Digiqole ad

Volleyball: REG VC na RRA VC zatwaye ibikombe muri Memorial Rutsindura

 Volleyball: REG VC na RRA VC zatwaye ibikombe muri Memorial Rutsindura

Abakunda Volleyball baryohewe n’iyi weekend

Muri week-end ishize abakunda umukino wa Volleyball benshi bari mu ntara y’amajyepfo mu turere twa Gisagara na Huye, mu irushanwa ryahuje amakipe 35 rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari mwarimu muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, wagize uruhare mu iterambere rya Volleyball y’u Rwanda.

REG BBC niyo yegukanye igikombe mu bagabo
REG BBC niyo yegukanye igikombe mu bagabo

Kuwa gatandatu no ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 nibwo ibibuga bya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda na Gymnase ya y’akarere ka Gisagara habereye imikino ya Volleyball mu byiciro bitandukanye nka: Serie A, Icyiciro cya kabiri ( Serie B), Icyiciro cy’abagore, Icyiciro cy’abakanyujijeho muri volleyball.

Aya magana y’abantu yahuriye mu majyepfo mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwo benshi bita intwari ya Volleyball mu Rwanda, mwarimu Rutsindura Alphonse wazamuye impano za benshi mbere ya 1994 nyuma aba n’umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Lt Col Rugambwa Patrice yabwiye abitabiriye iyi mikino yo kuzirikana ibikorwa bya Rutsindura wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ko amateka ye akwiye kuba ikitegererezo kuri bose.

“Kuri uyu munsi dusoza igikorwa gikomeye cyo kwibuka umubyeyi Rutsindura binyuze mu byo yakundaga, nagiraga ngo mbasabe tujye tumwibuka ariko bigira icyo bidusigira. Amateka ye dukesha abantu benshi yafashije akwiye kuba ikitegererezo kuri buri umwe uyu munsi.”

Amakipe yegukanye ibikombe:

Icyiciro cya mbere (Serie A): REG VC yegukanye iki gikombe itsinze APR VC amaseti 3-1.

Icyiciro cya kabiri (Serie B) Groupe Scolaire Officiel de Butare yatwaye igikombe itsinze Petit Séminaire Karubanda amaseti 3-1.

Abagore:  Rwanda Revenue Authority yegukana igikombe itsinze APR VC amaseti 3-1.

Abakina Volleyball (Veterans), igikombe cyatwawe na Veterans VC itsinze Relax Club amaseti 3-2.

Abana ba Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda na Group scolaire ya Butare yambaye Ubururu bafite igihagararo kandi bafite imyaka mike
Abana ba Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda na Group scolaire ya Butare yambaye Ubururu bafite igihagararo kandi bafite imyaka mike
Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda yari imbere y'abafana bayo yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu kiciro cy'amashuri
Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda yari imbere y’abafana bayo yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu kiciro cy’amashuri
Ibikombe byo kwibuka Rutsindura
Ibikombe byo kwibuka Rutsindura
Yari imikino inogeye ijisho
Yari imikino inogeye ijisho
Kapiteni wa APR VC Yves atera ikiro ariko abakinnyi ba REG VC barimo Madson 14 bamubera ibamba
Kapiteni wa APR VC Yves atera ikiro ariko abakinnyi ba REG VC barimo Madson 14 bamubera ibamba
Lt Col Rugambwa Patrice, Leandre Karekezi uyobora FRVB na Padiri Mungwarareba Noël uyobora Seminari Nto ya Karubanda (PSVF) bareba uko abasore n'inkumi bitwara mu mikino yo kwibuka Rutsindura
Lt Col Rugambwa Patrice, Leandre Karekezi uyobora FRVB na Padiri Mungwarareba Noël uyobora Seminari Nto ya Karubanda (PSVF) bareba uko abasore n’inkumi bitwara mu mikino yo kwibuka Rutsindura
Abakinnyi ba APR VC bari ku rwego rwiza muri Block ariko ntiyashobora gutsinda umukino
Abakinnyi ba APR VC bari ku rwego rwiza muri Block ariko ntiyashobora gutsinda umukino
Abakunda Volleyball baryohewe n'iyi weekend
Abakunda Volleyball baryohewe n’iyi weekend
RRA VC ihiga abandi bagore
RRA VC ihiga abandi bagore

Roben NGABO

UM– USEKE

 

en_USEnglish