Volleyball: REG VC na RRA VC zatwaye ibikombe muri Memorial Rutsindura
Muri week-end ishize abakunda umukino wa Volleyball benshi bari mu ntara y’amajyepfo mu turere twa Gisagara na Huye, mu irushanwa ryahuje amakipe 35 rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari mwarimu muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, wagize uruhare mu iterambere rya Volleyball y’u Rwanda.
Kuwa gatandatu no ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 nibwo ibibuga bya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda na Gymnase ya y’akarere ka Gisagara habereye imikino ya Volleyball mu byiciro bitandukanye nka: Serie A, Icyiciro cya kabiri ( Serie B), Icyiciro cy’abagore, Icyiciro cy’abakanyujijeho muri volleyball.
Aya magana y’abantu yahuriye mu majyepfo mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwo benshi bita intwari ya Volleyball mu Rwanda, mwarimu Rutsindura Alphonse wazamuye impano za benshi mbere ya 1994 nyuma aba n’umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Lt Col Rugambwa Patrice yabwiye abitabiriye iyi mikino yo kuzirikana ibikorwa bya Rutsindura wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ko amateka ye akwiye kuba ikitegererezo kuri bose.
“Kuri uyu munsi dusoza igikorwa gikomeye cyo kwibuka umubyeyi Rutsindura binyuze mu byo yakundaga, nagiraga ngo mbasabe tujye tumwibuka ariko bigira icyo bidusigira. Amateka ye dukesha abantu benshi yafashije akwiye kuba ikitegererezo kuri buri umwe uyu munsi.”
Amakipe yegukanye ibikombe:
Icyiciro cya mbere (Serie A): REG VC yegukanye iki gikombe itsinze APR VC amaseti 3-1.
Icyiciro cya kabiri (Serie B) Groupe Scolaire Officiel de Butare yatwaye igikombe itsinze Petit Séminaire Karubanda amaseti 3-1.
Abagore: Rwanda Revenue Authority yegukana igikombe itsinze APR VC amaseti 3-1.
Abakina Volleyball (Veterans), igikombe cyatwawe na Veterans VC itsinze Relax Club amaseti 3-2.
Roben NGABO
UM– USEKE