Digiqole ad

Uwizeye Jean Claude yegukanye isiganwa ‘Nyanza Heritage Challenge’

 Uwizeye Jean Claude yegukanye isiganwa ‘Nyanza Heritage Challenge’

Uwizeye wegukanye iri rushanwa

Kuwa gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2015 mu mujyi wa Nyanza habereye iserukira muco ryiswe ‘i Nyanza Twataramye’. Rikaba ryari rikubiyemo byinshi by’imikino n’imyidagaduro, umuco n’ubuhanzi. Mu mikino hakaba habaye isiganwa ry’amagare ryahagurutse kuri stade Amahoro i Remera, rigasorezwa mu mu mujyi wa Nyanza, ku ntera ya Km 109.7 rikaba ryegukanywe na Uwizeye Jean Claude ukinira Les Amis Sportifs.

Uwizeye wegukanye iri rushanwa
Uwizeye wegukanye iri rushanwa

Mu bakinnyi 15 bakinnye Tour du Rwanda 2015 hakinnye batanu gusa, Ruhumuriza Abraham, Byukusenge Nathan, Karegeya Jeremie, Tuyishimire Ephrem na Uwizeye Jean Claude.

Baturutse i Kigali bagendera mu gikundi kugera bageze i Muhanga. Binjira mu mujyi wa Ruhango, Ruhumuriza yashatse kuva mu gikundi ahita agarurwa bidatinze. Abakinnyi batanu Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel, Karegeya Jeremie, Twizerane Mathieu na Nduwayo Eric bageze i Nyanza aribo bayoboye mu gikundi cy’imbere. Bahise batangira kuzenguruka mu mujyi wa Nyanza inshuro esheshatu.

Iki gikundi cyakurikirwaga n’abana babiri Rugamba Janvier wo muri centre ya Adrien Niyonshuti iri i Rwamagana, na Manizabayo Eric wo mu karere ka Musanze ufite imyaka 15.

Nyuma yo kuzenguruka inshuro enye, aba bana  bakoresha imbaraga nyinshi basatira bahita bafata igikundi cyari imbere, bazenguruka inshuro ya nyuma bari kumwe mu gikundi cy’abantu barindwi.

Ibi byatumye gusoza habaye guhatana gukomeye (sprint). Uwizeye Jean Claude abatsinda akoresheje 3h21’37”.

Ministiri w’umuco na sport Uwacu Julienne wari witabiriye ibi birori, yashimiye cyane akarere ka Nyanza ku kuba kateguye iri siganwa, kuko ryafashije abakiri bato kumenyera amarushanwa.

Uwacu ati: “Imikino ni yo nzira wahurizamo abantu mu buryo bworoshye, iyi mbaga yaje gushyigikira iri siganwa iragaragaza ko abanye Nyanza bamaze gukunda umukino w’amagare. Akarere karakoze kubitegura kuko hanamenyekaniyemo impamo nshya nyinshi. kandi abakiri bato bakomeje kumenyerezwa amarushanwa

‘Nyanza Hertage Challenge’ niryo rusahanwa rya nyuma ku ngengabihe y’umwaka mu magare mu Rwanda. nyuma yayo, baka bahembye amakipe yitwaye neza.

Benediction Club y’i Rubavu yahawe ibihumbi 250 FRW, Les Amis Sportifs ibona ibihumbi 200 FRW naho Cycling Club for All y’i Huye ya gatatu bahembwa ibihumbi 150 FRW..

Uko 10 ba mbere bakurikiranye:

  1. Uwizeye Jean Claude – Les Amis Sportifs 3h21’37”
  2. Mugisha Samuel – Benediction Club “”
  3. Karegeya Jeremie – Cine Elmay “”
  4. Manizabayo Eric – Benediction Club 3h21’41”
  5. Nduwayo Eric – Benediction Club 3h21’43”
  6. Twizerane Mathieu – CCA 3h21’45”
  7. Rugamba Janvier – Les Amis Sportifs 3h21’49”
  8. Ruberwa Jean – Benediction Club 3h29’28”
  9. Byukusenge Nathan – Benediction Club 3h29’45”
  10. Ruhumuriza Abraham – CCA “”
Abasiganwa bahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera berekeza i Nyanza mu Majyepfo
Abasiganwa bahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera berekeza i Nyanza mu Majyepfo
Igikundi cy'imbere
Igikundi cy’imbere
Abasiganwa bari bakiri kumwe kugera za Muhanga
Abasiganwa bari bakiri kumwe kugera za Muhanga
Bazamuka mu Butantsinda bagana i Nyanza
Bazamuka mu Butantsinda bagana i Nyanza
Aba basore b'imyaka 15 bagaragaje nabo ko bashoboye kunyonga cyane kandi batanga ikizere
Aba basore b’imyaka 15 bagaragaje nabo ko bashoboye kunyonga cyane kandi batanga ikizere
Valens Ndayisenga yaje gufana barumuna be bo mu ikipe ya Les Amis Sportif
Valens Ndayisenga yaje gufana barumuna be bo mu ikipe ya Les Amis Sportif
Uwizeye ahatana ngo agere ku murongo ari imbere
Uwizeye ahatana ngo agere ku murongo ari imbere
Uwizeye wegukanye iri rushanwa
Uwizeye wegukanye iri rushanwa
Ikipe ya Les Amis Sportif iri kumwe na Perezida wa FERWACY
Ikipe ya Les Amis Sportif iri kumwe na Perezida wa FERWACY
Iyi ni ikipe ya Benediction y'i Rubavu iei kumwe na Min Uwacu
Iyi ni ikipe ya Benediction y’i Rubavu iei kumwe na Min Uwacu
Ikipe CCA y'i Huye ifite Ruhumuriza Abraham nka Kapiteni iri kumwe na Mayor wa Gisagara Leandre
Ikipe CCA y’i Huye ifite Ruhumuriza Abraham nka Kapiteni iri kumwe na Mayor wa Gisagara Leandre
Min Uwacu avuga ko bimaze kugaragara ko abanyarwanda bakunda cyane isiganwa ry'amagare
Min Uwacu avuga ko bimaze kugaragara ko abanyarwanda bakunda cyane isiganwa ry’amagare akurikije imbaga yarebye iri siganwa ry’i Nyanza

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Cyclism mu Rwanda imaze gufata intera ishimishije kandi turabyishimira kuko abakizamuka bakomeje kwerekana ko hari aho bazagera

Comments are closed.

en_USEnglish