Digiqole ad

Iranzi na Lomami Andre basinyiye Posta Rangers FC yo muri Kenya

 Iranzi na Lomami Andre basinyiye Posta Rangers FC yo muri Kenya

Abakinnyi babiri  Iranzi Jean Claude na Lomami Andre biyongereye ku bandi batatu b’abanyarwanda bakina muri shampiyona ya Kenya. Basinye amasezerano y’igice cy’umwaka muri Posta Rangers Football Club.

Lomami Andre na Iranzi Jean Claude basinye amasezerano yigice cy'umwaka muri Posta Rangers yo muri Kenya
Lomami Andre na Iranzi Jean Claude basinye amasezerano yigice cy’umwaka muri Posta Rangers yo muri Kenya

Tariki 19 Kamena 2017 nibwo Posta Rangers yo mu kiciro cya mbere muri Kenya yatangiye  gukoresha igeragezwa abakinnyi batatu b’abanyarwanda. Iranzi Jean Claude wirukwanwe muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, Lomami Andre wari urangije amasezerano muri Kiyovu sports na Gasangwa Salum bita Platini uteri ufite ikipe.

Aba bagabo bakoze imyitozo banakina imikino ya gicuti muri iyi kipe iri ku mwanya wa kane muri shampiyona ya Kenya, byatumye Sammy ‘Pamzo’ Omollo ashima mo babiri muri bo.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko Gasangwa Salum Platini we yarasezerewe naho Lomami Andre na Iranzi Jean Claude basinye amasezerano y’igice cy’umwaka, azarangira nyuma ya shampiyona y’uyu mwaka.

Uyu mutoza w’umunya-Kenya yabwiye Umuseke ko yasanze aba bakinnyi ari abakinnyi bari ku rwego rwiza, ariko yirinda gutangaza byinshi ku masezerano ya Iranzi na Lomami kuko imikino ibanza ya shampiyona ya Kenya itararangira ngo amakipe yemererwe kwiyubaka.

Sammy ‘Pamzo’ Omollo yagize ati:“Igihe cyo kuvuga ku bakinnyi bashya tuzongera mu ikipe yacu ntikiragera. Gusa abo banyarwanda tumaze iminsi dukorana nakubwira ko bari ku rwego rwiza. Kandi turifuza abakinnyi nk’aba mu mikino yo kwishyura kuko intego yacu ari ukuzahagararira Kenya mu marushanwa ya CAF umwaka utaha. Igihe nikigera ababishinzwe mu ikipe yacu bazabitangaza ku mugaragaro.”

Sha mpiyona ya Kenya igizwe n’amakipe 18 irabura iminsi itatu ngo hasozwe imikino ibanza. Tusker FC iyoboye urutonde n’amanota 28, irusha amanota atatu gusa Posta Rangers ya kane.

Aba banyarwanda bagiye gukina muri shampiyona ya Kenya bazasangira ikibuga cy’imyitozo na bagenzi babo; Kagere Meddy, Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge bakina muri Gor Mahia.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish