakipe yombi akinire muri Tunisia, ni mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka ticket yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

Mugiraneza yemera ko Amavubi adaheruka gushimisha abafana bayo. Mu mikino  ibiri Amavubi aherua gukina na Ghana na Gabon yayitsinzwe.

Migi ati “Icyo nababwira (abanyarwanda) ni ukubanza kubasaba imbabazi kuko tumaze iminsi tutitwara neza kuva ku mukino wa Ghana ntabwo duheruka intsinzi, natwe aho turi ntabwo bidushimisha, usanga tubabaye, ndibwira ko uyu ari umwanya wo kwigarurira ikizere, bakomeze badusabire, badusengere tuzakore ibyiza. Dutegereje umunsi nyirizina kuko ibyinshi twarabikoze hasigaye match.”

Mugiraneza avuga ko bamaze iminsi kandi bareba imikino ya Libya kuri za CD, ngo babonye ko ari ikipe nziza  ariko ngo uburyo yari imeze mu bihe bishize ubu ntabwo igikanganye.

Ati “Gusa nta match zisa, twarayitsinze ubushize ariko ndibwira ko iyi match izakomera kuko nta marushanwa n’amwe basigayemo hose bagiye batsindwa aha niho basigaye bacungira, ariko natwe tugomba kubereka ko hari urwego twavuye hari n’urwo tumaze kugeraho.”

Ikibuga bari gukoreraho imyitozo
Ikibuga bari gukoreraho imyitozo

Ndoli abona ikibazo mu busatirizi gusa

Umuzamu wa gatatu w’ikipe Jean Claude Ndoli uri no kwerekeza mu byo gutoza nyuma y’imyaka myinshi mu ikipe y’igihugu na APR FC, avuga ko ikipe yose muri rusange imeze neza gusa akavuga ko mu busatirizi hakirimo ikibazo.

Ndoli ati “Ari mw’izamu tumeze neza, muri defense tumeze neza, hagati mu kibuga tumeze neza, ahantu turi kugira akabazo ni muri attaque ariko n’abahari bagomba kugerageza uko bashoboye bakatugeza mu ntambwe itaha.”

Ndoli avuga ko hari ubwo aganira nab a rutahizamu akumva bafite umuhate n’ubushake kandi ngo bashobora kubikora bagatsinda ibitego ku mukino wa Libya.

Ndoli yemeza ko mu izamu Olivier Kwizera na Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame bombi bameze neza cyane kandi ndetse nawe bibaye ngombwa yiteguye kuba yajya mu kibuga.

Amavubi agiye gukina uyu mukino ubanza kuri uyu wa gatanu uwo kwishyura ukazaba tariki ya 17/11/2015 i Kigali.

Nyuma y'imyitozo kuri uyu wa gata nimugoroba, Amavubi ari kuganira ku mukino bafite kuri uyu wa gatanu
Nyuma y’imyitozo kuri uyu wa gatatu nimugoroba, Amavubi ari kuganira ku mukino bafite kuri uyu wa gatanu

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • ntimucikintege.

  • MIGI, SI TU SAVAIS QUE LE BALLON EST ROND, TU N’ALLAIS PAS PRENDRE LE TEMPS A PERDRE EN TRAIN DE DEMANDER PARDON, L’ESSENCIEL SE RETROUVE DANS LES CAMPS DE L’ENTRAINEUR POUR NE CHANGER QUE LE SYSTME DE JEU.

    I AM SUNDAN. JOHN POMBE.

    • nuko nuko kuvuga ubusa ww Mateso!!!ni bifaransa bitampaye agaciro .ikosa akoze ni irihe ariko mwabaye mute murabura kubatera imbaraga ngo nabo batange umusaruro mukavuga ubusa.Courage Amavubi Mukore icyabajyanye Muheshe Igihugu Ishema.

  • ariko Nana buri wese afite gutanga icye gitekerezo kdi gufana nuburenganzira kubw’ibyo rero kuba ari apr yahamagawe gusa nta ntsinzi nyufurije ubundi bagomba gutsindwa bagataha

    • umva mbese ubwose ko tri kuvuga ikipe yigihugu uzanye APR ute?sinyifana ariko ntimukavange abatoza babahaye akazi babizeye ubwo rereo mujye mureka bakore akazi kabo.ubwose mugihe mugifite iyo myumvire murumva Ruhago Yacu izagera hh.nibyo harigihe Badatanga umusarro ushimishije ariko mubahe igihe bakore cyane .

  • imyumvire ya kaka iri hasi cyane rwose ! amahirwe nuko imyumire nkiyi ifitwe nabake so, iyi ntabwo ari club ni national team uyifane cg ubireke ihagarariye abanyarwanda bose.

  • Ariko rero mwagiye mureka gukabya koko, kuki mudahamagara rutahizamu nka Kagere Meddy? ese niba Degole yaravuzengo Meddy ko ngo adakenewe bituzatuma ikipe y’igihugu ibura rutahizamu nka Kagere? ese ko yavuze ko Kagere adakenewe ninde rutahizamu uhari hano umeze nka Kagere? ndumva niba Degole yanze umuntu bizaba birangiriye aho? ntabwo bikwiriye rwose.

  • ntarutahizamu uriguha ibyishimo abanyarwanda.GATETE,KAREKEZI,KAGERE.Nabo duheruka.

Comments are closed.

en_USEnglish