Team Rwanda itangiye gutegura abasiganwa ku magare bakiri bato mu karere
Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 7 kugeza kuya 18 Ukuboza 2015, ikigo gitegura abasore n’inkumi baturutse muri Africa mu mukino wo gusiganwa ku magare, ‘Africa Rising Cycling Centre’ kiri i Musanze cyateguye amahugurwa avanze n’imyitozo ku bakinnyi bari hagati y’imyaka 15 na 18 baturutse mu bihugu by’ibiyaga bigari.
Abasore 10 b’abanya Rwanda, babiri baturutse muri Kenya, umwe wo muri Uganda, n’umwe waturutse muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo bahuriye i Musanze mu myitozo y’abakiri bato mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Abasore 10 b’abanyaRwanda baturutse mu makipe atanu yo mu Rwanda batangiye iyi myitozo ni: Ally Dukuzumuremyi, Jean Marie Kwitonda (Fly Cycling Club), Eric Manizabayo, Yvan Ngabonziza (Benediction), Samuel Hakiruwizeye, Jean de Dieu Mucyo <umwana wa Abraham Ruhumuriza> (CCA) Rene Ukiniwabo na Janvier Rugamba (Amis Sportif), Mike Gatarayiha na Mustafa Sibomana (Cine Elmay).
Abaturutse mu bihugu by’abaturanyi ni: Salim Kipkemboi, Vincent Kangangi baturutse muri Kenya na Charles Kagimu waturutse Uganda.
Iyi gahunda yateguwe na ‘Team Rwanda Initiative’ ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, mu rwego rwo gusangira n’ibihugu by’abaturanyi umubumenyi muri uyu mukino.
Abeza muri aba basore bagiye gutegurwa mu byumweru bibiri, bikaba biteganyijwe ko bashobora kuzahabwa umwanya mu marushanwa y’imbere mu gihugu mu mwaka utaha w’imikino 2016.
Umuyobozi wa ‘Team Rwanda Initiative’, umunyaAmerica Johnathan ‘Jock’ Boyer yabwiye Umuseke ko kuzamura impano z’abana b’abanyaAfrica mu mukino w’amagare biri mu nshingano z’ikigo ayobora.
Yagize ati: “Twe nka Team Rwanda, twiyemeje gufasha ibihugu byo mu karere kuzamura urwego rwabo mu mukino w’amagare, kuko basa n’abakiri inyuma. Ibi nta kundi twabikora usibye guha abana babo imyitozo muri uyu mukino.
Ibi kandi bizafasha abana bacu (mu Rwanda). Turifuza ko kwitwara neza kwacu kuzahoraho. Niyo mpamvu tukirimo gushakisha izindi mpano.”
UM– USEKE.RW