Digiqole ad

Ikipe y’u Rwanda ya ‘Under Water Hockey’ igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga

 Ikipe y’u Rwanda ya ‘Under Water Hockey’ igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga

Muri Underwater Hockey abahanganye barwanira agapira gatukura

Umukino wa Under Water Hockey ntabwo umenyerewe mu Rwanda. N’abawukina baracyari bake ariko bitabira amarushanwa. Muri uku kwezi ikipe y’igihugu y’uyu mukino izitabira irushanwa mpuzamahanga ryiswe “Cleopatra Underwater Hockey Cup 2017” rizabera i Dubai.

Ikipe y'igihugu iritegura urugendo
Ikipe y’igihugu iritegura urugendo rujya i Dubai

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017 nibwo ikipe ya Rwanda UnderWater Hockey yakoze imyitozo ya nyuma yitegura “Cleopatra Underwater Hockey Cup Dubai 2017”, irushanwa rizabera muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kuva 7-9 Nyakanga 2017.

Iri rushanwa mpuzamahanga rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu icumi yo ku migabane ine y’isi ari yo Amerika, Uburayi Afurika na Asia. Umugabane wa Afurika uzahagararirwa n’ibihugu bibiri; u Rwanda na Tanzania.

Umukino wa Under Water Hockey uzwi ku izina rya “Octopush” ni umukino ukinirwa munsi y’amazi muri za piscine zabugenewe, aho amakipe abiri ahatana gushyira umupira uzwi ku izina rya “ Puck” mu izamu ry’iyo bahanganye hakoreshejwe inkoni ngufi zabugenewe “Hockey stick”.

Biteganijwe ko iyi kipe izahaguruka hano mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 04 Nyakanga 2017. Ni iminsi itatu mbere yo gutangira imikino izabera Hamdan Sport Complex mu mujyi wa Dubai.

Mu mikino ya  gicuti yo kwitegura iri rushanwa, u Rwanda rwatsinze Tanzania ibitego 4-2, mu mukino ubanza wabereye kuri Cercle sportif de Kigali naho mu mukino wo kwishyura wabereye i Dar es Salam, Tanzania yatsinze u Rwanda 8-3.

Muri Underwater Hockey abahanganye barwanira agapira gatukura
Muri Underwater Hockey abahanganye barwanira agapira gatukura
Ni umukino ukinirwa munsi y'amazi
Ni umukino ukinirwa munsi y’amazi
Iyi mikino izabera muri Hamdan Sports Complex mu mujyi wa DubaiIyi mikino izabera muri Hamdan Sports Complex mu mujyi wa Dubai
Iyi mikino izabera muri Hamdan Sports Complex mu mujyi wa Dubai

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Umurengwe uri hanze aha

Comments are closed.

en_USEnglish