Digiqole ad

Nirisarike na Rushenguziminega nabo bageze muri Tunisia gukina na Libya

 Nirisarike na Rushenguziminega nabo bageze muri Tunisia gukina na Libya

Rushenguziminega wari umaze iminsi arwaye ubu ngo ameze neza

Salomon Nirisarike ukina nka myugariro na rutahizamu Quintin Rushenguziminega  abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu nkuru y’u Rwanda Amavubi baraye bageze i Sousse muri Tunisia, aho basanze bagenzi babo bari kwitegura gukina n’ikipe ya Libya mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Amavubi aheruka gukoreshwa ku mukino mpuzamahanga
Amavubi aheruka gukoreshwa ku mukino mpuzamahanga. Abahagaze uhereye ibumoso; Sibomana, Nirisarike,Mugiraneza, Tuyisenge, Iranzi na Rushenguziminega. Abunamye ni; Bayisenge,Rusheshangoga,Kwizera,Mukunzi na mukuru wabo Niyonzima

Amavubi yahagurukanye i Kigali abakinnyi 21 mu rukerera rwo ku cyumweru yerekereza muri Tuniziy  n’indege ya Turkish Airlines iyi kipe yahageze amahoro.

Ku cyumweru nimugoroba nibwo Salomon Nirisarike wa Saint-Trond yo mu Bubiligi   na Rushenguziminega Quintin wa Lausanne Sports mu Busuwisi  bageze kuri bagenzi babo ahitwa i Sousse aho bari kwitegurira uyu mukino uzaba kuwa gatanu.

acumbitse kuri El Maroudi Club Kantaoui Hotel, kuri uyu wa mbere saa cyenda ku kibuga cya Kantaoui nibwo bari butangire imyitozo.

Amakuru dukesha Team Manager w’ikipe y’igihugu, Bonnie Mugabe ni uko nta mvune iri muri iyi kipe. Avuga ko na Michel Rusheshangoga, Abouba Sibomana na Quentin Rushenguziminega bari bamaze iminsi barwaye, ubu bose bameze neza.

Iyi kipe yageze muri Tunisia yasanze iya Libya yo ihamaze iminsi 10 yitegura uyu mukino uzabera muri Tunisia kubera impamvu z’umutekano mucye muri Libya.

Libya itozwa n’umutoza Javier Clemente izakina n’u Rwanda kuwa gatanu saa munani n’igice kuri stade Olympique ya Sousse, hazaba ari saa cyenda n’igice ku isaha y’i Rwamashyongoshyo no mu Rwanda hose.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2015 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rushenguziminega wari umaze iminsi arwaye ubu ngo ameze neza
Rushenguziminega wari umaze iminsi arwaye ubu ngo ameze neza
Abakinnyi b'Amavubi bageze muri Tunisia amahoro kuri iki cyumweru
Abakinnyi b’Amavubi bageze muri Tunisia amahoro kuri iki cyumweru
El Maroudi Hotel bacumbitsemo
El Maroudi Hotel bacumbitsemo
Ikibuga cy'umupira w'amaguru cy'imyitozo ya Hotel El Maroudi Kantaoui
Ikibuga cy’umupira w’amaguru cy’imyitozo ya Hotel El Maroudi Kantaoui

UM– USEKE.RW

en_USEnglish