Digiqole ad

McKinstry yahamageye abakinnyi 32 bo kwitegura CHAN

 McKinstry yahamageye abakinnyi 32 bo kwitegura CHAN

Ikipe y’igihugu y’umutoza McKinstry

Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunyaIreland Johnathan McKinstry yahamagaye abakinnyi 32 bagiye gutangira umwiherero, bakazatoranywamo 23 bazakina irushanwa ny’Afurika ry’abakina mu bihugu imbere, CHAN izatangira tariki ya 16 Mutarama 2015 mu Rwanda.

Ikipe y'igihugu y'umutoza McKinstry
Ikipe y’igihugu y’umutoza McKinstry

Abakinnyi bahamagawe, biteganyijwe ko baza gutangira imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ukuboza 2015, bakajya bakora bataha iwabo, kugeza tariki 18 Ukuboza 2015, ubwo bazajya mu karuhuko k’iminsi mikuru.

Muri aba, hazatoranywamo 23 bazakina CHAN, bajyanwe i Rubavu mu mwiherero uzageza mu ntango za Mutarama.

Abakinnyi bari i Addis muri CECAFA bongeweho abandi 9, aribo: Marcel Nzarora, Mwemere Ngirinshuti, Rachid Kalisa, Amran Nshmiyimana, Mohammed Mushimiyimana, Dany Usengimana ba Police FC, Alexis Ngirimana, Jean Paul Havugarurema bita Laro na Djuma Nizeyimana ba Kiyovu, ndetse Muhadjir Hakizimana wa Mukura VS

Ibi kandi byemeje ko iminsi ya shampiyona yagombaga kuba mu byumweru bibiri, isubitswe nkuko byasohotse mu itangazo umunyamabanga wa FERWAFA Mulindahabi Olivier yandikiye amakipe ayamenyesha ko izongera gusubukurwa nyuma ya CHAN. Bikaba biteganyijwe ko izasubukurwa nyuma ya tariki ya 7 Gashyantare 2015.

Abakinnyi 32 bahamagawe:
Abanyezamu: Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR Fc), Jean Claude Ndori (APR Fc) and Marcel Nzarora (Police Fc)

Ba myugariro: Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Ivan Senyange (Gicumbi Fc), Mwemere Girinshuti (Police Fc), Faustin Usengimana (APR Fc), Abdul Rwatubyaye (APR Fc), Emery Bayisenge (APR Fc), Fiston Munezero (Rayon Sports) na Alexis Ngirimana (SC Kiyovu)

Abo hagati: Yannick Mukunzi (APR Fc), Djihad Bizimana (APR Fc), Mohammed Mushimiyimana (Police Fc), Rachid Kalisa (Police Fc), Hegman Ngomirakiza (Police Fc), Amran Nshmiyimana (Police Fc), Muhadjir Hakizimana (Mukura VS), Kevin Muhire (Rayon Sports)

Ba rutahizamu: Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Habyarimana (Police Fc), Jean Claude Iranzi (APR Fc), Jean Paul Havugarurema (SC Kiyovu), Djuma Nizeyimana (SC Kiyovu), Jacques Tuyisenge (Police Fc), Yussufu Habimana (Mukura VS), Isaie Songa (Police Fc), Ernest Sugira (AS Kigali) na Dany Usengimana (Police Fc).

Muri CHAN u Rwanda ruri mu itsinda A ririmo; Cote d’ivoire, Maroc na Gabon.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Championnat kwaheli. Ese ikipe y’igihugu izabaho hatabaho championnat?

Comments are closed.

en_USEnglish