Digiqole ad

Nshuti witwaye neza mu gikombe cy’Amahoro yahamagawe mu Mavubi

 Nshuti witwaye neza mu gikombe cy’Amahoro yahamagawe mu Mavubi

Yatsinze ibitego bitandatu mu gikombe cy’Amahoro

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey, yatangaje abakinnyi 23 bazakina umukino wo gushaka itike ya CHAN 2018 u Rwanda ruzahuriramo na Tanzania tariki ya 15 Nyakanga 2017.

Innocent Nshuti rutahizamu ukiri muto wa APR FC yahamagawe mu ikipe y'igihugu
Innocent Nshuti rutahizamu ukiri muto wa APR FC yahamagawe mu ikipe y’igihugu

Amavubi ari butangire umwiherero kuri uyu wa kabiri ku mugoroba nyuma y’umukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Espoir FC kuri stade regional ya Kigali.

Iyi kipe y’igihugu izajya ikora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, saa tatu za mu gitondo na 15:30 ntiharimo Michel Rusheshangoga na Danny Usengimana kuko basinyiye Singida United yo muri Tanzania.

Umukinnyi wahamagawe bitunguranye ni rutahizamuwa APR FC Nshuti Innocent w’imyaka 18 urangije umwaka wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda. Ibitego bitandatu uyu musore amaze gutsinda mu gikombe cy’Amahoro no kuba muri CHAN u Rwanda rutemerewe gukoresha Sugira na Danny Usengimana niyo mpamvu yamujyanye mu ikipe y’igihugu.

Aba basore baritegura umukino wa Tanzania uzabera kuri CCM Kirumba Stadium mu mujyi wa Mwanza tariki ya 15 Nyakanga 2017.

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric(Rayon Sports), Nzarora Marcel(Police FC), Kwizera Olivier(Bugesera)

Ba myugariro: Nsabimana Aimable(APR FC), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry(Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie(Police FC), Rucogoza Aimable(Bugesera), Bishira Latif(As Kigali), Kayumba Sotel (As Kigali), Mpozembizi Mouhamed(Police FC) na Iradukunda Eric(As Kigali)

Abakina hagati: Bizimana Djihad(APR FC), Mukunzi Yannick(APR FC), Niyonzima Olivier Sefu(Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio(As Kigali), Muhire Kevin(Rayon Sports) na Niyonzima Ally(Mukura VS)

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent(APR FC), Mico Justin(Police FC), Mubumbyi Barnabe(As Kigali) na Mugisha Gilbert

Yatsinze ibitego bitandatu mu gikombe cy'Amahoro
Innocent Ishimwe (ibumoso) atsinze ibitego bitandatu mu gikombe cy’Amahoro

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • — USENGIMANA FAUSTIN yaranyaye ko bamukujeho ? Apfiki Na HEY ?

Comments are closed.

en_USEnglish